Ni kuri uyu kane taliki ya 25/05/2017, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora aho Prof. Kalisa Mbanda na Munyaneza Charles batangarije abanyamakuru ko imbuga nka Facebook na Watsapp zizafungwa biramutse bishimangiwe ko zirimo kubangamira imigendekere iciye ukubiri n’amategeko ya Komisiyo mu matora ya Prezida wa republika muli kanama 2017.
Aba bayobozi ba Komisiyo y’amatora bakomeje batangaza ko uretse no mu gihe cy’amatora nyirizina imbuga nkoranya-mbaga zikoreshwa mu buryo butemewe harimo kuba zamamaza abakandida igihe kitaragera zigiye gufungwa kugirango bitabangamira amatora, kandi zimwe zirazwi bigaragara ko zatangiye kubikora igihe kitaragera kimwe n’abakandida biyamamaza bataremererwa abo bose bazafatirwa ibihano.
Muli icyo kiganiro kandi hagarutswe ku kayabo k’amafranga azakoreshwa muli iyo ngirwa-matora angana na 6.600.000.000 F y’amafranga y’u Rwanda mu gihe mbere hari hakozwe budget ya Miliyari eshanu gusa! Komisiyo ikaba isobanura ko ako kayabo k’amafranga yiyongereye bitewe ahanini no kuzakoreshwa mu bikorwa birimo gukurikirana ukwiyamamaza kw’abakandida, guhugura abazatoresha no kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’uburere mboneragihugu.
Banyarwanda banyarwandakazi biragaragara ko iyo budget ikomoka mu mitsi y’abaturage nta mpamvu nimwe ituma yiyongera uko bwije uko bukeye uretse kuba azinjira mu mifuka ya bamwe muli ba Rusahuliramunduru bitwaje iyo ngirwa-matora mu gihe ubukene n’inzara binuma hirya hino mu gihugu cyacu!
Banyarwanda banyarwandakazi, aya mafranga aho kugirango apfushwe ubusa akoreshwa muli riliya kinamico ry’amatora tuzi twese ko yemejwe bidasubirwaho n’ihindurwa ry’itegeko nshinga ryadodewe Giti mu jisho Paul Kagame aho yifuza kuzayobora u Rwanda ubuziraherezo ; jye nsanga yakagombye kuba igisubizo kimwe ku banyarwanda bose hakorwa umushinga waguye mu kubagezaho amazi meza bityo bakaba birinze indwara zinyuranye zabayogoje dore ko kugerageza demokrasi kwa Leta y’agatsiko ka FPR byo biri kure nk’ukwezi. Murakoze.
Byanditswe ku wa 25/05/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.