Banyarwanda, Banyarwandakazi, nkuko musanzwe mubizi imitangire y’akazi mu Rwanda ni agahomamunwa aho akazi gatangwa hagendewe ku cyenewabo, inkomoko ndetse na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu turere dutandukanye tw’u Rwanda uko ari 30.Urugero twatanga n’urwo mu karere ka Gatsibo nkuko mugiye kubikurikirana mu nkuru ikurikira.
Kuwa 09/02/2017 i Gatsibo abantu basaga 3000 bakoze ikizamini ku myanya y,uburezi yo kwigisha mu mashuri yisumbuye (mu cyiciro rusange ndetse no hejuru.) kandi abantu basaga 1000 baratsinze (babonye hejuru ya 70%). Ubusanzwe iyi myanya mu Rwanda yemerewe abantu bize uburezi bafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru. Abo bose rero bakoze ikizamini muri uko kwezi kwa 2 bapiganirwa imyanya igera ku 105. Nkuko bisanzwe mu kizamini bamwe baratsinze abandi baratsindwa, ariko icyatangaje abantu bakoze iki kizamini nuko mu myanya 105 yapiganirwaga abahawe akazi batarenze 40 bakibaza aho indi myanya isaga 60 yagiye bikabashobera.
Icyaje kubabera agahomamunwa nuko kuwa 12/04/2017 hasohotse irindi tangazo rihamagarira abantu bafite diplome ya A2 batize uburezi kandi batanabyemerewe n’itegeko kujya gukora ibizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ubusanzwe mu Rwanda abantu bemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye ni abafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru, nta mwarimu ufite A2 wemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye keretse mu mashuri abanza kandi nabwo yarize uburezi.
Tubibutse ko mu kwezi kwa kabiri REB (Rwanda Education Board ) yasohoye itangazo isaba uturere twose kugenzura niba nta mwarimu wumu A2 wigisha mumashuri yisumbuye yaba ahari akamanurwa agashyirwa mu mashuri abanza ku bize uburezi, yaba atarize uburezi akirukanwa mu kazi. Kandi ibyo byarakozwe mu turere twose na Gatsibo irimo.
Abantu bakoze ikizamini cyo kuwa 09/02/2017 bavuga ko ibi ari akarengane gakabije kuko bimwe uburenganzira bemererwa n’itegeko. kuko iyo utsinze ikizamini cy’akazi igisigaye aba ari kuguha ibaruwa ukajya mu kazi, ariko aha siko byagenze kuko imyanya yabo yashubijwe kw’isoko hashakwa abantu batize uburezi kandi batanabifitiye ubushobozi.
Nta bisobanuro abategetsi b’akarere bigeze batanga kuri iki kibazo mu buryo bweruye ariko bamwe mu bakoze ibizamini bagerageje kubaza bamwe mu babishizwe rwihishwa babwiwe ko akarere kadafite ingengo yimari yo guhemba abarimu baba A0 naba A1 ngo kuko bahembwa akayabo. Ahangaha abantu bibaza impamvu niba igihugu gikennye kidatangaza kwizirika umukanda nibura abantu bakabimenya. Ubusanzwe umwarimu wumu A0 ahembwa 135000 frw, umu A1 agahembwa 97000frw naho umu A2 agahembwa 40000frw.
Ababikurikiranira hafi basanga aya ari amwe mu manyanga uturere dusanzwe dukoresha kugira ngo babone uko bashyira mu kazi abantu babo bishakiye hatagendewe kubabifitiye ubushobozi kandi babikwiriye. Aha hagenderwa ku cyene wabo, inkomoko y’umuntu,ndetse na ruswa. Uretse ko iyo utazwi ntana mwene wanyu ufite mu nzego z’ubutegetsi na ruswa hari igihe uyitanga igahiramo ntibaguhe akazi ugahomba.
Abantu bakoze iki kizamini barasaba ko aka karengane gahagarara bakarenganurwa bagahabwa imyanya yabo batsindiye kandi bemererwa n’amategeko.
Kumugereka wiyi nkuru murabona copi y’ikizamini cyakozwe kuwa 09/02/2017 niy’irindi tangazo rihamagarira ikindi kizamini ryo kuwa 12/04/2017.Namwe mugenzure mumbwire ukuntu mu mezi 2 gusa haba hakozwe ibizamini 2 ku mwanya umwe !!
N.B.: Musome neza itangazo ryo kuwa 12/04/2017 murabonamo amanyanga, kuko bisa nkaho bari babuze uko babyandika, mu mbonerahamwe ihari murabona ahanditse UMWANYA, munsi yaho handitse ABARIMU BO MU MASHURI ABANZA munsi yaho ahakagiye ABARIMU BO MUMASHURI YISUMBUYE reba ibyo banditseko ni akumiro
Gatari Joram
Gatsibo