Nkuko tudahwema kubikangulira ba nyirubwite aliko tunabyandikaho kenshi, imicungire mibi y’ubukungu bw’igihugu cyacu ikomeje gusarurirwa mu mifuka no gusahurwa na bamwe mu bisambo bikingiwe ikibaba na Leta ya FPR-KAGAME kuko bimaze kugaragara ko audits financiers zose zimaze gukorerwa ibigo bitandukanye wongeyeho na zimwe mu nzego za Leta, izo cases zose uretse kuba ziryamishijwe mu bushinjacyaha bukuru nta zindi nkulikizi, kandi icyo cyorezo niko kigenda gikaza umurego uko bwije uko bukeye. Sinzi aho tugana!
Ni muli urwo rwego icyegeranyo 2014-2015 gikubiyemo rapport y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta aherutse gusohora cyerekanye ko imari ya Leta itakoreshejwe neza mu mwaka 2014-2015 ko habayemo uburiganya bukabije mu bigo no mu nzego za Leta. Mu nzego 157 za Leta zakorewe ubugenzuzi, 78 zonyine nizo zubahirije amabwiriza ya Auditeur général financier, 22 zihabwa inama y’uburyo zigomba gukorera kurushaho mu mucyo naho 57 zisigaye zagaragayeho imicungire mibi cyane, ni ukuvuga ko tugereranije mu inzego 157 zagenzuwe 50% zagerageje kubahiriza amategeko mu gihe umwaka wabanje izubahirije amabwiriza zari 36% muli 131 zagenzuwe.
Muli rusange iyi rapport d’audit financier 2014-2015 ikomeza yerekana ko miliyari 12.7 z’amafranga y’u Rwanda zaburiwe impapuro zisobanura imikoreshereze yayo (pièces justificatives), miliyari 3.8 zibura impapuro zuzuye zizisobanura, naho miliyari 1.7 ntawamenya aho yarengeye. Icyo akaba ari kimwe mu bituma inzego za Leta zidakora neza byongeye n’abakozi zikoresha batabigize umwuga kubera ruswa iganje mu itangwa ry’akazi.
Banyarwanda banyarwandakazi,dutanze nk’urugero ku kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), aho kitabashije kugaragaza ingano y’umutungo wacyo utimukanwa ungana na miliyari 3.5 byongeye na stock ingana na miliyari 29.1 , nimwiyumvire rwose iyo micungire!
Ikibazo kigaragara nanone muli iryo cungwa ribi ry’umutungo w’igihugu cyacu ni ugukererwa mu kutubahiriza amasezerano no kutarangiriza igihe imishinga ya Leta, urugero umwaka wabanje 2014 hagaragayemo imishinga 77 ifite agaciro ka miliyari 126 itarabashije kurangirira igihe nkuko byari biteganijwe mu masezerano.
Iyi rapport ikomeza yerekana ko hari n’indi mishinga 70 yari ifite agaciro ka miliyari 32 yadindiye cyangwa bamwe mubayipatanye bakayivamo itarangiye, muliyo 12 ya miliyari 4 ikaba yarasizwe na ba nyiri ugupatana itarangiye.
audit ikomeza ivuga kandi ko hari miliyari 18.9 zaburiwe irengero ku ruhande rw’inzego za Leta, igakomeza yerekana ko ibigo nka RSSB (CAISSE SOCIALE), EWSA (ELECROGAZ), UNR, imishinga minini irimo iya Ministry of agriculture, One laptop per child bikomeje guhomba kubera imicungire mibi yabyo.
Banyarwanda banyarwandakazi, twakunze kuvuga kenshi ko yaba imiyoborere y’igihugu cyacu n’imicungire y’umutungo w’igihugu by’umwihariko bikomeje kurangwa n’ubusahuzi budasanzwe bukorwa n’agatsiko kari ku butegetsi bwibumbiye muli FPR-KAGAME , ibyo byose akaba ari imisoro y’abaturage ikomeje kunyuzwa iyubusamo nta gikulikira! Dore ko basigaye batanakiyabika ahagaragara ngo hatagira ubaca iryera! Birababaje!
Banyarwanda banyarwandakazi, imikoreshereze y’imali y’igihugu nkiyo ntacyo yageza ku gihugu cyacu ahubwo kwaba ari ugusigira umutwaro abazadukomokaho nkaho hari icyaha bakoze, nsanga rero umuti w’ibi bibazo ntawundi uretse guhagurukira rimwe tukagerageza guhangana na système dukoresheje uburyo bwose bushoboka nkuko bamwe twabitangiye. Murakoze.
Byandiswe ku wa 17/05/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.