Cléophas Barore/http://izubarirashe.rw
Mu gihe gishize bari bamaze iminsi bitabira ingando ziyoza-bwonko zaberaga i Nkumba ho mu majyepfo y’u Rwanda harimo niy’abanyamakuru by’umwihariko; abayobozi batandukanye barimo ba Ministri James Kabarebe w’ingabo, Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase w’ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB), na Sénateur Tite Rutaremara, mu biganiro batanze bayobowe na Bwana Rucagu Boniface (hutu de service) akaba n’umukuru w’intorehamwe, bibanze no ku ruhare rw’itangazamakuru ku ngirwa-matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe imbere aho ryasabwaga gukorana umwuga waryo umutimanama rishingira ku nyungu rusange z’abanyarwanda. Ubu se niko bikurikizwa?
Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 11/05/2017 nyuma y’ibiganiro n’abanditsi b’ibinyamakuru bya hano mu Rwanda hasohotse itangazo riturutse mu buyobozi bw’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) riburira abanyamakuru kurya bari menge muli iki gihe habura iminsi mike ngo amashyaka ya politiki atangire ibikorwa byo kwamamaza abakandida bayo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Umuyobozi wa RMC, Bwana Barore Cléophas akaba asaba abanyamakuru kwitwararika ngo hato batazatangaza inkuru zidafite gihamya bishingiye ku kubogama cyangwa ku bukene itangazamakuru ryisanganiwe , ati ntimuzisange mu bufatanye n’imitwe ya politiki kubera kurarikira indonke babahindura ibikoresho byabo muri gahunda yo kwiyamamaza.
Cléophas yakomeje abashishikariza kuzakorana ubushishozi mu guha umwanya imitwe ya politiki ibikwiye birinda kugendera ku bibazo by’ubukungu baba bafite cyangwa ngo babogamire ku ruhande rumwe bagirwa ibikoresho n’umukandida cg umutwe wa politiki runaka. Ati nubwo bigoye mu kutabogama mu gihe utangaza ibyo udafitiye gihamya mbere gato y’amatora ati aliko mugomba kwitonda birenze kugirango mutaba iturufu ya politiki haba mu bihe byayo na nyuma yayo nkuko tubibona mu bindi bihugu bimwe na bimwe habayemo amatora. Byongeye kandi ati twizeye ko nkuko bisanzwe bigenda mu Rwanda ibyavuye mu matora bigomba gutangazwa na Komisiyo y’amatora yonyine mbere yuko itangazamakuru ribona ububivuga.
Banyarwanda banyarwandakazi nimwiyumvire namwe iryo tangazamakuru beneryo barata aho rigeze nta kundi uretse kugendera ku nyungu za politiki y’agatsiko ku mugaragaro ! aho umunyamakuru nka Barore Cléophas atarengeye ubwisanzure bwaryo ahubwo ahitamo kuricecekesha ngo adakoma rutenderi!
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.