Archives par étiquette : Reine de Saba

Incamake y’igitabo « Opération Havila » cya Martin Ukobizaba. Ese Abatutsi bafite isano n’Abayahudi?

https://editions-scribe.com/

https://editions-scribe.com/

I. INKOMOKO Y’IZINA RY’IGITABO

Izina ry’iki gitabo rigizwe n’amagambo abiri :
Opération : bisobanura ibitekerezo n’ibikorwa byose bigamije gutegura intambara yo kwigarurira akarere k’Ibiyaga Bigali by’Africa. Havila : iryo zina rituruka k’umwuzukuru wa Noa, witwaga Havila mwene Koush,niwe wahawe umurage wo gutura akarere k’Africa gaherereye hepho ya Ethiopia na Nubia, aliyo Sudani y’ubu. Bivugwa kuva cyera ku ngoma yaba Pharaon bo mu Misiri ko ako karere gakize cyane ku mutungo kamere. Abanya Misiri ba kera bavugaga ko « Zahabu yo mu karere ka Havila wayigereranya no kuyora umukungugu wo mu nzira nyabagendwa ». Niyo mpamvu kuva mu myaka ibihumbi bitatu ishize, amahanga yose yahagurukiye kwigarurira ako karere. Yewe, no muli BIBLIA mu gitabo k’ Intangiriro (Ge: 2,10-14 ) bavuga ko akarere ka Havila karangwa n’ubutaka bwiza bubamo inzuzi n’ibiyaga bigali, kagakungahara kuli zahabu n’amabuye y’agaciro atagira ingano. Icyo gitabo kivuga ko Ubusitani bwa Eden Imana yaremeyemo abantu ba mbere alibo Adamu na Eva n’inyamaswa zose n’imitungo yose ya mbere y’isi bwali muli ako karere, ahali isoko y’inzuzi za Pishon (Nil Blanc) na Guihon (Nil Bleu).

 

Ibi nibyo bisobanura impamvu ibihugu by’ibihangange kw’isi byashyize ingufu zishoboka zose mu gushakisha amasoko y’uruzi rwa Nil bashoboye kugeraho mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo bakandagiraga mu bihugu by’Urwanda n’ Uburundi. Muli icyo gihe, buli gihugu cy’igihangange cyifuzaga kwigarurira byibura igipande kimwe cy’akarere gakomokamo umwe mu migezi igize amasoko ya Nil. Iby’ingenzi muli ibyo bihugu byashakaga gukoloniza umugabane w’Africa byali Ubwongereza, Ubudage, Ubufransa , n’Ububiligi. Ibi bishobora gusobanura impamvu igihugu nk’u Rwanda cyacagaguwemo ibice maze intara zacyo bakazigabanya: Bufumbira, Ndorwa, Karagwe, Bwishya, Masisi, Rutsuru, Hunde, Tongo etc.

 

Bivugwa kandi ko ibyo bihugu byashakishaga ku rundi ruhande agasanduku kabitsemo Amategeko Cumi Imana yahereye Musa ku musozi wa Sinaï (Arche d’Alliance d’Israël). Ako gasanduku gaha ugatunze wese ubudahangarwa mu ntambara kaba gahishwe mu gihugu cya Ethiopia. Kaba karageze muli icyo gihugu biturutse ku Mwamikazi MAKEDA (Reine de Saba ou Sheba Queen) wabyaranye umwana w’umuhungu n’Umwami SALOMONI wa Israël. Uwo mwana wiswe Menelik Ier wimitswe amaze gukura muli Israël kw’izina rya David II niwe waba yarazanye ako gasanduku muli Ethiopia amaze kugasimbuza ako bijya gusa (fake) mu ngoro ya Salomoni yali yubatse i Yerusalemu. Iyo nkuru tuyikesha igitabo cy’ikuzo ry’Abami ba Ethiopia kitwa » KEBRA NEGAST ».

 

II. ABANTU BOSE BATUYE ISI KIMWE N’AMAJYAMBERE YOSE TUBONA BIKOMOKA MULI AFRIKA

 

Inyandiko za cyera n’ubushakashatsi bugezweho muli iki gihe (Recherche scientifique) byose bigaragaza ko inkomoko y’abantu bose batuye isi ali Afrika, cyane cyane Afrika y’Iburasirazuba (East Africa). Havugwa cyane ibihugu bya Ethiopia, Kenya na Tanzania kuko aliho habonetse ibimenyetso simusiga by’inkomoko y’inyoko Muntu. Ni ku mugabane w’Afrika haboneka ibimenyetso by’ibikorwa bya kijyambere biranga abakurambere bacu (écriture, calcul, temples, tombeaux, pyramides, Bâton ou Os d’ISHANGO etc.) Ibyo rero birasobanura ko atali Abanyafrika bakomoka ku moko yo hanze, ahubwo ko ali abandi baturage b’isi bakomoka ku Banyafrika. Abategetsi rero bamwe b’i Burayi bihandagaza bakavuga ko Abanyafrika nta ruhare na rumwe bigeze bagira mu majyambere y’isi bagaragaza ubwirasi bukubiyemo n’ubujiji bwinshi.
Ikindi n’uko hadutse umudeli ku banyafrika bamwe wo kwiyitirira inkomoko y’Abayahudi. Biragaragara ko ibyo nta shingiro bifite ahubwo ni amafuti kuko abanyafrika bose bafite abakurambere bamwe alibo Koush na Havila. Havila niwe wabyaye abo bita aba Nilotiques, aba Bantous n’aba Soudanais. Niwe wabyaye kandi n’Abalibiya (berbères), aba Touaregs naba Peuls. Ibyo tubisanga mu nyandiko nyinshi halimo Igitabo cy’Abakurambe (Livre des Patriarches), Inyandiko z’umunyamateka wa kera cyane w’umuyahudi Flavius Josèphe, Encyclopedia Judaïca, n’Igitabo cy’Itangiriro (Livre de la Genèse).

Martin Ukobizaba wanditse igitabo cyitwa "Opéaration Havila"

Martin Ukobizaba wanditse igitabo cyitwa « Opéaration Havila »

Kwiyitirira inkomoko y’abazungu rero birababaje kuko abazungu bo batavangura hagati y’abirabura. Baravuga bati : « Noir c’est noir, il n’ y a plus d’espoir! » Birasobanura ko umunyafrika uhingukiye mu kirwa cya LAMPEDUSA mu Butaliyani, cyangwa se uguye mu nyanja ya Méditerrannée, cyangwa se yaka ubuhungiro muli Amerika, Israheli Australiya, cg se i Burayi bose ni cya kimwe. Abakinnyi b’umupira bavugilizwa induru nk’izinguge ku bibuga by’i Burayi cyangwa se abana baraswa n’abapolisi muli Amerika ntawigera yibaza niba ali éthiopiens, nilotiques, bantous cyangwa se soudanais. Abanyafrika nibo bonyine bicamo ibice bishyira mu myanya itali iyabo!


Ese Abatutsi bafitanye isano n’Abayahudi. Ikiganiro na Martin Ukobizaba (Audio).

 


Umushakashatsi wo muli Kaminuza yitwa « School of Oriental Studies » w’umuyahudikazi witwa Edith BRUDER uherutse gusohora igitabo cyitwa « Black Jews » agaragaza ku buryo budasubirwaho ko Abanyafrika bose biyitirira inkomoko y’ ubuyahudi (Lembas, Jews of Rusape, Baluba, Bayuda, Yacouba, Hima-Tutsi) bibeshya cyane. Nyuma y’ubushakashatsi bwarengeje imyaka itatu yageze ku myanzuro ikulikira k’ubihakana ubwoko bw’ubunyafrika:
1°Kwiyanga (rejet de sa propre identité): ibyo bituruka kw’ihahamuka rya bamwe ryatewe n’ibinyejana bitanu bw’ubucakara n’ubukolonize byagiliwe abaturage b’Afrika. Kwiyitirira inkomoko yo hanze y’Afrika cyane cyane inkomoko yo mu kizungu bikaba ali uburyo bwo kwiyibagiza ayo mateka y’urukozasoni.
2° Kwigana abandi (mimétisme): baba bashaka kwigana abirabura bo muli Amerika biyise « Black Muslims », bahinduye idini banga gukomeza gusengera mu madini ya ba shebuja babagize abacakara. Hali n’abandi birabura bakulikiye idini y’Abayahudi kubera izo mpamvu.
3° Inyigisho z’Abamisiyoneri b’ Abaporoso bibanda cyane ku nyandiko z’Ikiragano cya Kera muli Biblia. Muli izo nyigisho usanga imico, imiziro n’imiziririzo by’ Abayisiraheli ba cyera bisa cyane n’ ibyabanyafrika, bigatuma bakeka ko bakomoka ku Bayahudi.
4° Gushakisha imfashanyo ya Leta ya Israheli cyangwa se y’imiryango y’Abayahudi bo muli Amerika biyemeje gufasha bene abo banyafrika; aha twavuga cyane cyane umuryango witwa « KULANU ».

 

Ahubwo Ikindi kigaragara n’uko umugabane w’Afrika wagize mu mateka y’isi uruhare rukomeye mu kwakira no gucumbikira Abana ba Israheli mu bihe by’amakuba nko mu nzara cg se mu ntambara. Aha twatanga ingero zikulikira: Yozefu yagulishijwe n’abavandimwe be ahungira mu Misiri aho yaje gukilira cyane, Abrahamu n’umugore we Sara bahungiye inzara kwa Farawo mu Misiri, Musa yabaye igikomangoma mu Misiri, Yezu n’ababyeyi be bahungiye mu Misiri umwami Herodi washakaga kwivugano urwo ruhinja etc.
Abanyafrika rero bakwiye guhagarika gushakira amakiriro ahandi kandi bicaye ku bukungu butagira ingano!

 

III. GUSHAKA KWIGARURIRA AKARERE KA HAVILA S’IBYUBU !

 

Nyuma yo kurwanira akarere gaturukamo amasoko y’uruzi rwa Nil, Abakoloni basanze Havila ali akarere keza cyane gafite ubutaka bwera, amazi ahagije, igihe cyiza, imisozi miremire idatuma indwara z’ibyorezo nka malaria ziharangwa,ubukungu kamere burenze urugero n’ibindi.. Abadage bo bashakaga kwimura abaturage bo muli ako gace bakajya kubatuza mu butayu byo muli Tanganyika ahitwa Tabora, noneho bakazana abaturage bo mu Budage bakaba alibo baza gutura mu karere k’ibiyaga bigali bikamera nkuko byagenze muli Afrika y’epfo. Iyo migambi mibisha yahagaritswe n’Intambara ya mbere y’Isi. Abanyarwanda n’Abarundi koko bararusimbutse !
Indepandansi z’ibihugu by’Afrika zimaze kuboneka mu myaka ya 60, ba gashakabuhake ntibahaye agahenge akarere ka Afrika y’Ibiyaga Bigali. Bakoze ibishoboka byose ngo basenye igihugu cya Kongo yahoze ali iy’Ababiligi cyaranzwemo ubukungu ndengakamere. Twakwibutsa ko bashyigikiye intara zikize cyane ku mutungo kamere nka Katanga, Kasaï na Kivu kugirango zigomeke ku butegetsi bw’i Kinshasa hanyuma zigire ubyigenge. Iby’amahirwe uwo mugambi ntibawugezeho!
Ku byerekeye u Rwanda, Abanyamerika basabye Leta ya Kayibanda muli 1964 uburenganzira bwo kwubaka mu Bugesera Ikigo cya gisilikare (base militaire) bigengaho hamwe n’ikibuga cy’indege aliko ntibabyemererwa. Barongeye babisaba Président Habyarimana nawe arabibangira kuko byumvikanaga ko bashaka gukoresha igihugu cyacu mu kuneka cyangwa se mu gushoza imvururu mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane igihugu cya Kongo.

 

Hagati aho Abadage (RFA) nabo basabye kugira icyicaro mu karere bakoresheje ikibanza bahawe i Kinyiya hafi y’umurwa mukuru wa Kigali aho bubatse iminara ya Radio Internationale Deutsche Welle. Ntibahagarariye aho kuko bumvikanye na Président Mobutu Sese Seko wa Zaïre akabagurisha muli 1975 intara ya 100.000 km2 muli Province ya Manyema, aho bashakaga kubakira za Fusées na Satellites zo kwohereza mu kirere, bityo bagashobora kugenzura ibibera muli ako karere n’ahandi mw’isi. Iyo migambi ntiyashimishije Abarusiya basabye ko ibyo bikorwa bihagarikwa bwangu. Abadage banze, URSS yashyigikiye ku nshuro ebyiri intambara y’abiswe « Gendarmes Katangais, Mobutu akizwa n’ingabo zoherejwe na Valéry Giscard d’Estaing, wayoboraga igihugu cy’ u Bufransa. Mobutu yabonye bikomeye asezerera Abadage bava batyo mu karere. Batashye muli Mata 1979 bamaze kugerageza kwohereza mu kirere « Fusées » eshatu.
Muli 1985 Ababiligi nabo bashatse kugaruka mu karere bitwikirije igisa na « Common Wealth » mbiligi ikomatanyije ibihugu byali bigize umuryango wa CEPGL. Kubera kutumvikana na Président Mobutu, basabye Président Juvénal Habyarimana gucengeza icyo gitekerezo bagenzi be aliko ntiyabyemera kuko yumvaga umuyobozi wa Zaïre aliwe wali mukuru kandi n’igihugu cye alicyo kirusha ibindi ububasha n’abaturage benshi, akumva rero aliwe wali ukwiriye gushingwa uwo mushinga. Ibyo ntibyashimishije Ababiligi cyane cyane ko babonaga Habyarimana yarakundwakaje bikomeye Abafransa. Yali yalinjiye mu muryango wa Francophonie, yakira inama yawo i Kigali muli 1979, yemera no kuyobora umuryango wa OCAM kugeza igihe usenyukiye muli 1985.

 

IV. UMUGAMBI WO GUSENYA IBIHUGU BIKOMEYE BYA HAVILA URAKOMEJE

 

Intambara yo mu Rwanda yo muli 1990 niyo yatanze inzira yo kujya muli Congo harangwa umutungo kamere utangaje. Mu bihaboneka twavuga amabuye y’agaciro akoreshwa mu nganda zigezweho z’ama kompanyi aturuka mu bihugu bikomeye by’isi yose. Ngizo za coltan nickel, petroli, zahabu, cuivre, étain, diamant, uranium, tungstène, gaz méthane, terres rares, n’ibindi, n’ibindii… Mu ntambara zakulikiye iyo mu Rwanda zikabera ku butaka bwa Congo guhera muli 1996 kugeza n’ubu, hatikiriye imbaga y’impunzi z’abanyarwanda, abenshi bo mu bwoko bw’abahutu, zirenze ibihumbi 400. Bakulikiwe n’abanyentara barenze miliyoni icumi, ibyo byose byabaye ku manywa y’ihangu imbere y’ matelevision n’ amaradio y’isi yose aliko ibyo binyamakuru kimwe n’ imiryango mpuzamahanga n’ubutegetsi bw’ibihugu by’ihangange kwisi bikora nkaho ntacyabaye,barabyihorera nkuko baretse iby’i Kibebo bigahita nta nkomyi ! Ibyo birasobanura ko umubare w’abanyafrika bapfa ntacyo uvuze, bashobora gushira bose kandi ntibibuze isi gukomeza kubaho ! Nuko byagendekeye abaturage b’abavantara bo muli Amerika bitwaga « Amérindiens ». Barapfuye barashira, basimburwa n’Abanyaburayi baratura baratunganirwa !
Icyakijije abanyafrika kugeza ubu nuko bari bazwiho kugira ingufu zakoreshwaga mu milimo y’ubucakara. None ingufu z’amaboko zasimbuwe niz’ imashini. Abanyafrika rero umenya akabo kagiye gushoboka!

 

Ikigomba kwitabwaho mu maguru mashya n’ukumenya impanvu abanyafrika bagizwe abacakara mw’isi yose bakanakolonizwa. Impamvu yatumye abanyafrika basuzugurwa bene ako kageni bakagirwa ingaruzwamiheto nuko nta ngufu za gisilikare bigeze bagira, barwanishaga imiheto n’amacumu abandi barageze ku mbunda, imizinga, ibifaru n’ibyogajuru ! N’ubu kandi niko bimeze, uwashaka wese yaza akigarurira Afrika yose!!! Igihe Abanyafrika bali barangaye, andi moko nk’Abashinwa, Abahindi, Abapakistani bakoze ibishoboka byose kugirango bazashobore kwirwanaho; nuko biyubakira intwaro za kirimbuzi (bombe atomique) zituma nta gihugu na kimwe kwisi cyabatinyuka. Abandi nka Korea ya ruguru na Iran bagerageje kubigeraho aliko mwabonye ukuntu ba Gashakabuhake babamereye nabi ngo ntibifuza ko izo ntwaro zagera mu maboko ya buri wese. Ibyo bizatuma igihugu nka Iran kidashobora kwirwanaho umunsi cyatewe n’abashaka kwigarurira petroli yacyo. Izo mpuhwe z’ibihugu bitegeka isi zagira ishingiro ali uko ibyo bihugu nabyo bitangiye gusenya intwaro za kirimbuzi zitagira umubare bitunze nta nkomyi !
Ku buryo rero budasobanutse na gato, abategetsi b’Afrika biyemeje kutagira bene izo ntwaro ku mugabane w’Afrika, ahubwo umutekano wabo bawushyira mu maboko y’ibihugu byabashyize mu bucakara n’ubukoloni! Bibagiwe umugani w’Abaromani babanyabwenge mu by’itambara bagiraga bati: « Niba ushaka amahoro,Tegura intambara! » Naho umunyarwanda w’incakura yarivugiye ati: « Ntawuraza icyuma gifite ubugi mu nyama ».

 

Kubera ubwo burangare bw’Abanyafrika, umugambi wo gusenya ibihugu bikomeye byo kuli uwo mugabane urakomeje. Nyuma ya Sudani y’Amajyepfo ikungahaye cyane kuli petroli ikaba yarabonye ubwigenge muli 2011 imaze kwomorwa ku gihugu cya Sudani, nta kabuza hazakulikiraho igihugu cya Congo nkuko byateganyijwe kuva kera. Kereka abaturage b’ako karere k’Ibiyaga Bigali nibumva urubategereje bagakanguka.
Mu migambi mishya, ba Gashakabuhake ntibagishaka kumena amaraso y’abana babo kuko izo ntambara z’urudaca zitakibonwa neza n’abaturage b’ibyo bihugu iyo ibibondo byabo bihasize amagara! Ahubwo bahitamo gushora umwiryane hagati y’abirabura maze bakamarana, Gashakabuhake yiyicariye nk’ureba cinéma, ategereje kuza gusahura imitungo kamere y’ibyo bihugu birimo gushahurana, ahubwo n’uducye abanyagihugu babonye bakatugura intwaro zicurirwa kwa Gashakabuhake!
Hagati aho ibinyamakuru by’i Burayi n’Amerika bikomeza gushuka urubyiruko rw’Afrika byerekana ibihugu by’amajya Ruguru y’isi nkaho ali Paradizo yo kwisi. Nta kindi cyifuzo rero urwo rubyiruko rugira usibye guhunga umugabane w’Afrika niyo byaba ali ukujya kuba abacakara i Burayi! Abo kandi bagerayo n’ababa bagize Imana kuko benshi bagwa mu nzira bazize ba « trafiquants » nko muli Libiya cyangwa se bagapfira mu butayu bwa Sahara. Abitwa ko bararokotse iyo nzira y’umusaraba nibo barohama mu nyanja ya Méditerranée!

 

Uko abanyamutungo b’i Burayi baza bagana Africa niko abana b’Africa bahunga bagana iya Ruguru ! Halimo urujijo! Inama rero nagira urubyiruko rwacu ni ukwicara rugakorera ibihugu byababyaye nkuko andi moko nk’Abashinwa n’Abahinde yabigenje. Nabo kandi bari bafite ibibazo byo gutegekwa n’abanyagitugu bashyigikiwe na ba Gashakabuhake, aliko barabanje bakora urugamba rwo kwibohora bashyiraho ubutegetsi bushyigikiwe n’abaturage kandi bubabereye.

 

Martin Ukobizaba