Archives par étiquette : RDC

Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Muri Kongo, Kabila na Tshisekedi barashiditse

Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Amatora ya prezida yabaye muri Congo kuwa 28/11/2011 yaranzwemo ubujura bwo kwiba amajwi byatumye Yozefu Kabila yongera gotorwa. Komisiyo ishinzwe amatora yamuhaye amajwi arenga 48 kw’ijana naho Tshisekedi afite 33. Nubwo hemejwe ko Kabila ariwe watowe, Tshisekedi nawe yavuze ko ari we perezida kubera ko azi ko ariwe wagize amajwi menshi.

Icyo kibazi cy’ingutu cyatangiye gukurura amahane ku buryo hari n’abapfuye mu mvuru zakurikiyeho. Ku wa mbera  ku ya 12/12/2011, ikibazo cyabaye agateranzamba ubwo Musenyeri Monsengwo wa Kinshasa yemeza ko Yozefu Kabila atatowe, ko amajwi menshi ari aya Tshisekedi. Kiliziya gatolika yari yohereje abagenzuzi b’amatora muri Kongo hose. Iryo jambo ryaje rikurikra raporo ya Centre Carter yameje nako amatora atagenze neza, ko habayeho kwiba majwi bayaha Kabila.

Ababikulikilira hafi, bavuga ko uko byagenda kwose, Kabila azategeka. Impamvu ntayindi ni uko afite akanga na ba Mpabatsibihugu bashyigikiye abandi ba perezida bo mu gaco kamwe aribo Kagame na Museveni. Ntabwo rero ari Kabila uzaburizwamo kandi abo bakuru b’ibihugi uko batatu baziranye kuri byinshi. Hari ukwica impunzi muri Congo muri 1996-1998, kwiba ubukungu bwa Kongo, n’ibindi.

Amahanga arimo arebera ariko ku bakurikira, babona Kabila azategekana na Tshisekedi. Nkuko byagenze muri Kenya nyuma y’amatora yabayemo imvuru nyinshi, Kabila azaba perezida, Tshisekedi abe ministri w’intebe. Azabyemera? Cyangwa azashoza intambara? Dutegereze turebe.