Mu nama yahuje abakuru b’amatorero n’amadini na Ministri Kaboneka Francis w’ubutegetsi bw’igihugu muli iki cyumweru gishize ; Ministri Kaboneka yaburiye abiyita ko ari abakozi b’Imana bagamije izindi nyungu zabo ko bagiye kujya bafatirwa ibihano, agakomeza avuga ko hakiri n’icyuho mu uguhuza hagati ya leta n’amadini, ati urugero hari ibyo tujya dukora aliko ugasanga tubikora tudahuza. Ati ubu mu gihugu hose harabarwa amadini 714 n’imiryango ishamikiye ku madini 550, muli miliyoni 12 z’abanyarwanda.
Muli iyo nama kandi hagarutsweho inkuru yari imaze iminsi mu bitangazamakuru ya bamwe mu bakuru b’amadini bamaganaga icyemezo cy’abadepite cyo kudashyira ijambo ‘’Imana’’ mu itegeko-nshinga rivuguruye rya republika y’u Rwanda, barimo Réverend père Antoine RUTAYISIRE, GITWAZA, Mgr MBONYINTEGE Smaragde n’abandi….., ni muli urwo rwego muli iyo nama Mgr Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diocèse ya Kabgayi akaba na Prezida w’inama y’abepiskopi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda yafashe ijambo asaba imbabazi avuga ko yasakuje yamagana icyemezo cy’inteko nshinga-mategeko nk’abandi banyamadini atabanje kubitekerezaho.
Mu minsi ishize rero ubwo abadepite bajyaga impaka ndende mu kudashyira Ijambo ‘’IMANA ISUMBA BYOSE’’ mu itegeko-nshinga rivuguruye ry’u Rwanda, nibwo benshi mu banyamadini babigarutseho babyamagana ku mugaragaro bagira bati ’’ibyo dukora byose, yaba igihugu, uwariwese byose tubikesha Imana, niyo yaturemye kuko isumba byose nta mpamvu yo kuyijyaho impaka bene ako kageni!!’’. Yewe na bamwe mu badepite ntibari bashyigikiye mu kwemeza iyo ngingo!
Jye nkaba nibaza igihe abandi banyamadini bazasabira imbabazi uretse Mgr Simaragde wa Kiliziya gatolika witanguranijwe mu kuzisaba bitari ngombwa!
Nyuma yizo mpaka zose rero Prezida Kagame yivugiye ubwe ko izo mpaka zitari ngombwa kuko ngo ‘’guhindura itegeko-nshinga atari ukwandika ibitabo by’ivanjiri’’, (murumva icyo yashatse kuvuga) bikaba byumvikana ko nta mpamvu nimwe yatumye Mgr Simaragde afata iya mbere mu kubisabira imbabazi. NIbyo navugaga rero ko Kiliziya gatolika isa nisinziriye kuva aho Génocide ibereye mu Rwanda, Kiliziya ikahatakariza intama zayo zitagira ingano hakiyongeraho nugushinjwa kwa hato na hato na Leta ya FPR kuba yaragize uruhare runini muli génocide yakorewe abatutsi n’abandi batavugaga rumwe nayo byongeye kandi ntinabisabire imbabazi, byatumye muli iyi myaka 25 ishize yose Kiliziya gatolika yitwararika mu buryo budasanzwe kubera amagambo akarishye y’abanyapolitiki batandukanye bo muli FPR bayishinjaga.
Kiliziya gatolika ikaba yarafashe umurongo wo kugenda biguruntege yibanda ahanini kwiyogeza-butumwa , uburezi no gufasha abatishoboye mu gihe cyose Leta ya FPR izaba igitegeka u Rwanda.
Ni akaga gakomeye kubona Agaca kakumaraho abana b’inkoko ugahindukira ugakoma yombi!! ntugire nicyo unabihingutsaho ngo utavaho ukoma rutenderi! ni ukwihangana gukomeye aliko birababaje pe!
Byanditswe kuwa 18/11/2015 na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.