Prezida Kagame akaba yaratangaje ibi mu gihe rapport y’isi (global monitoring report ) yemeza mu cyegeranyo cyayo 2017-2018 mu bijyanye no kugeza gahunda z’ubuzima kuri bose (universal health coverage) ko umugabane w’Afrika harimo n’u Rwanda, ugifite ibibazo by’ingutu mu bijyanye n’abakozi n’ibikorwaremezo bigikenewe.
Prezida Kagame kandi yanashimangiye twa tudege dutoya bita drones tutagira abapilotes hano mu Rwanda turimo kugeragezwa mu kugeza amaraso n’ibikoresho ku bitaro byo mu bice by’icyaro akirengagiza ko rimwe na rimwe dusambukira ahatateganijwe kugwa kubera ikoranabuhanga.
Prezida Kagame akarangiza ijambo rye nawe yemeza ko urwego rw’ubuzima rwugarijwe muli Afrika anashimira by’umwihariko OMS n’abakozi bayo badahwema gutabara byihuse uko bikwiye
Aliko se banyarwanda, uretse kudukina ku mubyimba no kutwiraliriraho hejuru kubera kutagira kivugira twasanga koko twaragejejweho gahunda z’ubuzima kuri twese nkuko uyu muyobozi Pahulo Kagame yihaye kubituvugira ? abanyarwanda twaratengamaye ku buryo abanyaburayi baza kutwigiraho ! kuki se hakiri abana bakirwara bwaki abandi bakagwingira reka sinakubwira n’amavunja rugeretse? Ababyeyi se bari kunda n’indembe bagihekwa muli za ngobyi gakondo bajya kwivuriza iyo bigwa ! yewe ndi umuyobozi ukunda abaturage mbereye Prezida nabashakira nabo za drones mu mwanya w’izo ngobyi!
Si amakabyankuru rero banyarwanda, ubwo mperutse mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu narabyiboneye mu cyahoze cyitwa Komini Karago, prefegitura ya Gisenyi bantekerereje uburyo kubera kurambirwa Leta ihora ibabeshya kubagezaho ibikorwaremezo by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima biremyemo amatsinda y’abaheka abarwayi mu ngobyi gakondo basimbuza imodoka za Ambulance, bishyiriraho n’amategeko abagenga n’agenga imikorere y’amatsinda yabo y’abahetsi mu midugudu 43 yose igize Karago, utayakurikije akabihanirwa kuko buri tsinda ryitoramo Prezida w’abahetsi uhorana telefone bamushakiraho igihe cyose ahamagariwe kugirango batware umurwayi ku kigo nderabuzima cyaba hafi ye.
Nkuko yakomeje abintangariza umwe mu bayoboye itsinda, Bwana NSHIMIYIMANA Emmanuel yagize ati : abahetsi si ababonetse bose ahubwo ni abantu babakoranabushake bakaba n’inyangamugayo batoranywa mu mudugudu bafite Prezida ubayobora ari nawe ushinzwe kubika ingobyi n’ibindi bikoresho. Ati ibyo bikoresho harimo ibigurwa amafranga nk’imigano n’ibiti bakoresha ku ngobyi , kugura imbaho zibazwamo amasanduku yo gushyinguramo abapfuye, kugura amatorches, amatara ya petrol na petrol ubwayo byifashishwa abahetsi igihe bajyanye umurwayi ari nijoro. Ati ayo mafranga yose akaba aturuka ku bwumvikane bw’abatuye buri mudugudu hatangwa hagati ya 500frw na 1000rwf buri kwezi. Ati ikibabaje nuko dukomeza gusabwa no gutanga amwe ya mutuelle de Santé buri mwaka !
Tubibutse ko Commune Karago ariyo yakomokagamo uwari Prezida w’u Rwanda Nyakwigendera Juvenali HABYARIMANA na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za EX-FAR, ikaba yarashegeshwe ahanini n’intambara y’abacengezi ubwo ingabo z’inkotanyi yaharwaniraga nabo zidasiga icyatsi n’ururo inyuma, abantu, amatungo hataretswe n’ibikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, amateme n’imihanda… nguko !
Gitifu w’umurenge wa Karago Bwana KABALISA Salomon yadutangarije ko nta kundi abaturage bari bubigenze ko ahasigaye kwari ukwirwanaho bishakira ibisubizo ati dore ko n’igihe ari kirekire kuva intambara y’abacengezi irangiye.
Banyarwanda rero muriyumvira gahunda z’ubuzima kuri bose Pahulo Kagame agenda aratira amahanga ko yagejeje ku banyarwanda ! ni agahomamunwa !
Byanditswe ku wa 23/05/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.