Archives par étiquette : NISR

Niba ntagikozwe, u  Rwanda  ntiruzabona aho  rutuza abaturage barwo mu gihe kizaza

Source : Banque mondiale, mise à jour : 2 juin 2016

Source : Banque mondiale, mise à jour : 2 juin 2016

Mu gihe  Leta  y’agatsiko  ka  FPR ifite ibibazo by’uruhuri yananiwe gukemura haba mu rwego rwa  politiki  ihamye  yo  kuvana  abaturage  mu  bukene, haba  mu biganiro  by’abatavugarumwe nayo batuye  hirya  no  hino  ku  isi tutaretse  n’abarimbere  mu  gihugu  bahisemo kwemera  akaje  bakicecekera; ubu  haragaragara  ukwiyongera  bw’abaturage  bukabije  umunsi ku wundi nubwo  benshi barimo guhitanwa n’inzara  irimo iyogoza  igihugu  cyose  bikaba  bigeze  naho  abashyitsi  batugenderera  batumiwe  mu  manama mpuzamahanga   atandukanye  hano  iwacu, bataha  bivovota  kubera  kubura  amafunguro  ahagije; aliko  Leta  y’agatsiko  ka FPR ikaba  ntacyo  yitayeho ahubwo  yarahisemo  kugendana  n’abambari  bayo  bijuse gusa. Ni  muli urwo rwego rero  dusanga hatabayeho  ubukangurambaga bwimbitse kugirango ubwiyongere bw’abaturage bugabanuke abanyarwanda bazabura aho  gutura  mu  gihe kiri  imbere, kuko  kugeza  ubu  imibare imaze  gukorwa  n’ikigo  cy’igihugu  cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko abanyarwanda  biyongeraho 2.6%  mu  basaga  miliyoni 11, tukaba  dusanga ubwo  bwiyongere bw’abaturage mu Rwanda  buhwanye n’ubwiyongere bw’abaturage bungana  n’abatuye  akarere  kwose.

Banyarwanda banyarwandakazi,dusanga ntagikozwe ngo iyo mibare  igabanuke  u  Rwanda  rutazabona aho  rutuza abaturage barwo mu gihe kizaza kubera ubwinshi bwabo, keretse  ubuso  bw’igihugu nabwo bwiyongera naho ubundi bizateza ikibazo kinini cyane.

Banyarwanda banyarwandakazi,iterambere Leta  ya FPR yigamba ko yagezeho nsanga nta cyerekezo rifite kuko nta gihugu gishobora gutera imbere abaturage biyongera bikabije.Hakaba hari impamvu zitandukanye zitera ubwo bwiyongere bw’abaturage..! mu Rwanda bikaba biterwa ahanini n’uburaya bwahindutse umuco haba mu bato arirwo  rubyiruko,mu bakuze,abashakanye bakunze gucana inyuma  yewe no mu bayobozi ubwabo byabaye nk’icyorezo,muzi ingero  zimwe nazimwe twagiye twandika ku buryo na Prezida  wa  republika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame atagira isoni zo gushyira bamwe barangwaho nizo ngeso muli gouvernement nkaho nawe ubwe ashyigikiye izo ngeso yahinduyemo indangagaciro.Izo ngaruka mbi zose nizo zituma habaho inda zitateganijwe aliko by’umwihariko bikaba bigaragara  cyane cyane mu rubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ubukangurambaga bukwiye butarugeraho, bityo rero bikerekana ko mu gihe kingana n’umwaka ku  baturage hiyongeraho abangana n’abatuye akarere kwose.

Banyarwanda banyarwandakazi,nsanga hasabwa gushishikariza no gushyiraho gahunda zo  kuringaniza urubyaro mu buryo bukwiye hakoreshejwe ubukangurambaga aho ariho hose, hirindwa cyane cyane ingengabitekerezo ya bamwe ishingiye ku muco, amadini n’ibindi…abanyarwanda bakumvishwa kubyara abo bashoboye kurera,yewe na ya manegeka cyangwa Nyakatsi Leta y’agatsiko ka FPR-KAGAME itifuza twaba tubitsinsimuye mu bwenge naho ubundi ntaho twaba tugana. Murakoze.

Byanditswe kuwa 02/07/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.