Archives par étiquette : Nirere Madeleine

NCHR Rwanda : Commission y’uburenganzira bwa muntu mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi

Nirere Madeleine utegeka Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu

Nirere Madeleine utegeka Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Mu gihe  commission  nyarwanda ishinzwe  uburenganzira bwa  muntu  yakomeje gushyirwa  mu majwi bivugwa ko ishingiye gusa  mu kwaha kwa Leta  ya  FPR  aho  gukurikiza  inshingano nyamukuru zayo  mu kugenzura  no  gushyira  mu bikorwa amahame  mpuzamahanga  arebana n’uburenganzira  bwa muntu muli  rusange; ubu iratangaza  ko  isaba  abanyarwanda ibitekerezo  mu  rwego  rwo kuyifasha gushyiraho  urwego ruzajya rukulikirana Iyicarubozo  kugeza ubu rutari  rwagashyizweho mu gihugu  cyacu  hakurikijwe amasezerano  mpuzamahanga  yashyizweho umukono n’u  Rwanda.

Umuyobozi  wa  commission nyarwanda  y’uburenganzira  bwa muntu, Mme NIRERE  Madeleine yagize  ati : « Uru  rwego ruzaba  rushinzwe  gukulikirana umunsi ku wundi  ahantu  hafungiye  abantu  niba nta yicarubozo  rihakorerwa  ndetse  niba n’amategeko  yo  kurirwanya yubahirizwa ».

Banyarwanda,  Banyarwandakazi, iyi commission  nyarwanda y’uburenganzira  bwa muntu  nta gihe  itanenzwe  ku bibazo  byinshi  byo  kutagira  icyo  ikora  ku iyicarubozo mu gihugu  cyacu. Urugero  Andereya  Kagwa  Rwisereka (former green  party’s  leader)  wishwe  aciwe umutwe hashize  igihe  kirekire  aliko  dossier  yabaye classé  sans  suite, cyangwa  n’andi marigiswa  y’abantu  atandukanye  akunze  kuburirwa irengero! None  se  ubu nibwo iyi  commission  yibutse  ko haba  hari  iyicarubozo  rikorerwa  mu ma cachots, kwa Kabuga, Kami  n’ahandi hatazwi….? Ibi  byaba  ari  ukwirengagiza  kubabaje  kuvanze  n’ubushinyaguzi!

Icyo  nisabira  Mme  NIRERE  Madeleine, nk’umuyobozi w’inararibonye ku byerekeye uburenganzira  bwa  muntu  azabanze  acukumbure  atumenyeshe ibyavuye muli investigations zakozwe  na commission  ayobora kuli  dossiers  z’abanyarwanda bakorewe  iyicarubozo rirengeje ukwiheba mbere  yuko bajugunywa  mu kiyaga cya RWERU?  Inshuti  n’imiryango  yabo  iratakamba  nyabuneka!

Biteye  agahinda  rero  iyo wumvise  abantu  nka  Cyrus  Munyaburanga Nkusi  uvugako ahagaraliye  umuryango  « Governance  for  africa » wita  ku miyoborere myiza  yemeza ko  iyicarubozo mu  Rwanda  nta bukana  rifite! None se  rizakulikiranwa ari uko  ribanje  kuba akarande?

Ubuyobozi  bwa  commission  y’uburenganzira bwa  muntu, Mme Nirere  we  avuga  ko  mu mwaka ushize  wa 2014  bakiriye ibibazo 2  gusa  by’iyicarubozo, naho  muli 2015  nta kibazo  na kimwe  bari  bakira. Banyarwanda,  Banyarwandakazi, « akaje  karemerwa  koko! ». Aka  ni  agahomamunwa! Iyicarubozo  riruta  gushora mu manza  abatavugarumwe  na Leta ya FPR ukanababika mu bihome ubahimbiye ibyaha, witwaje ko amategeko  yose  ashingiye  kuli  wowe ni  irihe? Keretse  niba nabyo byanditse  mu itegeko nshinga ko utavugarumwe n’ubutegetsi  wese  akwiye gukanirwa urumukwiye? Voir Mme Ingabire Victoire Umuhoza, Mr Mushayidi, Me Ntaganda Bernard  n’abandi………

Banyarwanda, Banyarwandakazi,  tumenye  ko  aka  kaga  turimo  kazarangira  tubigizemo uruhare twese  ariyo mpamvu tudakwiye  kwicara  gusa  kuko « n’Imana  ifasha  uwifashije ». Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  03/12/2015, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Soma n’iyinkuru : Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yahaswe ibibazo n’abadepite bayigaya kutuzuza inshingano