Mu rwego rwo gukumira imfashanyo zishobora kwohererezwa imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda aribyo FPR yise imfashanyo-ndogano; Leta yiyemeje kujya igenera iyo mitwe budget yo gukoresha buri mwaka muli gahunda zayo. Ni muli urwo rwego mu Inama rusange y’abagize ubuyobozi bw’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yateranye kuli uyu wa kane taliki ya 17/09/2015 ku cyicaro cy’ihuliro, yemejeko buri mutwe wa politiki ugiye guhabwa angana na miliyoni 14 zo gukoresha mu bikorwa byawo bya buri munsi. Ikindi hakaba haranatowe Prezida w’ihuliro mushya ariwe Hon. NYIRAHIRWA Vénéranda mu gihe cy’amezi atatu.
Muli iyo nama kandi, umwe mu bakada bakuru ba FPR, MUSONI Protais, umuyobozi wa Panafricanism Movement Rwanda, muli iki gihe gishize wari waricajwe ku gatebe k’abatakigendana neza na FPR; yatanze ikiganiro kuri uwo muryango PANAFRICANISM MOVEMENT RWANDA ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafrika mu banyarwanda ndetse no mubatuye uyu mugabane, ngo ukaba uharanira ubufatanye hagati y’abanyafrika. Icyo gitekerezo cyazanywe na ba nyakwigendera Nkrumah, Lumumba….n’abandi nka ba Nyerere, Mandela aliko ntabwo kigeze kigera kuntego kugeza ubu, ati niyo mpamvu tugomba kugishimangira buhoro buhoro tukazakigeraho. Ati: uyu muryango uzatuma dushobora guhangana n’ingaruka uyu mugabane uhura nazo zituruka ku kwivanga kw’amahanga mu miyoborere y’uyu mugabane. Tugomba kuzamura ubuhahirane hagati yacu muli Africa noneho ku rwego rw’isi hakajya hahinduka amategeko gusa kugira ngo ibintu byose bibashe kuba byahura , bityo bizadufasha kwirinda abaduha amasomo ya demokrasi adahuye n’umuco wacu cyangwa kwongera guhabwa n’amahanga imirongo ngenderwaho mu by’ubukungu na politiki, ubwo ni ubukoloni tugomba gushyira iruhande. Akomeza agira ati: uyu muryango Panafricanism, ishami ry’u Rwanda turifuza ko uzahagaralirwa kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.
Banyarwanda banyarwandakazi, ntituyobewe ko izi ari zimwe muli za techniques FPR irimo ikoresha mu kurangaza abanyarwanda n’abandi bose kugira ngo bibagirwe politiki mbi yayo bityo iminsi ibe yicuma.
Iyo Panafricanism se itarashobora gushyirwa mu bikorwa kugeza magingo aya uhereye ku isöko y’igitekerezo n’abakurikiyeho bose kandi bakiriho nka ba Museveni, Mugabe etc… , FPR niyo izabishobora? Keretse nibayita rwandisme!
Byanditswe kuwa 18/09/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.