Archives par étiquette : Muhanga

Muri Gereza ya Muhanga, haje ikipe yo kwica abagororwa. Igizwe nande?

Gereza ya Muhanga

Gereza ya Muhanga

Leta y’uRwanda yahinduye amayeri yo kwica abantu batandukanye badashakwa n’ubutegetsi yifashishije bamwe mu bagororwa isanzwe yaratoje ikanabaha akazi ko gutanga ubuhamya ku rwego mpuzamahanga. Abagororwa n’abafungwa bafungiye muri gereza ya Muhanga ubu icyoba ni cyose nyuma yaho ubu barimo kwicwa umusubizo ku bisa n’umugambi muremure wo kurimbura benshi muribo.

Icyi cyoba gishingiye ko mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuya24 Ugushyingo 2016 hishwe umufungwa witwa Higiro Prosper mwene Nkundukozera Ibrahim na Nishyirembere ukomoka mu kagali ka Cyimirama, umurenge Busoro, akarere ka Nyanza . Iyi nzirakarengane yishwe ikubiswe kugeza ashizemo umwuka ku mabwiriza ya Bwana Ruzigana Emmanuel afatanyije na Komiseri wungirije witwa Murenzi .Uyu nyakwigendera akaba yari akiri umwere kuko yari atarahamwa n’icyaha .

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary

Umutwe w’insoresore ukoreshwa mu kwica abafungiye muri gereza ya Muhanga ngo washyizweho n’aba banyabubasha bakingiwe ikibaba n’aba DMI bakorera muri iyo gereza ngo basa n’abashinzwe gahunda y’iyicarubozo aribo I.O Hodari alias Gisiga na security officer AIP Mugwiza . Aba ba DMI ngo nibo batanga amabwiriza y’abagomba gupfa bifashishije ba batangabuhamya ngo babigize umwuga ku rwego mpuzamahanga, uyu mutwe kandi ninawo aba bagome bifashisha ngo mu kwirindira umutekano bamwe bita « les gardes corps ».

Uyu mutwe usibye kurinda Ruzigana Emmanuel ngo unashinzwe no gukumira abanenga ubutegetsi bwe. Dore ko atajya akurwa mu buyobozi yitwaje ko ari umutangabuhamya mpuzamahanga .Uyu Ruzigana Emmanuel ngo mu kumushyigikira, ubuyobozi bwa Gereza ya Muhanga ngo bwabwiye abagororwa n’imfungwa ko aba bicanyi bagomba kuyobora gereza ubuziraherezo ku buryo ibi aribyo biteye ubwoba abafungiye muri iyi gereza kuko uyu mwicanyi ngo yababwiye ko ntaho bazamuhungira kuko ashyigikiwe na gereza ya Muhanga.

Uko FPR yishe urubozo imfungwa muri gereza ya Gitarama (Muhanga) ikimara gufata ubutegetsi muri 1994

Uko FPR yishe urubozo imfungwa muri gereza ya Gitarama (Muhanga) ikimara gufata ubutegetsi muri 1994

Mubyo uyu nyakwigendera yazize ngo yanengaga uburyo abafungiye muri iyi gereza bafatwa nabi. Gusa ngo nyuma yaho ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga buhaye amabwiriza aba bicanyi ko uwo muntu unenga imikorere ya gereza ngo atunganywa (yicwa) ngo bakimara kumwica ubuyobozi bw’iyi gereza bwavuze ko ngo Nyakwigendera yishwe n’igicuri.

Izi nkoni kandi ngo mu minsi ishize zakubiswe uwitwa Munyanshongore Alexandre aba bicanyi ngo bibwiye ko yanogonotse ariko kubera umunsi we wari utaragera ngo yaje kuzanzamuka ajyanywa kwa muganga i Kabgayi ku buryo n’ubundi ngo asa n’umupfu kuko ntacyo ashobora kuzimarira kuko yahindutse igisenzegeri nabwo nagira amahirwe aba bicanyi ntibazamunogonore mu minsi iri imbere.

gitarama-incendie

Gereza ya Muhanga yaratwitswe muri 6/2014

Twakwibutsa ko gereza ya Muhanga (Gitarama) imaze gupfiramo abantu batagira uko bangana kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda muri 1994. Za rapport za MSF iyo uzisomye umera urumeza. Ndetse n’amafoto yafashwe muri gereza arenze ukwemera. Muribuka kandi ko mu kwezi kwa gatandatu muri 2014, iyo gereza yatwitswe, abatikiriyemo ntawe uzi umubare wabo. None dore iyo gahunda yo kumaraho izo mfungwa irabandanije.
Gaston Mukimbiri
Kigali, Rwanda, 28/11/2016