
MU RWANDA UBUCAMANZA BWAHINDUTSE AGATOBERO
Muri iyi minsi ishize ubwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiraga ikirego cy’umuntu witwa Herman MANIRAREBA twavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe cyangwa gatumwa aho arega Mgr Thaddée NTIHINYURWA umushumba wa Arkiyepiskopi ya Kigali kuba yaratesheje agaciro umuco nyarwanda awuhinduramo uwaba hebreyo b’ i Roma. Bwana Herman akavuga ko kuba kuwa 29/06/2001 ari kumwe na […]