Archives par étiquette : Kwibuka23

Rwanda : Mu muhango wo gusoza icyunamo, umwe mu rubyiruko yabajije niba indege ya Habyarimana yahanuwe atariyo  « Nyirabayazana » ?

indegeNi  muli  ibyo  biganiro  bikomeje  kubera  hirya  no  hino  mu  Rwanda,  kuri  uyu  wa  13/04/2017  hakaba  hashojwe  icyumweru  cyahariwe  kwibuka  ku  nshuro  ya  23  Jenoside  yakorewe  abatutsi  muli  1994  by’umwihariko   hibukwa  abanyepolitiki  bishwe  bazira  ibitekerezo  n’ubutwari  bwabo  bwo  kurwanya  ingoma  y’igitugu  nkuko  byagiye  bigarukwaho  na  bamwe  mu  bayobozi  b’agatsiko  mu  nsanganyamatsiko  yahawe  urwibutso  rwa  Rebero  aho  bashyinguye  igira  iti:’’ Twibuke  Jenoside  yakorewe  abatutsi,  Duharanire  Imiyoborere  myiza’’.

Tubibutse  ko  iki    cyunamo  uretse  umwihariko  wa  gouvernement  w’iminsi  irindwi  yashojwe  ku  mugaragaro,  icyunamo  kigomba gukomeza  kugera  ku  minsi ijana.

Ni  muli  uwo  muhango  rero  wabereye  ku  rwibutso  rwa  Rebero  aho  umushyitsi  mukuru  yari  prezida  wa Senat hon. Bernard  MAKUZA  na  bamwe  mu  bayobozi  b’agatsiko  barimo n’abahagaraliye  imitwe  ya  politiki 12  yibumbiye  muli  forum  mu  kwaha kwa  FPR,  dore  ko  Prezida  Kagame   atajya  aboneka  muri  uwo  muhango  wo  kwibuka  abanyepolitiki  kubera  abahutu  nabo  bahashyinguye  bazize  ibitekerezo  byabo  mu gihe  cya  Jenoside (byakunzwe   kuvugwa  ko  atazigera  yunamira    umuhutu  uwariwe  wese !  azagire  amahirwe  atazamera  nka  nyakwigendera  col.  Kanyarengwe  wari  waravuze  ko  azongera  kumvikana  n’umututsi  ari  uko  umusatsi  we  wongeye  kumera  uko  byamugendekeye  bibara  uwariraye ! ).

Hon. Bernard  Makuza  akaba  yakomeje  avuga  ko  icyateje  Jenoside  yateye  aya  mahano  bibukiraho  abasaga  ibihumbi  cumi  na  bine  bashyinguye  i  Rebero  harimo  n’abanyepolitiki  ari  ingaruka  z’umwiryane  n’amacakubiri  yatangiye  mu  gihe  cy’ubukoloni  noneho agashimangirwa  n’ubutegetsi  bw’abanyapolitiki  babi  bo  muli  republika  ya  mbere  n’iya  kabili  ati  bityo  Jenoside  ikagenda  ishakirwa  ibyangombwa  byose  ari  nako  igeragezwa  kugera  ku  mugambi  wari  waragenwe  nk’imperuka  wo  gutsemba  abatutsi.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  muriyumvira !  ugereranije  aya  magambo  y’uyu  munyapolitiki  ntabwo  washidikanya  ko  nawe  atari  mu  bacuze  umugambi wa  Jenoside bitewe  nuko  yemeza ko  wacuzwe  igihe  kirekire  kandi  Papa  we  umubyara  Nyakwigendera  umusaza  Anastase  MAKUZA  yari  umwe  mubari  bafite  ideology  yo  kubohora  rubanda  nyamwishi muli  za  1960  byongeye  kandi  uyu  muhungu  we  uretse  no  kuba  aho  ageze  yarabikesheje  izo  republika haba  kwiga  Kaminuza  cyangwa  kugabirwa  imirimo  myiza  nta kuntu  yaba  atarakuranye  n’iyo ngengabitekerezo  nk’umurage  yasigiwe  na  Se. Gusa  ntibitangaje  kuri  uyu Bernard  Makuza  kuko  atari  we  wenyine  mu  banyarwanda  bataye  umurongo w’abakurambere  babo  kubera indamu  z’umuhemu  Paul  Kagame   ingero ni  nyinshi…..hari  ba  Rucagu,  Dr  Iyamuremye (umukwe  wa Prezida  Sindikubwabo n’abandi….

Ubwo  hakaba  hari  n’umutangabuhamya  wahoze  ari  EX-FAR  caporal  SIBOMANA  Tadeyo watanze  ubuhamya  bw’ukuntu umugambi wa  Jenoside wacurwaga  n’abasirikare  bakuru  ba  EX-FAR   aliko  anishinganisha  ku bayobozi  bari  aho  ko  kubera  ubuhamya  yaba  yaratanze  abuha  APR-INKOTANYI  zimaze  gufata  ubutegetsi  1994  mu gihe  yakoraga  liste  y’aba offociers  bakuru  ba  EX-FAR  bateguye  Jenoside  akayibashyikiriza  none  ubu  mubo  yatanze  28  bose  hasigaye  babili  batarafatwa  gusa   kuko  abandi  bashyikirijwe  inkiko  barafungwa  abandi  barapfuye  barimo  nka  col.NSABIMANA  Alias  castar, Sagatwa  Elie, Dr. Akingeneye  baguye  mu  ndege  n’abandi… !  ati  aliko  muri  iyi  minsi  natelefonywe  n’abantu  batandukanye  umwe  wo Budage  undi muli  Aziya  bantera  ubwoba  bambwira  ko  nzagerwaho  n’ingaruka  zikomeye !  ati  aliko  kugeza  ubu  sinzi  abaribo  none  nkaba  mfite  impungenge  z’umutekano  wanjye ?

Bwana  Hon. Makuza  yakomeje  amuhumuriza  avuga  ko  ntacyo  azaba  ko  ntawe  uzamukoraho !  akomeza  anasaba abanyarwanda  gushyira hamwe  muri  rusange  mu  kurwanya  abapfobya  Jenoside  yakorewe  abatutsi  bakabikora  bashikamye  kandi  ko  nahandi  yaba  bazatabara.

Banyarwanda  banyarwandakazi, mbere  yuko  hasozwa  iki  cyumweru,  hari  kimwe  mu  biganiro  nanone  nashoboye  gukurikirana  ku wa  10/04/2017  ahaherereye  mu  kagari  ka  Karuruma, umudugudu  wa  Busasamana  mu  Karere  ka  Gasabo  aho  nasanze  bamwe  mu rubyiruko  rubarirwa  ku  mashyi  rwari  rwagerageje  kwitabira  ibyo  biganiro  rugaragaza  ko  rutewe  impungenge  nuko  rutabwizwa  ukuri  kuri  Jenoside  yabaye  mu  Rwanda!  aha  urubyiruko  rukaba  rukomeje  kwibaza  impamvu  itomoye  abanyarwanda  basubiranyemo  bakamarana  bene  kariya  kageni !  bati  ko  ntakaburimvano  byatewe  n’iki  cyangwa  na  nde ? nko  kuvuga  ko nta  bisobanuro  bifatika  bahabwa  dore  ko  abenshi  bari  bataravuka  abandi  bakiri  impinja !

Umwana  w’umukobwa  witwa  Mukanyarwaya  Spéciose  yateye  urutoki  abaza  ati: ‘’Jyewe  Jenoside yabaye  mfite  imyaka  itatu  y’amavuko  kandi  nibaza neza  ko  ubwicanyi  bwakurikiyeho  aribwo Jenoside  bwatewe  n’ihanurwa  ry’indege  y’uwari  Prezida  Habyarimana  nabo bari  kumwe,  none  dushyize  mu kuri  ntiyaba ariyo  mpamvu  yaba  yarakomye  imbarutso  mu  gushyira  mu  bikorwa  umugambi  w’abahigaga  abatutsi ?

Mu  gusubiza  icyo  kibazo, uwari  uyoboye  ibyo biganiro  yatanze  igisobanuro  jye  nakwita  ko  ntaho  gitaniye  na  propaganda!  yagize  ati: Ihanurwa  ry’indege  yari  iya  Prezida  Habyarimana  siyo  yateje  Jenoside  kuko  na  mbere  hose  yari  yarateguwe  ndetse  igashyirwa  no  mu  bikorwa  rimwe  na  rimwe , ati  muribuka abatutsi  b’abagogwe  urwo bapfuye,  Ngororero, i  Bugesera  n’ahandi……, Muli  1994  rero bwo  kwari ugutsembatsemba  abatutsi  basigaye  kuko  bitwaga  inyenzi  bose  ari  nako    gushyira  mu  bikorwa  Jenoside  ya  Karundura ! Ati  byagaragaye  ko  rero  hari  n’abanyepolitiki  bo  mu  kazu  bari  barambiwe  kwihanganira  Prezida  Habyarimana  kubera  idindira  ry’umugambi  wabo  wo  kurimbura  abatutsi  burundu  bigakubitana  ko  nawe  atari  yorohewe  n’imishyikirano  ya  Arusha  ari  nako  yotswa  igitutu  n’abazungu  bigatuma  mubyo  yagombaga  gusinya  hari  ibyo  abanza  kwanga  nibyo  yemeye  gusinya  yagaruka  i  Kigali  ntibishyirwe  mu  bikorwa ! ati  ibyo  byose  byatumye  ba  bahezanguni  bo  mu  kazu  ke  babona  icyuho  cyo  kumuvana  mu  nzira  ari  ko  gufata  icyemezo  cyo    guhanura  indege  yari  imutwaye  no  guhita  bashyira  mu  bikorwa  umugambi  wabo  wa  rurangiza  wo  gutsemba  abatutsi.

Banyarwanda  banyarwandakazi, ngirango  muriyumvira ! murabona ikinyoma cya  Leta  y’agatsiko  kizarangira  ryari ? aliko  iminsi  y’umujura  ntirenga  40.

Ku  rundi  ruhande  rw’ababyeyi  mu  miryango  nabo ,    iyo  abana  babajije  icyo  aricyo  Jenoside  yakorewe  abatutsi  nabo  usanga  bafite  impungenge  mu  gusobanulira  abana  babo  ukuri  nyako  bitewe  no  kudatinyuka  gutobora  ngo  bavuge  ku  mbarutso  ya  Jenoside  ishobora  kuba  yaratewe  n’ihanurwa  ry’indege  y’uwari  Prezida  Habyarimana  nkuko  inkuru  isigaye  yarabaye  kimomo !  kandi  byumvikana  ko  ugerageje  kubikomozaho  wese  ajyanwa  amaguru  adakora  hasi  bamubaraho  icyaha  cy’ingengabitekerezo  bityo  urubyiruko  rukiri  rutoya  ugasanga  rubana  na  confusion  ruterwa  n’imyumvire  y’izo  mpande  zombi haba  kuri  Leta  y’ikinyoma  cyangwa  ababyeyi  babo  batinya  kuzira  icyaha  cy’ingengabitekerezo.

Banyarwanda  banyarwandakazi  rero, umuti uzaba  uwuhe  mu  gihe  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  ikomeje  kuba  nyirabayazana  mu  kugoreka  amateka  y’igihugu  cyacu ku  nyungu  zayo,  itabwiza  ukuri  urubyiruko  rwacu, abana  bacu  impamvu  nyayo  y’imbarutso  ya  Jenoside  yakorewe  abatutsi ?  kandi  nkuko  tubikesha  ikigo  k’igihugu  gishinzwe  indangamuntu (NIDA)  kiratugaragariza  ko  bene  urwo  rubyiruko navugaga  haruguru  ari  urufite  hagati  ya  0-23 ans  rwavutse  muli  1994  rukaba  rugera  kuri  Miliyoni  eshanu n’ibihumbi  magana  atanu  (5.500.000 )  bose  hamwe.

Icyo  kigo  NIDA  kandi  kikaba  cyemeza  ko  mulirwo  abana  bagera  ku  bihumbi  Magana  abili  mirongo  icyenda  n’abitanu  na  Magana  arindwi  n’umunani (295.708 )  aribo  bavutse  mu  gihe  Jenoside  yarimo ikorwa muli  1994. Bityo  rero  Leta  y’agatsiko  ikaba  ifite  impungenge  z’uko  mu gihe  igenda  ivamo  itazabona  uwo  isigira  umurage  wo  gukomeza  ikinyoma  n’amacakubiri  byayo.

Rubyiruko  rwacu, bana  bacu  ni  mwe  Rwanda  rw’ejo, nimwe  mizero  y’igihugu  cyacu, ndabamenyesha  ko  iyo  ugize  amahirwe  yo  kwicara  ku  ntebe  ya  Kaminuza  niyo  waba  uri  umuswa  utabura  icyo  uyivanaho , bityo  rero  mugerageze  gushishoza, mukomere  k’ukuri  kwuzima  kwanyu,  have  self  confidence !  kugirango  mutazagwa  mu  ruzi  murwita  ikiziba !

Mugire  amahoro  y’Imana.

Byanditswe   kuwa  13/04/2017, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Ubutumwa bwa FPR-Inkotanyi mw’itangizwa ry’icyunamo mu midugudu yose yo mu Rwanda

kwibukaNi kuri uyu wa 7 mata 2017 aho mu midugudu yose yo mu Rwanda habereye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi; mu rwego rwo gutangiza icyo cyunamo rero nkuko bisanzwe bigenda imirimo yose yari yahagaze kuva ku gicamunsi kugeza mu ma saha yo ku mugoroba yewe na ma banks amwe namwe nka Banque populaire yarafunze umunsi wose.

Insanganyamatsiko y’icyunamo ku nshuro ya 23 ikaba igira iti:’’ Kwibuka inshuro ya 23 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyo twagezeho’’.

Muri ibyo biganiro ahenshi bititabiriwe na benshi wasangaga nta rubyiruko na mba rwabarangwagamo ku buryo intumwa za FPR-INKOTANYI zari zatoranijwe mu gutanga icyo kiganiro nyamukuru cya mbere mu kwibuka ku nshuro ya 23 zagiye zibigarukaho mu gusoza zinenga iyo myifatire y’urubyiruko kutitabira kandi ngo arirwo rukenewe mu kumenya ayo mateka dore ko ngo abenshi muribo bari bakiri bato cyangwa bataravuka mu gihe cya Jenoside.

Mu Midugudu yo mu Mirenge igera kuri itatu JABANA, GATSATA na KINYINYA yo muli District Gasabo ho mu mugi wa KIGALI nagerageje kugeramo, ibyo biganiro byibandaga cyane no kwongera kwikoma ubwoko bw’abahutu muri rusange ko babifashijwemo n’umwaduko w’abazungu n’abihayimana barimo les pères blancs b’abacatholiques ko aribo bazanye amacakubiri mu banyarwanda bavuga ko ubwoko bw’abatutsi ari inzoka, ibisebe by’imifunzo n’ibindi……ko nta mututsi ukwiye gukomeza kubana n’umuhutu kubera ubwikanyize bwabo.

J.Bosco umwe mubatangaga ibiganiro mu mudugudu wa Jabana ho mu murenge wa Jabana avuga ko ibyo byose byatangiye gufata intera cyane aho ingoma ya cyami isezerewe na Parmehutu na Aprosoma kuva 1959, 1963, 1972 hicwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, mu Bugesera, Bweyeye n’ahandi hose byitwa ngo inyenzi zateye igihugu. Ati ubwo byarakomeje muli republika ya mbere n’iya kabili biromberejwe imbere na ba prezida Kayibanda na Habyarimana bigera aho bishyika kuri Jenoside bari baragambiriye kuva icyo gihe cyose, barafashe stratégie ko kuba ari Majority ibintu byose ari ibyabo aho batakwimitse ubunyarwanda nkuko FPR-INKOTANYI yabigenje aho imaze kubohoreza u Rwanda yaciye amacakubiri n’akarengane!

Muri ibyo biganiro hagiye hagarukwa ku magambo ya Dr. Léon MUGESERA ufungiye muli Gereza ya Kigali ko ari umwe mu Bahutu b’intagondwa wakunze kubiba amacakubiri avuga ko abatutsi yitaga les envahisseurs bagomba gucishwa iyubusamo muri Nyabarongo bagasubizwa muli Ethiopie mu bafarasha aho bakomoka.

Uretse ibyabereye mu midugudu, ni kuri uwo mugoroba nanone mu muhango wo gucana urumuli rw’ikizere mu Rwibutso rwa Gisozi ahari hateraniye imbaga igizwe n’abayobozi banyuranye bo mu gihugu; amaze gucana urumuli rw’ikizere, Prezida Kagame na Mme we hamwe n’intumwa y’umuryango w’afrika yunze ubumwe dore ko ari nayo mushyitsi mukuru wenyine wagaragaye muri uwo muhango; Prezida Kagame mu ijambo rigufi yavuze ko yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ati nubwo batakaje imiryango yabo aliko batatakaje igihugu kandi ko batari bonyine akomeza avuga ko ibyo byose byatewe n’abanyapolitiki babi.

Bwana DUSINGIZEMUNGU J.Pierre, Prezida wa Ibuka we yavuze ko bashimira Prezida wa Republika n’ingabo zari iza Fpr-inkotanyi uburyo zahagaritsemo Jenoside igihugu kikaba cyarongeye kwiyubaka bundi bushya, ati aliko haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kurangwa mu gihugu! Ati mwabonye cyangwa mwumvise mu cyumweru kimwe gishize ahatemwe inka eshatu zose z’abarokotse Jenoside! abandi nabo bagafata amagufwa y’imbwa bagashyira mu mifuka bakayajugunya mu nzibutso! (byabaye I Tumba muli Huye).

Bwana Dusingizemungu yakomeje avuga ko bashimira Nyirubutungane Pope Francis kuba yarasabiye abayoboke be imbabazi ku ruhare baba baragize muli Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ati aliko icyo twifuza ni uko mu bihugu byose ku isi hashyirwaho amategeko arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo guhangana nayo.

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ko ari ibiganiro nyamukuru ku rwego rw’imidugudu ari amagambo y’abayobozi ntagushidikanya ko aribyo ngengabitekerezo igamije guheza abatavugarumwe na Leta y’agatsiko n’abanyarwanda b’abanyantegenke, kuko bikomeje bitya sinzi aho igihugu cyaba cyerekeza? nawe se aho kuba ibi biganiro byaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo niyo macakubiri ! none se abahutu n’abatutsi baziyunga bate wowe utanga ikiganiro uvuga ko umwanzi w’umututsi yabaye umuhutu kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Jenoside? wowe se uri miseke igoroye?

Banyarwanda banyarwandakazi, ibikorwa bibi birigaragaza ndasanga igihugu cyacu ubumwe n’ubwiyunge bikiri kure igihe cyose Leta ya FPR-INKOTANYI ikiyobora u Rwanda.Abarokotse twese nidukomeze twihangane aliko twime amatwi abaduhuhura batuliraho ngo barimo baratuvugira kandi ari ibirura.
Murakoze.

Byanditswe kuwa 08/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.