Nkulikije ibimaze kuvugwa byose muli iyi minsi ishize kw’itekinika ry’itegekonshinga rya Republika y’u Rwanda bikozwe n’inteko imitwe yombi mu kwaha kwa FPR; iryo tekinika rikaba rishorejwe kuli Kamarampaka yahatiwe abanyarwanda ngo bayemeze banga bakunze kugira ngo bitange uburenganzira ndakuka kuli Prezida Paul Kagame bwo kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya mandat ye muli 2017, aho azaba ayobora nk’umwami kugeza ashizemo umwuka; nk’abanyarwanda tuzi amabi yose yaranze igihugu cyacu, uko ubutegetsi bwagiye busimburana ntidushobora kwihanganira gukomeza kujya twibaruka dushyingura imburagihe!!
Ni muli urwo rwego duhagurutse twivuye inyuma mu kwamagana iyi turufu yindi yadutse dukomeje gukururirwa na FPR, tukaba dutakambira amahanga n’inshuti z’u Rwanda mu kudufasha kwamaganira kure iyi Kamarampaka imaze gutorwa kubudoderwe bw’ umuntu umwe Paul Kagame mu rwego rwo gukomeza kuboha abatavugarumwe nawe aho kuba indorerwamo ya buri munyarwanda wese!
Banyarwanda, Banyarwandakazi , nkuko byagaragaye mu ijoro ryo ku wa 18/12/2015, iyi Kamarampaka yaranzwe n’ uburiganya bukabije nkuko byari byapanzwe na commission y’igihugu y’amatora, iyobowe na Prof. Kalisa Mbanda, yifashishije abakoranabubingwa bakomoka muli ya mashyaka ari mu kwaha kwa FPR uko ari 10 baraye inkera muli Stade Amahoro bagerageza kubarura no kujonjora impapuro zose zatoye OYA no guhita bazirigisa kugira ngo hatagira uzica iryera!
Kuburyo nta munyamakuru wari wemerewe kuhagera muli ayo masaha y’ijoro igikorwa nyamukuru cy’uburiganya kitararangira; hari umunyamakuru wa Radio 10 yigenga wabinjiranye agerageza gufata amafoto na caméra aliko bamumenye yerekejwe iya Gereza nyuma Patron we ari nawe washinze Radio10 akaba ari na musaza wa Mme Jeannette Kagame aza kumugombora aliko ntibyari bimworoheye , muriyumvira namwe iyaza kuba ari mwene ngofero!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, cyane cyane abatuye mu Rwanda, baca umugani ngo ‘’Uwiringiye ijosi rimubyalira umwingo’’, murarye muri menge! ibi bihe turimo ntibyoroshye! Aho kugira ngo tuzabyicuze ko twahemukiranye tugambanirana ndumva twahitamo kudakulikira ibibi tubibona inzira zikigendwa! Kuko bavuga nanone bati :’’Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona’’! Muragowe rero! Uwo bizabazwa ntaziririre, mu gihe bikomeje kugaragara ko Prezida Paul Kagame atagifite imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’igihugu kubera ko byamaze kumubana uruhulirane kubera kutagirwa inama n’abandi , bikaba bimaze kugaragara ko ari hafi kwambarira incocero aho yambariye inkindi.
Jye numva inama namugira ari ukurekura ubutegetsi nyuma ya mandat ye ya nyuma muli 2017 akanabitangariza abanyarwanda n’abanyamahanga hakiri kare kugira ngo yirinde kandi arengere n’umuryango we by’umwihariko, ninaho azaba asigasiye ku buryo burambye ibyo yagezeho mu iterambere ry’igihugu muli rusange naho ubundi yaba agiye gusiga abanyarwanda mu kaga gakomeye!! Erega ntawakwirengagiza ko kugeza ubu Prezida Paul Kagame ariwe kibazo k’ingutu kiremereye igihugu cyacu! Umugabo utagira impuhwe byongeye ntagirwe n’inama!
Byanditswe ku wa 21/12/2015, na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.