Ni kuri uyu wa 04/07/2017 aho mu karere ka Nyabihu ahahoze ari amakomini ya Giciye na Karago bitaga mu kazu ku ngoma ya Habyarimana , hari hateraniye abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ikirenga b’ingabo barimo Ministri w’ingabo Général James Kabarebe, chef d’état-major Lt général Nyamvumba, Commissaire général wa police Emmanuel Gasana hari kandi na ba Ministri barimo uw’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Francis Kaboneka, First lady Jeannette Kagame n’abandi….. Prezida Kagame akaba yaritwaje kuhizihiriza isabukuru yo kwibohora mu rwego rw’igihugu ku nshuro ya 23 abeshya abaturage b’ako karere ko yabavanye mu manegeka kubera ibikorwa birimo ibitaro byo ku rwego rwo hejuru n’umudugudu byubatswe n’ingabo za RPF bikaba byatashywe mbere y’ibiroli nyamukuru. Muri uwo muhango witabiriwe n’abayobozi b’ingabo hafi ya bose by’umwihariko ukaba wari nko kwereka P.Kagame uko ibirindiro bihagaze nkuko Ministri w’ingabo J.Kabarebe abivuga ati aka gace karaturuhije cyane mu gihe cy’intambara y’abacengezi ku buryo agasozi ka Shyira niho hari ESM( ishuri rikuru rya gisilikare rya Ex-far) ati nyuma tumaze kubatsimbura niho hantu haduteye gusubiza umutima mu gitereko!
Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko aka karere kasubiye inyuma birenze urugero kubera ibikorwa by’iyica-rubozo by’ingabo z’inkotanyi zagakoreyemo aho ubu abagatuye biganjemo urubyiruko gusa ahanini rwavutse nyuma y’imyaka ya 1989 kuko zari zarahagize amatongo ngo zirahiga abacengezi n’abandi bose bari bafitanye isano n’ubuyobozi bwavuyeho, none hatangiye kwibukwa nyuma y’imyaka 23 yose ishize ari uko igihe k’ingirwamatora y’umukuru w’igihugu yegereje!
Nkuko akunze kwishongora, mu ijambo rye Prezida Kagame akaba yarabwiye abaturage b’akarere ka Nyabihu ko kwibohora ari ibikorwa no guhindura imyumvire, ati uko nabasize igihe mperuka kubasura nsanze mwarahindutse ati nabitegereje ku maso ntera akajisho na hariya inyuma mbona mwishimye, museka kuruta ubwo mperuka hano aho mwabaga murakaye, mufite umujinya mwinshi, mugaragaza ko mutari bubone bukeye ! aha Prezida Kagame arirengagiza ko abo avuga bari bafite umujinya bose ingabo ze zabanyujije iy’ibusamo ko arimo aganira n’amasura mashya yiganjemo urubyiruko rwavutse ayo mahindu arangiye ! birababaje !
Banyarwanda banyarwandakazi, nubwo avuga ko ari ibikorwa by’indashyikirwa agejeje ku baturage yewe na bamwe muribo kubera kutabyumva bakaba babyishimira, aliko ababisesengulira hafi basanga Prezida Kagame mu kubanza kubaka ibitaro n’amazu y’umudugudu muli ako karere byongeye bikaba byarubatswe n’ingabo ari uburyo stratégique bw’ibirindiro bya gisirikare ateganya mu gihe umwanzi yaba yongeye kubyutsa umugara noneho ibyo bitaro n’ayo mazu avuga ko yeguriye abo baturage ababeshya ko ari impuhwe abagiriye zo kubavana mu manegeka bikaba bishobora kuzamubera ubwihugiko bw’ingabo ze dore ko kugeza na nubu atarashira amakenga ya kariya Karere.
Prezida Kagame umuntu atashidikanya ko atakigoheka kubera guhora yirukira mu manama hirya no hino ku isi atagikozwa mu gihugu cye yarangije ikirori cy’isabukuru yo kwibohora ajya guhura n’itangazamakuru (RBA) aho umunyamakuru Anangwe Eugène ukorera RBA yamubazaga niba yemeranya na komisiyo y’amatora kuba yarahiswemo nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu hakurikijwe ihinduka ry’itegeko-nshinga ry’u Rwanda ati ese ntibyaba bibangamiye demokrasi ? Prezida Kagame akaba yasubije ko atigeze ashaka gukomeza kuyobora u Rwanda ko ahubwo ari abaturage babyisabiye noneho nawe agahitamo kutabatererana atanga umusanzu we mu kubibemerera, ati n’ikimenyimenyi muli kongre ya RPF ishyaka ryanjye, hari ijwi rimwe ryabaye impfabusa mu kunyemeza nk’umukandida mu bantu bageraga ku 1930 aliko ndabamenyesha ko iyo mpfabusa yari iyanjye ! Prezida Kagame akomeza avuga ko nta demokrasi iruta iy’abaturage bihitiyemo , prezida Kagame yaboneyeho no kwamagana abahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda (abambassadeurs) kudakomeza kwivanga mu mikorere ya commission y’igihugu y’amatora (NEC) ngo kuko ibyo atari akazi kabo ati sinemeranya nabo ku myifatire yabo muli iki gihe cy’amatora aho bakomeje kunenga imikorere ya commission y’igihugu y’amatora (NEC).
Banyarwanda banyarwandakazi rero uretse n’ibyerekeye amatora, amayeri n’itechnica by’umwanzi birakomeje aho atangiye no kubaka ibirindiro abigereranya no gukura abaturage mu manegeka nkaho u Rwanda rwose rutari amanegeka ! twabanje se tukayakiza abaturiye umurwa mukuru bose !
Murabe maso !
Byanditswe ku wa 05/07/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.