Archives par étiquette : Joseph Kabila

Rwanda : Prezida Kagame nawe niyumvikane n’abatavugarumwe na leta ye nkuko Prezida Kabila yabigenje

Paul Kagame en 2014 _wikipedia

Paul Kagame en 2014 _wikipedia

RWANDA:PREZIDA KAGAME  NAWE NAHITEMO GUTERA IKIRENGE MU CYA MUGENZI WE JOSEPH KABILA  YUMVIKANA N’ABATAVUGARUMWE NA LETA YE AHO GUKOMEZA GUSHAKIRA AMATA MU MATAKO Y’INJANGWE.

Nibyo koko rero dutekereje uko igihugu cyacu kirimo kuyoborwa ntibyari bikwiye ko Prezida Paul Kagame  n’agatsiko ayoboye kari ku butegetsi mu Rwanda bakomeza gusahulira mu nduru kuko u Rwanda n’abanyarwanda batagikeneye ihangana rya hato na hato ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR,nkaba mbona igihe kigeze ngo Prezida Kagame yumve ko yaba agomba ibiganiro bitaziguye n’abatavugarumwe na Leta ye ari nako atanga urubuga rwisanzuye ku mashyaka yose ya politiki atavugarumwe na Leta ya Kigali akorera hanze y’igihugu mu rwego rwo gushaka amahoro arambye  no kubakira hamwe igihugu, bityo irangizwa burundu ry’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda baba mu mahanga kikaba amateka mu gihugu cyacu.

Banyarwanda banyarwandakazi nkurikije itungurana Prezida Joseph Kabila wa RDC amaze kugaragaza ashyiraho Ministri w’intebe mushya Bwana Samy Badibanga wari usanzwe ahagaraliye amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kinshasa nyuma y’ibiganiro n’abatavugarumwe nawe,biragaragara ko uyu mugabo Kabila yaba yifuriza igihugu cye amahoro atarimo umwiryane n’intambara z’urudaca mu benegihugu bityo rya Hame ryo kugabana ubutegetsi mu mahoro rikunze kubangamirwa na bamwe mu bayobozi ba afrika (murebe u Rwanda rwacu) nsanga yaba intangiriro n’urugero rwiza byatanga isomo n’ikizere ku bihugu bituriye ibiyaga bigari by’umwihariko Prezida Kabila mu gihugu cye.

Banyarwanda banyarwandakazi,nk’abanyarwanda natwe dushatse nta mpamvu yo kudatera ikirenge mu cy’abaturanyi bacu ba RDC kuko nsanga igihe kigeze ngo natwe dufatirane twinjira mu mpinduka nk’iyo bityo bizadufasha kurenga imipaka yose ituzitiye muri ibi bihe twegereje amatora y’umukuru w’igihugu  »BARARUSHYWANUBUSA » ariwe  Paul Kagame! kuko ayo matora ntaho yemejwe mu itegeko-nshinga mwitoreye ahubwo handitsemo inzibacyuho y’imyaka 7 yidodeyeho wenyine kugirango akomeze ayobore!kimwe nuko nta nizindi candidatures z’amashyaka cyangwa abiyamamaza ku giti cyabo zemewe gutangwa muli iyo processus  y’imyaka 7 ya Prezida Paul Kagame  (soma neza itegeko-nshinga rivuguruye nkuko ryanyuze muli réferendum), Banyarwanda banyarwandakazi ese tuzaba turi mu bihe bihe bidasanzwe ku buryo habaho inzibacyuho?jye ndasanga ya commission ya Me Evode ishinzwe kurengera itegeko-nshinga yagombye gutahiriza kimwe ivuga ko ari mandat ya gatatu aho kwirirwa ipakira uburiganya mu mitima y’abanyarwanda bagowe.

Banyarwanda banyarwandakazi ndabasaba kwongera kugira amatsiko mwisomera ririya tegeko-nshinga rivuguruye mwageretsweho urusyo mwitorera muli referendum ko ntaho byanditse ko inzibacyuho y’imyaka 7 ya Prezida Paul Kagame igomba gutorerwa!kwari ukubasogongeza dore ko mwaraye amajoro mwikoreye amakarito n’ibiseke mujyanye ibukuru mutazi ko mwikoreye impyisi!

Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 18/11/2016,na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.
Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Muri Kongo, Kabila na Tshisekedi barashiditse

Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Amatora ya prezida yabaye muri Congo kuwa 28/11/2011 yaranzwemo ubujura bwo kwiba amajwi byatumye Yozefu Kabila yongera gotorwa. Komisiyo ishinzwe amatora yamuhaye amajwi arenga 48 kw’ijana naho Tshisekedi afite 33. Nubwo hemejwe ko Kabila ariwe watowe, Tshisekedi nawe yavuze ko ari we perezida kubera ko azi ko ariwe wagize amajwi menshi.

Icyo kibazi cy’ingutu cyatangiye gukurura amahane ku buryo hari n’abapfuye mu mvuru zakurikiyeho. Ku wa mbera  ku ya 12/12/2011, ikibazo cyabaye agateranzamba ubwo Musenyeri Monsengwo wa Kinshasa yemeza ko Yozefu Kabila atatowe, ko amajwi menshi ari aya Tshisekedi. Kiliziya gatolika yari yohereje abagenzuzi b’amatora muri Kongo hose. Iryo jambo ryaje rikurikra raporo ya Centre Carter yameje nako amatora atagenze neza, ko habayeho kwiba majwi bayaha Kabila.

Ababikulikilira hafi, bavuga ko uko byagenda kwose, Kabila azategeka. Impamvu ntayindi ni uko afite akanga na ba Mpabatsibihugu bashyigikiye abandi ba perezida bo mu gaco kamwe aribo Kagame na Museveni. Ntabwo rero ari Kabila uzaburizwamo kandi abo bakuru b’ibihugi uko batatu baziranye kuri byinshi. Hari ukwica impunzi muri Congo muri 1996-1998, kwiba ubukungu bwa Kongo, n’ibindi.

Amahanga arimo arebera ariko ku bakurikira, babona Kabila azategekana na Tshisekedi. Nkuko byagenze muri Kenya nyuma y’amatora yabayemo imvuru nyinshi, Kabila azaba perezida, Tshisekedi abe ministri w’intebe. Azabyemera? Cyangwa azashoza intambara? Dutegereze turebe.