Ni kamwe mu dushya twaranze icyumweru cyo kuwa 07-13/04/2018 mu kwibuka Jenoside yakorewe abanyarwanda ku nshuro ya 24 aho insanganyamatsiko yayo yagiraga iti : « Kwibuka twiyubaka ».
Muli ibyo biganiro byabereye mu murenge wa Gatsata kuwa 09/04/2018 ho mu Karere ka Gasabo umugi wa Kigali ubwo abaturage b’imidugudu itatu ariyo Busasamana, Muremera na Kamamana bari bateraniye hamwe mu gukurikirana ibiganiro mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi umwe mu rubyiruko utarivuze amazina ye nyuma yo guhaguruka yabajije agira ati « Ese ko mutubwira ko habaye Jenoside y’abatutsi yonyine yahagaritswe n’ingabo za APR zari ziyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul kandi tukaba twumva ko hari niyakorewe ubwoko bw’abahutu yo yaba yarahagaritswe na nde ? »
Bwana NGOGA (uyu akaba na murumuna wa Ngarambe François SG wa FPR) wari uyoboye ibiganiro yasubije ko abavuga Jenoside ebyili ari bamwe bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ko nta Jenoside yakorewe abahutu yabayeho, ati ariyo mpamvu mu gucyura impunzi zirenga miliyoni eshatu z’abahutu zari zarahungiye mucyitwaga Zaire zitozaga kugaruka gukomeza gukora Jenoside mu Rwanda ntitwari tubuze amasasu miliyoni eshatu buri wese irye aliko kubera politike nziza ya RPF ntiyabikoze kandi yaranatsinze urugamba ahubwo igahitamo no kuvanga zimwe mu ngabo zatsinzwe niza APR bamwe mubo barwanaga. Yakomeje avuga ko abo batarava ku izima ngo bamanike amaboko bumve ko batsinzwe yabagira inama yo kwemera kunywa umuti nubwo ushalira kuko hari na bagenzi babo bawunyoye bakaba baganje ! ati ikindi abo nibo batwitaga inyenzi zifite imirizo n’ibindi ati aliko ndabamenyesha ko inyenzi batwitaga atari twa dusimba tugendagenda hasi twihisha nkuko babivuga ahubwo bisobanura bitya mu magambo arambuye : i : ingabo, nye : nyemeramihigo, nzi : z’ingenzi, naho ngo Inkotanyi zikaba zari ingabo z’umwami Ruganzu akaba aribyo bisobanura inyenzi-nkotanyi.
Bwana NGOGA yakomeje agereranya amacakubiri bazaniwe n’abazungu b’abakoloni abashyira mu byiciro bitatu bigizwe n’inyuguti za M eshatu arizo:
M1 : Mission (misiyoni )
M2 : Militaire (imbunda)
M3 : Marchand (umucuruzi)
Ati iyo niyo ntwaro abo bakoloni bitwaje batubeshya mu kutuvangura ngaho ngo batuzaniye amajyambere n’ijambo ry’Imana aho umwe yatwumvishaga ko hari indi Mana itari Lyangombe tukakira ibyo adutamitse tugakunda tukemera , umucuruzi nawe ati mukore mutya mukunde muhabwe imyenda yo kwambara kandi buri wese agashyirwa mu kiciro runaka yaba umuhutu cyangwa umututsi kandi bose bakaba baherekejwe n’imbunda ….nguko!
Banyarwanda ibi biganiro byavugiwemo byinshi bitaganisha ku bwiyunge bw’abanyarwanda ahubwo nta kindi kitari ugukomeza kubiba amateka acuritse hagati y’abahutu n’abatutsi bikorwa n’agatsiko kari ku butegetsi kugirango gakomeze kigarulire imitima yabo. Tubibutse ko CNLG ariyo yitangiye mu guhugura abari babikuriye bagera ku bihumbi 20 ku midugudu yo mu gihugu hose.
Bwana NGOGA yakomeje avuga ko abagenda bitiranya indege na Jenoside yakorewe abatutsi ko ntaho bihuriye kuko yo yateguwe n’abaparmehutu kuva 1959 barimo ku ikubitiro Bwana Habyarimana Joseph Gitera wari warashyizeho amategeko icumi y’abahutu harimo iryavugaga ko umututsi ari nk’igisebe cy’umufunzo ! ati naho kwitiranya indege keretse niba Prezida Habyarimana yari Prezida w’abahutu gusa !
Ibindi byiyumviro ni ukuntu aba bayobozi b’imidugudu bari bafite breafing kuburyo nabo bagiye bunganira aliko ugasanga badasobanukiwe batazi ibyo barimo urugero hari umwe uyobora umudugudu wa Buremera muli imwe twavuze haruguru wagize ati : » baturage ! muli twese ntawe iyi ntambara itakozeho ati aliko urwishigishiye ararusoma ! ati ntimubona bariya bahutu bamaze gukora jenoside bagahungira muli Zaire ukuntu hafi ya bose bishwe na Macinya na Choléra ! ati nta gushidikanya ko baruta umubare w’abatutsi bazize Jenoside ! iyumvire nawe ! mugenzi we nawe ati rwose igihugu cyarahahombeye cyane pe! iyo usubije amaso inyuma ugatekereza ku basore b’intarumikwa z’interahamwe ukuntu bagendaga ku mapine y’imodoka ati muli ibihe bya none igihugu kiba gifite abakomando bakomeye ! » nimwiyumvire!
Bwana NGOGA wari uyoboye ibiganiro mu gusoza yanze kurangiza adashimagije ingoma yamukamiye cyane cyane umukuru wayo Pahulo Kagame avuga ko kuva acikishije amashuri ubwo yigaga muli Amerika atari yanze kuyakomeza aho yari buzabe n’imwe mu ngabo zikomeye z’Amerika aliko akagaruka igitaraganya mu ntambara yo kubohora igihugu asize umwana w’uruhinja yaramaze kwibaruka aho benshi mu ngabo zatangije urugamba zari zimaze gushirira ku rugamba akanarwitangira kugeza ahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi ! ati rwose ntawabona icyo amushimira ati jyewe ndi umukatolika aliko mufata nk’umukiza Imana yatwoherereje ! ati kuba muvuga ntya si uko yarwaniraga abatutsi bonyine kuko mubo bari bafatanije urugamba murazi ko harimo n’abahutu nka Col. Kanyarengwe, capt. Muvunanyambo, Col. Biseruka, Col. Lizinde n’abandi…. nguko!
Banyarwanda ntawarondora byose, gusa abafite ibyo bavugiraho muli iki gihe ntawababuza kuduhira! uretse abo bahutu avuga bafatanije urugamba na Pahulo Kagame se abatutsi bo barufatanije barihe ? bose ntihasigaye ngerere abandi barakwiye imishwaro ! ngayo amateka ya FPR-INKOTANYI umunyarwanda wese ushyira mu gaciro yagombye gufata nk’amahano masa atazuyaje.
Byanditswe ku wa 15/04/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.