Archives par étiquette : ISHEMA RYACU

inoti 500

BA RUSAHURIRA-MU-NDURU MU BUKUNGU BW’U RWANDA.

inoti 500♦-Nkuko mperutse kubyandikaho, nyuma yo kwirukanwa kw’imiryango itagira aho ibogamiye (ONG) hafi ya yose mu gihugu cyacu, hashyizweho ikigega (AGACIRO DEVELOPMENT FUND), abanyarwanda b’ingeri   zose , ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo n’abandi barakitabiriye pe! aliko kugeza ubu babaye nkabarambirwa guhora batanga amafranga batamenya irengero ryayo bagahora babeshywa   ko arimo kubyazwa inyungu.

♦-Ikindi ni ikigega nacyo cyiswe ISHEMA RYACU kimwe cyashyiriweho gufunguza mu gihugu cy’ubwongereza   Lt. Général KARENZI KARAKE, nacyo kikaba cyarashyizweho mu gihe ari mu cyaro kimwe no mu migi by’u Rwanda nta gafaranga kakiharangwa   kubera ubukene no gutanga imisanzu inyuranye ku buryo budasobanutse.Iki gikorwa cyo kwaka umusanzu wo gufunguza   K. KARENZI nacyo kikaba cyarabaye nk’urwitwazo rwo gukomeza gusahura umuturage wakagombye gufashwa, kuko amafranga yaratanzwe, KARENZI arafungurwa, amafranga ntiyahabwa ubwongereza kandi ntiyanasubizwa abayatanze, ukaba wakwibaza aho bayashyira? aliko ibyo byose bikaba bigaragaza amafranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye by’umwijima mu gihe mu giturage nta gafaranga nabusa kaharangwa, bikaba bizwi kandi ko Leta ya FPR muli ibi bihe ikoresha   amafranga menshi cyane mu iperereza ryayo ikora mu kuneka abatavuga rumwe nayo aho bari hose haba hano mu Rwanda no mu mahanga, mu rwego rwo gushaka kubahitana   hakoreshejwe   ikiguzi uko cyaba kingana   kwose binyuze munzira izo arizo zose zishoboka.

♦-Nkuko tubikulikirana umunsi kuwundi rero hakaba hari n’amafranga milliards 15 ziyongera kuzindi milliards 114 zahawe ishyaka FPR riri ku butegetsi, zose hamwe zikaba 129 milliards guhera muli 2008-2015, bigaragaza igihombo muli Banki Nkuru y’igihugu hakulikijwe audit financier y’intumwa za FMI ziherutse hano mu Rwanda muli rapport zagejejweho na Gouverneur wa Banki Nationale y’u Rwanda mumpera z’ukwezi gushize, aho uyu gouverneur yanikomye cyane ibinyamakuru ngo byiha gutangaza ibirebana n’ubukungu n’icungamali ya Leta kandi batabisobanukiwe.(yiyibagije ko tuziko ikintu cyose gikoze ku ifaranga ry’igihugu kigira ingaruka k’umwenegihugu wese uri ku buso iryo faranga rikoreshwaho) ariyo mpamvu byitwa ubusahuzi   cyangwa FPR yariyibye!!   (sinzi uko umuntu yabyita). Umuntu akaba yakwibaza impamvu FPR iguza BNR kandi haba hari ingengo y’imali iva mu misoro y’abaturage n’inkunga z’amahanga!

Gouverneur RWANGOMBWA John   wa BNR rero, akaba avuga ko FPR yagurijwe aliko ntasobanure procédure   uko iteye mu kwishyura   kandi tuziko kwishyulira   rimwe imbumbe amafranga angana   kuriya bigoye.

♦-Ibijyanye   n’ubukungu   byo   ni byinshi, hari nanone ibibazo   biri hose mu gihugu   byerekeye Cyamunara   z’urudaca   ku mitungo   y’abaturage n’bacuruzi   igurisha buri munsi   kubera imyenda   mu kubura ubwishyu   bw’inguzanyo z’amabanki   ahanini   bitewe n’inyungu zikabije   zakwa nayo mabanki   ku bwumvikane n’amabwiriza ya banki nkuru   y’igihugu (BNR).

Urugero: Isoko ryo ku KABEZA   hano ku Kicukiro mu mugi wa Kigali   ririmo gutezwa   Cyamunara na I.M BANK   kubera inguzanyo yahaye umugabo witwa   SEWAYEZU Louis   yo kugura iryo   soko akaba yarabuze ubwishyu   byongeye   kandi na RRA (Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro   nacyo cyari giherutse kurifungira   imisoro abaturage baricurulizamo barasakuza, nibwo Maire   w’akarere ka Kicukiro akomakomye RRA irarifungura aliko ikibazo nticyarangira, aho bigeze akaba igisigaye kwari   ukuriteza Cyamunara   avuyemo akishyurwa Banki , RRA ndetse no kwishyura   imisoro   abaturage barikoreragamo bari baratanze, bitashoboka   hagakomeza   gukurikiranwa indi mitungo y’uwo mugabo Louis   aho iherereye hose, ali nako tubona bizamugendekera kuko mu cyamunara cyabaye ku   wa 01/09/2015 hagati ya Banki, umuhesha w’inkiko n’abaguzi; amafranga menshi yakigaragayemo akaba atararengaga ibihumbi 800.000 frw   kandi Banki ishakamo milliards 2 n’ibihumbi 100 by’amafranga y’u Rwanda   kugirango yiyishyure, cyamunara ikaba yarasubitswe   ikazasubukurwa mumpera   zuku   kwezi kwa cyenda.

Uretse rero n’inyungu zihanitse, ureba ubukene buri mu gihugu ugasanga nta kundi abaturage babigenza ahubwo baba bashaka nayo gukoresha mu mibereho yabo bwite, ibibatunga   n’ibindi, kugirango bashobore kuramuka , batitaye cyane ko ari inguzanyo bazishyura.

♦-Urundi rugero:RSSB (Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi   bitaga Caisse sociale du Rwanda), ubu icyo kigo Leta iherutse no kwirukana umuyobozi   mukuru wacyo Dr. UFITIKIREZI kubera igihombo mu micungire yacyo, kiratakamba kubera   kubura amafranga   ya Pension   z’abakozi   yashowe mu kubaka imidugudu igezweho   n’amazu maremare   hirya no hino mu gihugu   bizeye kuyabyaza   umusaruro none amenshi yabuze abayajyamo   kuburyo   umwaka 2013-2014 Auditeur Général   w’igihugu yagaragaje ko bamaze guhomba   milliards 65 zose z’amafranga y’u Rwanda udashyizeho 2014-2015, kandi bakaba babona igihombo gikomeza. Akaba ari muli urwo rwego ikigo cyafashe icyemezo cyo kugurisha amwe muli ayo mazu kugirango batazavaho babura   burundu pension z’abakozi.Amazu ateganyijwe kubanza gushyirwa   ku isoko nkuko babidutangarije, akaba ari imiturirwa yubatse   i KARONGI ( Kibuye), MUSANZE (Ruhengeri) na RWAMAGANA(Kibungo).

Umukozi umwe wo muli department of economy ya BNR utarashatse kuntangariza amazina ye kubera umutekano yambwiye ko ibibazo mu birebana n’ubukungu mu gihugu ari byose, ko hagombye gufatwa ingamba zikomeye kuko mu minsi iza ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuba   bubi cyane! ati harimo iyeri rya FPR rikomeye!! bikaba   byerekana imicungire mibi y’imali y’igihugu.

♦-Banyarwanda banyarwandakazi, iyo nsensenguye ibibera mu Rwanda muli iki gihe mbona benshi basa nabasahuranwa nkaho ijuru rigiye   kubagwaho, kuburyo iyo uganiriye nuwariwe wese usanga yibaza amaherezo nkaho yicaye kuli Bombe igiye kumuturikana. Bavandimwe nshuti biradusaba kwihangana abagifite icyizere cyo kubaho no gutekereza   imigambi ikwiye kugihugu cyacu mugihe kiri imbere, mbona ko kitazarambirana. Mugire amahoro.

Byateguwe kuwa 05/09/2015, na :
A. BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.