Mu rwego rwo kwitegura umunsi wo ‘’kwita izina ingagi’’ ku nshuro ya 13 hateganijwe umuhango kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/09/2017 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze; hakaba hari n’ibiganiro biri kubera hano i Kigali bihuje inzego zitandukanye mu kwiga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije hashyirwaho amategeko yihariye agenga ibihugu bigize afrika y’iburasirazuba by’umwihariko n’u Rwanda rurimo.
Uretse rero ibyo biganiro byashowemo amafranga na RDB (Rwanda Development Board), hari kandi n’ibitaramo binyuranye byo gukusanya amafranga yo kwagura icyanya cy’ingagi muli pariki y’ibirunga bavuga ko ziba ahantu hato bikazigiraho ingaruka kandi ari nako ziyongera nkuko umuyobozi mukuru wa RDB Mme Claire Akamanzi yabitangaje.
Bwana Mutanguha Eugène ukuriye ubuyobozi bw’amapariki y’igihugu muri RDB avuga ko bitewe n’akamaro kanini ingagi zifitiye ubukungu bw’u Rwanda biriya biganiro biri mu rwego rwo kwagura no kuzamura mu kubungabunga pariki z’u Rwanda kubera imbogamizi z’ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru cyane cyane ahegereye za pariki bityo bigatuma bazangiza cyangwa inyamaswa zigasohokamo zijya mu mirima yabo. Ati kimwe mu ngamba twafashe rero zo guhangana n’iki kibazo cyane cyane kuri pariki y’ibirunga hakaba harimo kwongera ubuso bwayo hibandwa ahari icyanya cy’ingagi kuko byanagaragaye ko uko ziyongera zishobora kuzajya zirwana zikicana kubera kubura ubuhumekero kandi kuri twe ni igihombo ati dore ko iyi pariki y’ibirunga ubusanzwe yinjiriza igihugu miliyoni 17 z’amadolari ya Amerika buri mwaka ziyikomotseho , 92 % yayo agaturuka mu gusura ingagi.
Bwana Mutanguha akomeza avuga ko bitarenze imyaka itanu iri imbere bateganya kuzayongeraho 1/4 cyayo mu gihe yari ifite ubuso bungana na kilometero kare 160 gusa.
Uko mubibona rero ibibazo mu gihugu cyacu byarenze ivugiro ! sinibaza umushinga nyamukuru niba ari ukubanza kwimura abaturage mu dukeya twabo ngo ubone ubuhumekero bw’ibyana by’ingagi ugamije kuronka indamu zitazabageraho! Kuki se RDB nk’ikigo kiterambere ry’igihugu kitabanza ngo gitekereze kuri rubanda rwazahajwe na ya nzara yiswe Nzaramba byibura ngo gitumize abanyamurengwe basangiye gusahura igihugu bakoresha ibitaramo byo kurugoboka? Abaturage nibo bwenge n’ingufu za mbere mu iterambere ry’igihugu kuruta ingagi ni nabo bakwinjiza amadevises menshi mu gihe baba babonye ibyo kurya bituma ubwonko bwabo butekereza neza kuko aribo ba mbere igihugu kibereyeho kuruta kugenda ubagaraguza agati nkaho nta gaciro ubabonamo.
Byanditswe kuwa 29/08/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.