Ngwino cyamamare nkurate
Ngwino cyatwa cy’abanyarwanda
Wowe uturwanaho buri teka
Wowe udutera umunezero.
Ingabo itabarana uriya mutoya
Nta bwo itakara ku rugamba
Ngo ingabo utwaye zitatane
Uhora uyisura ukayisukura
Bugacya ugerekaho iyisumbye.
Ari ugushakira amasuhuko
Abatagutunze bageze ikaga.
Reka nsobanure ingabo iganje
Wenda muri twe habamo bamwe
Batanyumva uko nyibabwiye
Bakayikekamo isuri isanzwe!
Ka kababi k’umugondoro
Gakura buhoro ijoro n’umunsi
Umurima ukabamo ingarama nziza,
Inzara iratsindwa uba uzibye icyuho,
Icyoko cyizihiye rubanda
Ikibabi ukinze ukiri mutoya,
Kibona ibindi by’agasukiranyo
Waba ushonje ukajya gusoroma
Kugeza uvanga n’imiteja,
Imitima ikururuka mu bantu
Bakabitonora aho mu iturira
Izuba ryavamo nka gatanu,
Bakabitoranya babitwara,
Bakabisanza mu rugo hose,
Bakabisura bagasusuruka
Ukumva imirishyo hirya no hino
Abantu bose birya icyara
Ngo cya cyago izaca hehe?
Ko tubihuye tukabihunika
Uretse ibyo twahaho abacuruzi
Tugura akunyu ko kubirisha
Imitiba ihunitse izajya hehe?
GF