
Ubushinjacyaha byabugoye gusobanura icyaha burega Mlle Gasengayire Leonile
Uyu munsi tariki ya 23 Gashyantare 2017 nibwo urubanza mu mizi ubushinjacyaha bwa leta y’uRwanda buregamo umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonile rwaburanishijwe mu mizi n’urukiko rukuru rwa Karongi urugereko rwa Rusizi. Ubushinjacyaha bukaba bushinja Mlle Gasengayire icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no kurwangisha ubuyobozi buriho giteganywa kandi gihanwa n’ingingo […]