
Umwenegihugu ni iki? Umwenegihugu ni nde?
UMWENEGIHUGU Umwenegihugu ni Umunyagihugu ari we Nyirigihugu. IGIHUGU Igihugu ni IMPANO Y’IMANA, yaracyiguhaye ngo kibe icyawe, ugituremo, ugitegeke, uteke, utekanye, ukibemo UMWAMI niyo waba ukiri umwana ; ukiranduremo GATANYA ugiteremo AGAHUZA gahuza ABENEGIHUGU. Cyarazwe Abakurambere b’ibikubitiro, bagenda bagisimburanamo uko iminsi itashye, kugeze kuri wowe wa none. Gituze mu mutima wawe; uko ugituyemo kigutambemo kabone n’ubwo waba […]

Gakondo k’Iwacu
Iriburiro Ikibazo cyashegeshe Igihugu cyacu n’Abagituye ni ukutamenya iwabo n’ababo. Uko umuco wa Kinyarwanda wagiye usobekerana n’indi mico, Abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza iby’iwabo, kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana ; ngo basangire basabane, byabaye ibango ryo gutatira igihango cya Gakondo ; biteye agahinda kamwe k’Umukubabibero ! Muri iyi nyandiko twise »Gakondo k’Iwacu tuzajya twibanda cyane ku […]