Archives par étiquette : gacaca

Gacaca: yasize ibibazo mu banyarwanda

Donatille Mukantaganzwa, wahoze ategeka iinkiko Gacaca

Donatille Mukantaganzwa, wahoze ategeka iinkiko Gacaca

Ibihe bitandukanye byerekana ko umuntu ashobora guhohoterwa akamburwa ibye inzego zirebera mu gihe zirirwa zibwira amahanga ko ibintu ari sawa. Inkuru twandika ishingiye ku karengane ka korewe umugabo witwa Sebatware Andre wanyazwe imitungo ye hirengagijwe amategeko hagendewe ku bihuha.

Abanyarwanda batandukanye bemeza ko Gacaca yateguwe neza ariko zimwe munyangamugayo zikirengagiza inshingano maze bakabihindura ubucuruzi. Bamwe mu bagiye bagaragara mu nkiko Gacaca igihe cy’ikusanyamakuru, hari abataragaragaye mu gihe k’iburanisha.

Iburanisha ry’imitungo naryo ryateje rwaserera, ariko ikibabaje nuko ba nyakamwe bimbaraga nke ibyabo byatejwe cyamunara harimo iby’ umugabo witwa Sebatware Andre. Iyi nkuru yagiye isakara cyane iyo urubanza rwabaga rwabaye hagati ya Karumiyi Gerard arega Sebatware ko ya musahuye. Zimwe mu nyangamugayo zaburanishije runo rubanza ubwo twaganiraga nazo zadutangarije ko ari ikibazo gikomeye kubera ko hagaragayemo iterabwoba ryinshi. Umwe mu nyangamugayo yo mu murenge wa Nyakabanda ubwo twaganiraga ariko akadusaba ko amazina ye twayagira ibanga kubera impamvu y’umutekano we yatangarije ikinyamakuru « Ingenzi » ko, urubanza rwa Karumiyi na Sebatware ngo rwajyaga kuba amaterefone yacicikanye. Ikindi yadutangarije nawe cyamubabaje kandi kitari no mwitegeko ni uko aho kuburanishwa umutungo waho icyaha cyabereye byagaragaye ko hashakagwa imitungo ya Sebatware, bikaba byaragaragajwe naho basize umutungo waho icyaha cyabereye bakaza gushaka umutungo wo mu mujyi ugizwe n’amazu. Iyo nyangamugayo yanasoje itubwira ko habayemo ikibazo kuko inzego zibakuriye zababujije gutanga irangizarubanza ngo rihabwe Sebatware.

Uyu mugabo Sebatware yagize imyanya ikomeye imufasha gushaka ikizamufasha n’umuryango we, intambara ikirangira umukobwa we witwa Sebatware Panda yagizwe umwe muba Minisitiri bagize Guverinoma ya FPR. Uyu Sebatware Panda yaje kwisubirira hanze kubera ko hari bimwe atumvikanaga nabo bakoranaga.

Uru rubanza ntabwo rwaburanishijwe n’inyangamugayo za Nyakabanda gusa kuko niz’umurenge wa Gahanga nazo zarukozeho. Ubwo twaganiraga nimwe mu nyangamugayo y’i Gahanga nayo yatangiye idusaba ko amazina yayo twayagira ibanga kubera impamvu y’umutekano we maze nawe intero iba ya yindi ko hirengagijwe itegeko ryo kuburanisha imitungo kandi hagiye hagaragara amakosa akabije kuko iburanisha ritigeze riha sebatware umwanya wo kwisobanura cyangwa ngo hanatangwe umwanya kubagabo bari batuye aho icyaha cyaregerwaga cyabereye. Uru rubanza rwagaragayemo iterabwoba ryinshi, bamwe mu baturage twaganiriye ariko nabo bakadusaba ko amazina yabo twayagira ibanga, badutangarije ko impamvu ariya makosa yakozwe ari uko uwaregwaga atari ahari bityo bagasuzugura umuhungu we.

Dore uko amakosa yakozwe: Umwanzuro wuzuyemo ikinyoma Nyuma y’uko itegeko rishyiraho inkiko Gacaca rigiyeho, uwitwa SEBATWARE André yarezwe n’umwe mu bahungu ba Karumeyi witwa Rwamulima Alphonse ko yasahuye iwabo kwa se Karumeyi Gérard.Umuryango wa Karumeyi waburanye imanza z’imitungo y’iwabo yasahuwe urwego rwa 3 rwa Gacaca.

Amakuru dufitiye kopi ni uko abasahuye barabyemera kandi barishyuye, ariko ikibabaje ni uko kwishyuza babigize iturufu bakaba bagikomeza. Amakuru ava mu ikusanyamakuru rya Busanza aho Sebatware yari atuye muri Mata 1994, ntacyo yamuvuzeho cy’ubugiranabi ubwaribwo bwose, ahubwo ababajijwe bose bavuze ko Andre. Sebatware yabanaga n’abaturage neza, kuko nta nuwigeze amuvugaho ko yamubonye mu bikorwa bigendanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ikusanyamakuru rya Samuduha, aho nyakwigendera Karumeyi Gérard yari atuye, naryo ntacyo ryigeze rivuga ko Sebatware André yaba yarakoze amarorerwa bamurega. Ahubwo icyaje kugaragara ni abishakiraga imitungo nabwo bashakisha imitungo ihenze mu buryo bunyuranije n’itegeko rya Gacaca. Abaturage bakomeje kwibaza impamvu Gacaca yirengagije ibimenyetso yahabwaga ahubwo yo ikikorera ibyayo: dore uko byifashe: N’abasahuyeyo bose barabyemera kandi ntawigeze ahgarara ngo ashinje Sebatware « Ubusahuzi » umuhesha w’inkiko witwa Alexis Kagame yaje kumenyesha ko azateza cyamunara inzu iri mu kibanza No 51/52 mu mujyi wa Kigali, icyo gihe hari mu mpera z’umwaka wa 2008 azana icyemezo cya Gacaca ya Samuduha; amakuru duhabwa n’abaturage bari baturanye cyangwa bakurikiranye ziriya manza, badutangarijeko aribwo umuryango wa Sebatware André wamenye kandi w’injira mu manza za Gacaca z’imitungo zo mu rwego rwa 3, kuburyo bimaze gusubirwamo inshuro eshatu, ari nako ikirego gihinduka na n’ubu.

Urubanza rw’ikubitiro, rutigeze rumenyekana mu Nteko ya Gacaca ya Samuduha, bareze André Sebatware wenyine, ibikurikira: Dore ibyo bareze Sebatware Gutegeka interahamwe kurya inka 180, ihene 50 zose z’inzungu, gusenya amazu 2 yo guturamo, inzu 5 z’amatungo no gusahura imitungo yo mu rugo byose hamwe bifite agaciro ka 278.000.000 FRW. Aha rero niho hagaragaye ikinyoma gikabije kuko ibi byabaye hashize hafi imyaka ibiri Gacaca ya Samuduha iburanishije kandi yaciye ibihano abasahuye uwo mutungo; ku buryo hafi yabose bari bamaze kwishyura. Nyuma bamuregera ibyari byararegewe abandi bashaka kwishyuza ku inshuro ya kabiri ibyamaze kwishyurwa. Ibi ntibyemewe mu mategeko agenga gacaca. Ikindi kandi ni uko uru rubanza rwabereye mu bwiru kuko nta matangazo yamanitswe cyangwa ngo binyuzwe n’ahandi hose bishoboka.

Urubanza rwa Sebatware rwagaragayemo ikinyoma gishobora gutuma nuwari ufite ikizere cyo kugaruka mu Rwanda yahita yifata. Dore ikosa rikomeye: Nk’uko byagiye bigaragara, ikirego cyaje guhinduka bitewe n’uko abashinjaga Sebatware bagiye bivuguruzaga kenshi. inshuro ya 2. Ikirego cyahindutse ikinyoma kumugaragaro maze abaturage batangira kurebana maze rya Terabwoba ryo muri Gacaca ryavugaga ngo : ntiwemerewe kuvuga udahawe ijambo.Ikindi kinyoma: Ikirego cyahindutse. Icyaha cy’ubufatanya cyaha n’abaturage 53 mu gusahura imitungo, urubanza ruracibwa buri wese mu baregwaga acibwa 11.000.000 frw.Ubujurire mu rukiko rwa Gahanga, aho gushaka abagabo bemeza ibyaha André Seabatware aregwa, babura akarenganurwa, ahubwo, aho kuba ubujurire barugize rushya kandi amategeko agenga Gacaca atabyemera.

Urubanza rwa Kabiri rw’ubujurire, urukiko rw’ubujurire rwa Gacaca rwa Gahanga rwemeje ko ari ugufatanya icyaha, kuko nta rubanza rw’umutungo bishyuza buri muntu ku giti cye ahubwo barateranya bakagusha ku mubare abibye bagombye kwishyura, baca 11 millions kuri buri muntu, umutungo wa Karumeyi wavuye kuri miliyoni 278000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, bawugeza kuri miliyoni 600.

Ku nshuro ya 3 urukiko rwa Nyakabanda rwasubiyemo uru rubanza narwo rwahinduye ikirego, kiba gishya nabwo ntabwumvikane ahubwo hagaragaye iterabwoba rikabije. Inteko ya Nyakabanda yo yagaragaje guhuzagurika nkuko twabigaragaje ruguru kubera ko, bari bagiyeyo bategetswe uko baruburanisha.

Dore uko baruburanishije, Gusenya amazu yo kwa Karumeyi Gerard, gusahura amatungo (inka, ihene, inkoko n’imbwa) n’icyaha cyo gusahura imitungo; aregwa wenyine, acibwa amafaranga anga na 113.197.273. Ibi byabaye umuryango wa Sebatware André umaze kugaragariza uhagarariye inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu akarengane uriho ukorerwa. Nawe yahise asaba inkiko z’ubujurire harimo urwa rwa Rwabutenge n’urw’urwubujurire rwa Nyamirambo gusubirishamo urwo rubanza kuko yabonaga ko harimo akarengane kandi ko ikirego cy’umuryango wa Sebatware gifite ishingiro . Muri iki ikirego cya gatatu ari nacyo bafatiyeho kugirango bagurishe umutungo, ibyo babeshya ngo Sebatware André yangije cyangwa yatwaye, niwe wenyine babishyiraho.

Uwo mutungo nawo watejwe cyamunara mu buryo bufifitse: ibi bikaba bitubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Aho bavuga icyaha kitamuhama cyabereye siho baje guteza umutungo, ahubwo, hadakurikijwe amategeko bifashije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, bakora ibyagombaga gukorwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga kandi nta n’uburenganzira bafite bwo kujya muyindi fasi nk’uko amategeko abisobanura. Kuba kashe mpuruza yarateweho itagaragaza urukiko rwayiteyeho kuko ikigaragara ni uko icyanditseho ari “Gacaca Court” sinzi niba inkiko Gacaca zaragiraga kashe mpuruza.

Ibyo bikaba binyuranije n’amategeko agenga Gacaca. Kutagaragaza uruhare rwa Sebatware n’ingano by’ibyo yasahuye: ibyo bigaragazwa n’uko amazu yaba yarasenye batavuga umubare wayo neza bakagaragaza ibintu bishya byasahuwe bitigeze biburanwa mbere aho bashinja Sebatware gusahura, inkoko, n’imbwa. Ibyo bikaba binyuranije n’ibivugwa mu ngingo ya 25 y’itegeko ryavuzwe hejuru zagenderwagaho icyo gihe…”

Imanza zigomba gusobanura impamvu z’imikirize yazo. Zishyirwaho umukono cyangwa igikumwe n’abagize inteko y’urukiko gacaca bose baziburanishije bakanazica”Mu kirego cya gatatu (3) ari nacyo bafatiyeho kugira ngo bagurishe umutungo, ibyo babeshya ngo Sebatware André yangije cyangwa yatwaye, niwe wenyine babishyiraho. Ibi n’ibindi bikaba bigaragaza akarengane kugira ngo umuntu bamuregane n’abandi nibahindukira bamwishyuze wenyine kandi nta cyaha kimuhama nta n’umushinja dore ko n’ugerageje kuvugisha ukuri amushinjura bamufungaga.Ibindi bigaragaza akarengane Umubare w’inka n’ubuso bwororerwaho( inka 180, ihene,50 zose z’inzungu kuri 2.5 Ha) badashobora guhura ikusanyamakuru mu tugali twombi, ryirengagijwe n’inkiko Gacaca ifungwa by’abashinjuye Sebatware bashimuswe ihindagura ry’ubuhamya bw’abantu babiri bashinjajaga Sebatware ABASHINJA NI BANTU KI? Musigiyende Papias, Akarere ka Burera, ahahoze ari komini Cyeru, yari acumbikiye bene nyina b’interahamwe kabombo, akaba nawe yararezwe agatsindwa kubeshyera benshi mu nkiko Gacaca kuko yari yarabigize umwuga, aribyo agenda arisha.; kandi agakomeza kuba igikoresho cy’abishakira amafaranga.

Uwitwa Habimana Joseph ukomo mu cyahoze ari Gikongoro yafunzwe imyaka 10 azira uburiganya abeshya muri Farg , uyu nawe yaje gushinja Sebatware bamuvanye muri Prison kandi yongeye gukatirwa igifungo kubera guhimbira abantu ibinyoma muri Gacaca kuko aba afite inyungu bamushiraga imbere. Umuryango wa Karumeyi uhagarariwe n’umwe mu bahungu be Rwamulima Alphonse wareze abantu benshi basaga mirongo inani ( 80) kuba baribye inka ziwabo, kandi abo bantu barishyuye.
Icyo gihe barezwe umutungo wose w’ibyo bavugaga ko batunze. Igitangaje nuko A. Sebatware yaje kuregwa nyuma y’imyaka hafi 2, bavuga ko ariwe watwaye umutungo wose, ako kanya indege ya Perezida ikimara guhanurwa.

None se abo bari bamaze kwishyurwa hashize imyaka 2, ngo André Sebatware aregwe, ibyo barezwe byari ibyande, kandi barareze André Sebatware ko ariwe watwaye umutungo wose wa Gérard Karumeyi? Abo bashinja icyaha n’abantu babiri bemeza ikintu mu rubanza rumwe , bagahindura murundi rubanza bakavuga ibinyuranye nibyo babagabaravuze mbere. Abantu batunzwe no kurimanganya kuburyo buzwi n’inyangamugayo za Gacaca, ari nazo zigeze no kubihanira igifungo cy’amezi 6, ubutangabuhamya bwabo bwakwemerwa bute?Niba Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR ikangurira abantu gutaha nibanze irebe urubanza rwa sebatware uburyo rwabayemo amahugu kuko nta muntu wari utuye Samuduha cyangwa mu Busanza wigeze amushinja ibyaha arengwa. Ikindi ni uko bikwiye kujya mu nkiko zisanzwe kuko ho hakurikizwa itegeko kandi nta muntu urenganwa.

Source