Ni muli iki gihe abayobozi b’igihugu cyacu amagambo yababanye menshi kuruta kuvugisha ukuri cyangwa kugaragaza ibikorwa. Bacitse ururondogoro rudafite aho rushingiye mu gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda bityo umuntu akaba yibaza ahejo hazaza h’igihugu cyacu.
Nawe se ku isonga Pahulo Kagame ati abashakira u Rwanda ibibi nibasubize amerwe mu isaho kuko batazapfa barubonye! bazarukura he? ( yaba abwirwa niki se ko barushakira ibibi ? inyungu baba babifitemo se yaba ari iyihe ? ) ati ibyo mwumva hirya no hino bizarangirira mu bitekerezo gusa kuko badateze kudutsinda ! akomeza agira ati : » Ngabo zanjye mugomba ubumenyi buhagije bwo guhashya umwanzi cyane cyane mudapfushije ubusa amasasu makeya mwahawe ahubwo mukagambirira gusambura no gufata bunyago ibikoresho by’umwanzi kugira ngo abe aribyo mukoresha kuko nta mategeko mpuzamahanga y’intambara abihanira ati nibwo kuba ingabo yuzuye ! ati nibaramuka baguhaye amasasu 10 yose akagushirana ni wowe uzaba usigaje gupfa ! » nguko ! ibyo hari mu isoza ry’imyitozo y’ingabo yo guhangana n’umwanzi mu kiswe Exercise Hard Punch III FTX 2018 yari imaze amezi atatu mu kigo cya gisirikare i Gabiro. Aliko tubibutse ko akagabo gahimba akandi kataraza !
Undi nawe Bwana Nduhungirehe dore ko bavuga ko wa mugani izina ariryo muntu, umunyamabanga wa Leta muli Minaffet ushinzwe ububanyi n’amahanga na Africa y’uburasirazuba asobanura kubimaze iminsi bimuvugwaho ko ntacyo ashoboye, ko atazi uwo akorera neza , ko ari ayanda nka ba bahutu bandi bayobotse ingoma ya FPR bibeshya ngo baracinya inkoro kandi ejo izabajugunya muli Rweru; kuri twitter ye akaba yasubije ko adatewe ipfunwe nibyo bamuvugaho kuko ngo ibyo avuga ari position ya gouvernement ahagaraliye akomeza avuga ko uwumva ko ari ibitutsi atamubuza kubifata uko abishaka ati « u Rwanda ntiruteze kuzagirana imishyikirano na Général Kayumba Nyamwasa n’abandi babanyabyaha nkawe bose ». Nguko !
Bwana Major Sezibera akaba na Ministri w’ububanyi n’amahanga nawe ati u Rwanda ntirwishimiye itumizwa rya hato na hato rya Ambassadeur wacu muli South Africa mu gutanga ibisobanuro bijyanye n’ibitutsi bya Nduhungirehe yaba anyuza kuri twitter. Ni nyuma yuko ikinyamakuru Rushyashya gikorera Leta y’agatsiko kise indaya Ministri SISULU w’ububanyi n’amahanga wa South Africa Republic kubera ko yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya Gén. Kayumba Nyamwasa na Leta y’u Rwanda kugira ngo ibiganiro by’ibihugu byombi biteganijwe mu minsi iri imbere nkuko abakuru b’ibihugu byombi babyumvikanyeho bizarusheho kugenda neza.
Bwana Mutangana akaba umushinjacyaha mukuru wa republika nawe ati ibihugu bya Ouganda na Congo niho habarizwa ½ cy’abakekwaho kugira uruhare muli Jenoside ati kandi ni bamwe mu bateza umutekano muke igihugu cyacu akomeza avuga ko bitumvikana ! Afatanije na Ministri w’ubutabera akaba anatangaza ko atemeranya n’urukiko rwagize abere Diane Rwigara na Mama we kuko ubushinjachaha bwatanze ibimenyetso bihagije by’ibyaha baregwa bityo tukaba tugiye kubisubiramo ku buryo bwimbitse tubijuririra ! nguko.
Banyarwanda nubwo ntawe uravuga no ku buryo butomoye ku mwanzuro w’indishyi Urukiko Nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu rwategetse Leta ya FPR kwishyura Mme Victoire Ingabire UMUHOZA umunyapolitiki utavugarumwe na Leta mu rubanza yayitsindiyemo ku mugaragaro ntawashidikanya ko nabyo bikiri mu itechnika ! ni ukubitega amaso . Ibi byose bikaba bigaragarira mu bushobozi buke bwa Leta y’agatsiko bisa no gutsinda iy’amasasu utumva iy’amategeko ! ni agahomamunwa.
Ndareba rero ngasanga aba bayobozi bakweguriye abashoboye kubaka ubumwe bw’inyabutatu no gutsura umubano utazira amakemwa w’igihugu cyacu n’amahanga aho gukomeza gutsimbarara babyinisha inzirakarengane muzunga, biragaragara ko nta mahitamo bafite! birababaje aliko nta gahora gahanze .
Byanditswe ku wa 13 ukuboza 2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.