Archives par étiquette : FRank Habineza

Rwanda: nyuma y’amatora, Dr. Frank Habineza na Philippe Mpayimana bararirira mu myotsi

frank

 

 

 

 

 

 

Mu  gihe  UE  yagaragaje  amanyanga  ya  Komisiyo  y’igihugu  y’amatora  mu  Rwanda  (NEC)   mu  guheza  bamwe  mu  bashakaga  kwiyamamariza  umwanya  w’umukuru  w’igihugu   n’andi  matati  menshi  yaranzwe   nayo;   abaciriwe  isiri  na  RPF-INKOTANYI  bakemererwa  na  NEC  aribo  Dr. FRANK   HABINEZA   na   Mr.  PHILIPPE   MPAYIMANA  bagaragaje  ko  bishimiye  uko  igikorwa  cy’ingirwamatora  cyateguwe   na  Leta  y’agatsiko,  aliko  kandi  ukaba  wakwibaza  impamvu  aba  bakandida  bongeraho  ko  babangamiwe  cyane  n’inzego  z’ibanze  z’ubutegetsi  bwa  RPF-INKOTANYI  aho  Dr.  Frank  Habineza  we  amaze  gutangarizwa  amajwi  y’agateganyo  yabaye  nkunyagiwe  n’imvura  ku  buryo  yari  yiheje  no  kuba  yagira  icyo  atangariza  abanyamakuru  muli  ako  kanya   avuga  ko  ananiwe !

Aliko  amaze  gusanga  ko  bishobora  kumuviramo  inkurikizi,  ni  kuri  uyu  wa  6/08  yisubiyeho  ikiniga  kimaze  gushira  abwira  itangazamakuru  ko  amajwi  aherutse  kubona  mu  matora  ya  Prezida  ari  intsinzi  ikomeye  nk’ishyaka  ryahanganaga  n’andi  icyenda  yose  yakoze  coalition  yiyomeka  ku  mukandida  wa  RPF-INKOTANYI  Kagame  Paul !  yakomeje  avuga  ko  amajwi  o.47%  babonye  bayemera  aliko  ko  batabyishimiye  nkuko  bari  babitekereje !  ati  aho  twiyamamarije  hose  abanyarwanda  bakunze  ibitekerezo  byacu  ari  nako  bifuza  impinduka  mu  gihugu  cyacu  ati  kandi  abenshi  bari  babitwijeje.

Dr.  FRANK  Habineza  udashobora  kwerura  ngo  avuge  ashize  amanga  yakomeje  atangaza  ko  hari  aho  bagiye  kwiyamamaza  mu  ntara  y’iburasirazuba  bakamuhitiramo  mu  irimbi  hatari  hateganijwe ! Dr.  Frank  yagerageje  guca  amarenga  yerekana  ko  ishyaka  rye  ryabangamiwe  bikomeye  n’abayobozi   b’inzego  z’ibanze   guhera  mu  Karere  ka  Rusizi,  Nyamasheke,  Nyagatare  n’ahandi…  ati  bamwe  badutera  amabuye  abandi  batwitambika  mu  mayira  abandi  nabo  batwohereza  mu  marimbi  nkuko  nabivuze  haruguru .

Dr.  Frank  yakomeje  avuga  ko  no  kumunsi  w’itora  nyirizina  ari  ko  byabagendekeye  aho  indorerezi  500  bari  bohereje  ahantu  hatandukanye  zangiwe  kwinjira  mu  byumba  by’itora  izindi  zigakumirwa  kwinjira  ahabarurirwaga  amajwi  ati  niyo  mpamvu  nk’ishyaka  rya  politiki  tutakwirirwa  tuvuga  ko  hari  icyatubayeho  kandi  nta  kimenyetso  dufite !  ati  ni  ukuvuga  ko  ibyavuye  mu  matora  byose  tubyakira   uko bimeze !  ati  kubona  tutabonye  na  1%  n’ukuntu  twamaze  imyaka  4  yose  dutegura  aya  matora  ari  nako  tuhatakariza  imitungo  yacu !birababaje!

Banyarwanda  banyarwandakazi    niba  atari  ukwirengagiza  se  tuvuge  ko  Dr. Frank  yajyanywe  mu  kibuga  na  RPF   atazi  ikinyoma  akina  nacyo  icyo  aricyo ?  niyihangane !  urwishigishiye  ararusoma ! kuko  n’ubutaha  avuga   kwinjira  mu  matora  y’inteko  ishinga  amategeko  niko  bizamugendekera ,  nkaba  namugira  inama  yo  kwirinda  gukomeza  kugendera  mu  kigare  cya  RPF  kuko  igeze  aharindimuka.

Byongeye  kandi  akaba  ari  no  kuri  uyu  wa  08/08/2017   aho  uyu  mukandida  usa  nuwihebye   amaze  gutangariza  ikinyamakuru  Umuseke   cyandikira  hano  mu  Rwanda  ko  bitewe  no  gutsindwa  kuri  iyi  ngirwamatora  ya  Prezida  wa  republika  y’u  Rwanda  yumva  ashobora   no   guhita  yegura  ku  mwanya  w’ubuyobozi  bw’ishyaka  Green  Party ! muriyumvira  namwe !  umunyarwanda  yise  umwana  we  ngo  ‘’BAJYAGAHE …

Naho  Ku  majwi  0.73,   umukandida  Philippe  Mpayimana  we  ugira  icyo  apfana  n’abamenyerewe   nk’abikorezi   b’ibibindi   byagaragaye  ko  bitamubabaje  na  busa  ko  yaba  yarinjijwe  mu gikorwa  azi  impamvu   n’uburyo  kizarangira  ariyo  mpamvu  yatangaje  ko  yishimiye  uko  ingirwamatora  yagenze  akaba  anashimira  Paul  Kagama   n’ishyaka  RPF  kuba  batsinze  amatora   by’umwihariko !  Mpayimana  akomeza  avuga  ko  nubwo  atabashije  gutsinda  amatora  aliko  ko  aramutse  ahawe  umwanya  muli  gouvernement  shya  ntakabuza  yawemera  ati  ikingenzi  upfa  kuba  ari  umwanya  abaturage  bankeneyemo  ati  kandi  nanone  bikaba  bishingiye  ku  bushake  n’ubwitonzi  nagaragaje  muli  aya  matora !  nguko  nguko!

Banyarwanda  banyarwandakazi,  nimwiyumvire  namwe !  ngiyo  demokrasi  abambari  ba  FPR-KAGAME  bifuriza  abanyarwanda  bose . Tubiteze  amaso !

Byanditswe  ku  ya  08/08/2017, na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Christine Mukabunani na Frank Habineza barimo gusarurira mu rucaca

Christine Mukabunani na Frank Habineza

Christine Mukabunani na Frank Habineza

Nkuko bigaragalira buri wese amashyaka PS Imberakuri igice kiyobowe na Mukabunani Christine ari nacyo cyemewe na Leta ya FPR na Green  Party iyobowe na Frank Habineza nubwo birengagiza ko babarirwa mu kwaha kwa FPR byanga bikunde barifuza imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu butegetsi bwayo. Ese  Leta y’agatsiko hari icyo ishobora kubamalira muli ibi bihe igezemo uretse kubigizaho nkana igirango ibagire ibikoresho byayo gusa?

Ni mugihe gishize mu kiganiro n’abanyamakuru aho Madame Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI igice kiyomoye kuli Prezida fondateur waryo Me Ntaganda Bernard,amaze kubona ko ibyo bagororeye umuryango FPR ishyaka riri ku butegetsi bawufasha mukwirukana mu ishyaka Prezida fondateur waryo Me Ntaganda n’abandi bari bashyigikiye ibitekerezo bye,ni mu minsi ishize kuwa 11/09/2016 aho uyu Mukabunani yabaye nkuwerurira umunyamakuru ashaka kumwumvisha ko nta musaruro babyungukiyemo ko ahubwo FPR yabafashe nk’ibikoresho bidafite umumaro n’ubwenge.

Mukabunani Christine umaze kuyobora inshuro ebyiri zose ihuliro ry’amashyaka yemewe mu Rwanda yatangarije umunyamakuru Emma Marie Umurerwa ko igihe kigeze ngo bahabwe imyanya mu nzego z’ubutegetsi zifata ibyemezo kuko ngo kuba bicaye mu ihuliro ryitwa ko ari nyungurana-bitekerezo gusa bidahagije!ati uretse ihuliro dukeneye ahandi hagutse dutambukirizamo ibitekerezo byacu dore ko ari na byinshi!yakomeje atangariza umunyamakuru Emma Marie Umurerwa  ati niba dukorera hamwe mukungurana ibitekerezo byubaka igihugu twagombye kubona aho tubitambukiriza bityo ijambo ryacu rikarushaho kumvikana.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba hari gahunda n’ubushobozi ishyaka rye rifite ryo guhatanira umwanya mumatora ya Prezida wa Republika ateganijwe muli 2017, Mukabunani yasubije ko bafite abantu babifitiye ubushobozi ati kuki se tutakiyobora? ati aliko bizemezwa na Congrès  y’ishyaka.

Aya mashyaka PS Imberakuri ya Mukabunani na Green Party yitwa ko ari muli opposition mu Rwanda imbere mu gihugu si ukuvuga ko yabuze aho asohorera ibitekerezo byayo ahubwo nsanga mu kugabana imyanya y’ubuyobozi yarategereje guhabwa na FPR amaso yaraheze mu kirere none akaba aribwo yibutse ko yaruhiye ubusa kandi amazi akaba yararangije kurenga inkombe.Aya mashyaka yombi akaba yifuza imyanya yihariye itavangiye,bivuga ko mu gihe andi akomeza kwifubika mu mababa ya FPR no gushyirwa ku rutonde rw’abakandida ba FPR mu gihe cyose cy’amatora kugirango agabane imyanya, aya yo  ntajya abikozwa bityo bigatuma nta nuwo kugirwa gitifu bashobora kuronka ibyo bikanatuma bahozwaho ijisho na Leta ya FPR kugirango hatagira ubihishamo waba akorana n’abarwanya ubutegetsi imbere mu gihugu aliko cyane cyane abari hanze y’u Rwanda.

Tubibutse ko muli manifeste politique yakozwe niri shyaka PS Imberakuri igice cyemewe na leta ya FPR, mu matora y’abadepite 2013 harimo igitekerezo cyo kugarura isomo ry’igifransa ryari ryaraciwe mu mashuri yo mu Rwanda icyakora cyatekerejweho gihabwa umugisha na Leta ya FPR bityo gouvernement yemeza ko urwo rurimi rugomba gusubizwa mu mashuri yo mu Rwanda ku buryo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri 2016-2017.

Nkurikije ibyiyumviro by’aya mashyaka PS Imberakuri ya Mukabunani na Green Party nayagira inama yo kuyoboka opposition nyakuri aho gukomeza kugaraguzwa agati na Leta ya FPR irimo kwishakira abayoboke bo kuzisasira igihe cyayo kirangiye burundu. Keretse niba yemeye aka wa mugani ngo ‘’Akabaye icwende ntikwoga’’!
Mugire amahoro.
 
Byanditswe kuwa 09/11/2016,na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.