Mu gihe harimo kurangwa umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Ouganda; ni kuri iki cyumweru ku wa 26/11/2017 ku kicaro cy’umuryango FPR-INKOTANYI i Rusororo ho mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mujenerali yagezaga ijambo ku nama rusange y’urugaga rw’urubyiruko rusaga 1500 rwaturutse impande zose z’igihugu, rushamikiye k’umuryango wa FPR-INKOTANYI yarukanguriye kudacibwa intege n’abakomeje guharabika u Rwanda bakoresheje ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana nabo aho bari hose ku isi.
Yasabye urubyiruko kurangwa n’ibitekerezo bidahinduka nkuko bakuru babo bo mu muryango babigenje ku rugamba rwo kubohoza igihugu kuva ku munsi wa mbere kugeza bagifashe kandi uwo bari bahanganye yari ashyigikiwe n’amahanga ndetse harimo n’ibihugu by’ibihangange.
Général Kabarebe yakomeje abwira urubyiruko ko imbogamizi ikomeye afitiye impungenge ari uko imiyoborere ya Pawulo Kagame itazafatwaho nk’umurage igihe azaba yararetse inshingano ze ageze mu za bukuru noneho akazicuza yifuza gusubira mu bihe byose byashize kugirango yongere kuyobora u Rwanda abona ko abo yarusigiye byabananiye !
Banyarwanda nimwiyumvire namwe ! ntawe ugishidikanya ubwikubire bwa leta y’agatsiko ka FPR aho igihugu cyacu gikomeje kuba akarima k’umuntu umwe bahora baramya, yica agakiza ntamenye ko kamara ari Imana yo mu ijuru yonyine!
Tubamenyeshe ko iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu harimo abayobozi b’ingabo na Police n’abacurabwenge ba FPR-INKOTANYI notamment Tite Rutaremara, Wellars Gasamagera n’abandi bakomeje kwibanda gusa mu gukangulira urubyiruko kutazatererana igihugu mu bihe by’amahina.
Umunyamabanga mukuru wa FPR Bwana NGARAMBE Fransisko ari nawe wafunguye iyo nama dore ko Pahulo Kagame we atahageze ngo kubera izindi mpamvu (arimo kwirukanka amahanga ! ) uyu rero mu ijambo rye yasabye urubyiruko kutirara, kwirinda umurengwe no kuba inyangamugayo, ati mugomba gutera ikirenge mucy’urubyiruko rw’ababanjirije aho rwagize uruhare runini mu ntambara yo kubohoza igihugu ubwo abana bamwe bataga amashuri bakitabira urwo rugamba kugeza naho bamwe muribo bahasiga ubuzima, yakomeje abibutsa kutajya bibagirwa bakuru babo aho birirwa hose mu gihugu barinze umutakano aho kwishora mu bikorwa bigayitse by’ubusinzi, uburaya n’ibindi… nko kumenagura ibirahuri by’amashuri, kumena umuceri ngo urimo amabuye, mukikora mukajya mu mihanda kwigaragambya kuko mutabonye ibibagenewe kandi muziko bishakwa bikanakorerwa. Ati turifuza ko ibyaranze inkotanyi byahora bibaranga kuko nimwe dufite nka Diamant, iyo idatunganijwe ni nk’ikibuye aliko iyo ifashwe neza ikugeza ku gaciro gakomeye urubyiruko namwe rero ni uko imbaraga mufite zigomba kubungabungwa kugirango zitajya mu bandi. Nguko !
Banyarwanda, aya mangambure y’amadiscours y’aba bayobozi nsanga ari nko guta inyuma ya Huye kuko umurengwe ari uwabo gusa bagombye kubanza kwiheraho bakabona ububisaba urubyiruko ! nawe se kubona bamwe muri bo barabaye intumva, intabona, indahumurirwa kugera naho bahinduka nk’abapfu bahagaze ! none ngo urubyiruko nirugabanye umurengwe……rwo rutagira akazi ahubwo rwirirwa ruhigwa bukware ngo rujyanwe IWAWA no mu bindi bigo by’inzererezi ! abana b’abakobwa bari mu guterwa amada na bamwe muli abo bagabo bataye ingo impinja zikajugunywa muli za toilettes ! urwo se rwaba arirwo rubyiruko dutegerejeho u Rwanda rw’ejo ?
Banyarwanda rero mbona nta kuntu urubyiruko rwacu rushobora kuzavamo u Rwanda rw’ejo hazaza mu gihe rukiyobowe n’aka gatsiko ka FPR kayoboye igihugu cyacu nkuko bavuga ko ‘Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose’.
Byanditswe ku 27/11/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.