Muli iyi minsi hano mu Rwanda, mu turere dutandukanye n’umugi wa Kigali; haravugwa abantu bavuga ko ari abahanuzi b’Imana bakwirakwiza amakuru bavuga ko hagiye kuba intambara ikomeye mu Rwanda, ibyo bigatuma bamwe baratangiye gukuka imitima ariko bafata n’icyemezo cyo guhunga igihugu, abandi umugoroba washyika ndavuga hano mu mugi wa Kigali ugasanga buri wese arwana no kugera aho ataha bwangu; ari abagendesha amaguru cyangwa abifite bagendesha amamodoka yabo usanga bose basa nabatanguranwa mu gutaha, dore ko naho ibiciro ku modoka zitwara abagenzi byiyongereye bamwe basigaye bagerageza gutaha n’amaguru; urugero hano mu mugi wa Kigali umuhanda uturuka Gare (ville) – Nyabugogo-Gatsata-Karuruma.
Ahandi Quartier commercial – Mosquée Biryogo-Nyamirambo, aho hose usanga ari urujya n’uruza rw’imidoka n’abanyamaguru hakiyongeraho noneho n’abazunguzajyi babandi bacuruza imbuto, imyenda n’ibindi…baba bagendagenda ahantu hose, ku tubari, mu ingo etc….ibyo byose bakabikorana impungenge nubwo bwose hirya no hino kuli iyo mihanda haba harangwa abasilikare n’abapolisi ndetse na Dasso.
Ngarutse rero kuli abo bahanuzi, mu kagali ka Gahunga, mu Karere ka Gasabo, abaturage bamwe bamaze guhungira mu gihugu cya Ouganda kubera abapentenkote b’abarokore ngo bababwira ko ibintu hano mu Rwanda bigiye gucika, ko imbere aha hari chorale ikosora akaba ari intambara ikomeye igiye kuba mu Rwanda. Ubu haravugwa kandi abandi bagenzi babo bagera ku 9 bamaze gutabwa muli yombi mu Karere ka RUTSIRO, nabo kubera gukwirakwiza bene ayo makuru bemeza ko mu Rwanda hagiye kuba intambara ikomeye; abo bantu 9 bakaba barafashwe muli iki cyumweru gishize bazenguruka urugo ku rundi mu Mirenge itandukanye yo muli ako Karere ka RUTSIRO irimo RUHANGO, GIHINGA, NYABIRASI ubu bakaba bafungiye i Karongi.
Cpt. Geofrey Kagame ukuriye ingabo muli ako karere ka Rutsiro, kuli telefoni yagize ati :’’U Rwanda rufite Imana nta mpamvu yo kugenda bavuga ko batumwe nayo; akomeza avuga ko nta ntambara ihari kandi ko nta nizabaho kuko u Rwanda rufite umutekano usesuye byongeye kandi ingabo ziri maso, ati utifuriza u Rwanda amahoro ni Inyangabirama’’. Akaba asaba abaturage kuba maso no kwima amatwi abo bantu bashaka kubashora mu buhunzi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Bwana Gaspard BYUKUSENGE yadutangarije ko abo bantu biyita ko batumwe n’Imana bafashwe koko bakaba bari mu maboko ya police, ati bageze muli aka Karere ka Rutsiro baturutse mu mujyi wa Kigali, bagera i Rubavu na Nyaruguru, aliko ntibajya bagera mu nsengero cyangwa muli za paroisses hari abantu bajijutse ahubwo biyegerezaga abaciriritse bakabakusanya bagahita batanga ubwo buhanuzi bwabo.
Banyarwanda banyarwandakazi, aba bahanuzi barimo kugaragara cyane cyane mu matorero y’abapentekote (abarokore); ibi kandi bikaba byaragarutsweho n’uhagaraliye itorero ADEPR mu Rwanda ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ya Yubile iryo Torero rimaze rishinzwe , aho Rev. Pasteur SIBOMANA Jean, imbere y’umushyitsi mukuru Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana KABONEKA Francis nk’intumwa ya Leta muri uwo muhango; yahamagariye abakristo ba ADEPR kwirinda abahanuzi b’ibinyoma babagana akaba yaragaragaje ko ari abashaka kubavangira, yakomeje agira ati : ‘’Nk’umufatanyabikorwa wa Leta; abayoboke b’itorero mpagarariye basabye Prezida Kagame Paul gukomeza kuyobora u Rwanda’’, akomeza agira ati :’’Nyakubahwa Mushyitsi Mukuru ndagira ngo mbahe ubutumwa bw’abakristo bari hano n’abandi batari aha bifuza gukomeza kuyoborwa na Prezida wa republika dufite ubu Kagame Paul’’.
Nk’abakristo b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, twifatanije n’abandi banyarwanda gukomeza gushyigikira ibikorwa byose by’ubuyobozi bwiza dufite.
Ministri KABONEKA nk’uhagaraliye gouvernement nawe ati : ’’Itorero ADEPR ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, igihugu kizakomeza gufatanya nawe mu bikorwa byose yiyemeje haba mu iterambere ry’abakristo n’abanyarwanda muli rusange, akomeza agira ati : ‘’Hamaze kugerwaho byinshi k’ubufatanye bwa Leta, amadini n’amatolero nyuma ya génocide yakorewe abatutsi 1994 igikenewe ubu ni ukubisigasira’’.
Banyarwanda banyarwandakazi, mwiyumviye ayo magambo y’abo bayobozi, by’umwihariko aya rév.pasteur SIBOMANA Jean! Ni ubutumwa butajyanye na gato n’umunsi nyamukuru w’abakristo!, ese koko nk’abakristo ba ADEPR twemere tujye dufatanya iyogezabutumwa na politiki? Jye nsanga twahitamo umwami umwe aho gukeza babili. Cyangwa ku mubare w’amadini n’amatolero dufite mu Rwanda bishoboka twakwongeraho Itorero ry’Imana rishya tukaryita FPR aho kuba umutwe wa politiki! tutarinze kujya tubinyuza mu yandi matechnika! Ibyo byose rero banyarwanda banyarwandakazi, iyo ubisesenguye usanga ari uburyo bwo gucinya inkoro ku uwariwe wese wiyemeje kuba inkomamashyi.
Byanditswe ku cyumweru taliki ya 22/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.