Byabaye nk’ihame uretse ko ntaho wasanga byanditse mu mategeko cyangwa amabwiriza, ni ubwiru gusa! . Kugirango ube ufite igikorwa icyo aricyo cyose mu Rwanda kibyara inyungu, ugomba nta yandi mananiza gutanga 1/10 cy’imisanzu y’umuryango FPR-INKOTANYI hakurikijwe inyungu uvana muli ibyo bikorwa.
Umuryango FPR uri k’ubutegetsi mu Rwanda uretse kubajugunya mu magereza cyangwa kwica, wiyemeje gukandamiza abaturage no kubasubiza ku isuka mugihe batagaragaje ko bawuyobotse ku neza ari nayo mpamvu ubu ntarindi shyaka mu Rwanda rifite uburenganzira bwo kuba ryakwakira imfashanyo cyangwa impano iturutse hanze y’igihugu ku buryo butazwi na FPR. Iryo akaba ari ihotora rya demokrasi à la FPR.
Nkuko nabibamenyeshaga ubushize rero , RRA (Ikigo k’igihugu gishinzwe amahôro) nacyo muli iki gihe kirangwamo ruswa yakiyogoje,gifite gahunda yo gufungira ibikorwa abacuruzi bagera ku bihumbi bine kubera ibirarane by’imisoro ingana na Miliyari mirongo itandatu n’ebyili zose z’amafranga y’u Rwanda (62.000.000.000 Frw), nkuko itsinda ry’abadepite bashinzwe kugenzura imari ya Leta batangaje muli rapport yabo uyu mwaka.
Hagati aho hakaba hari umuhanda rwagati mu murwa wa Kigali wafungiwe ibinyabiziga byawunyuragamo byose, abacurulizaga kuli uwo muhanda baralira batakamba igihombo batangiye guhura nacyo kuva aho ufungiwe n’umugi wa Kigali kuli uyu wa mbere taliki 24/08/2015, ni ukuvuga ko nta modoka, moto cyangwa amagare bifite uburenganzira bwo gukoresha uwo muhanda, akaba ari uguturuka imbere y’inyubako ndende Centenary house ya Kiliziya gatolika, Umuturirwa mushya uhuzuye : M.PEACE House y’umuherwe Makuza Bertin bitirira Rwanda foam, BANK OF KIGALI, UNGUKA BANK, n’amaduka yandi acuruza imyenda n’inkweto bihenze, ukagera kuli école Belge de Kigali, aho hose hakaba haragenewe abanyamaguru gusa ,abagendesha imodoka bakazajya bashaka aho bazisiga batarinjira muli uwo muhanda .Ubu haragaragara ubucucike bw’imodoka zabuze aho ziparika hafi y’uwo muhanda kuburyo umuntu amara isaha yose agishakisha aho yahagarika ikinyabiziga cye kugirango abone gufata iy’amaguru agana aho akorera.
Tumaze kubitohoza neza rero twasanze intandaro yabyo ari iyo nzu shya M. Peace House dore ko iherutswe no gutahwa kumugaragaro na Prezida kagame ubwe aherekejwe na Mayor w’umugi wa Kigali Fidèle Ndayisaba. Prezida Kagame akaba yarivugiye ubwe ko iyo nzu ishobora gukorerwamo ubucuruzi bunyuranye ubwo aribwo bwose yaba amahoteli, amavuliro n’ibindi….ati:n’iposta yahahoze ishatse yazagaruka kuhakorera, ibyo akaba yarabivuze nyuma yuko uwo Nyirumuturirwa Makuza mu ijambo rye Y amusabye kumufasha gushaka abayikoreramo kugirango ishobore kugaruza amafranga akayabo agera kuli Miliyoni mirongo ine n’ebyili (42.000.000Frw) z’amadolari US amaze kuyitangwaho, bityo Prezida Kagame akaba yaratangije iyo campagne mucyayenge abinyujije ku rubuga rwe twiter aho yivugiraga ko icyo kibazo agomba kukiganiraho na Mayor w’umugi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, kugirango bahume amaso abaturage bo kurabukwa ko FPR iyifiteho uruhare, kandi ko yubatswe hakurikijwe igishushanyo cy’icyerekezo cy’umugi wa Kigali,bityo akaba ari amayeri yo gushaka kwigarulira abafite ibikorwa muli ako gace kuza gukorera muli iyo nyubako mu rwego rwo kubuza amahoro abatisanga muli FPR.
Amakuru nashoboye kumenya yemeza ko uyu Makuza Bertin yahisemo kwiyegereza FPR na Prezida Kagame kubera impungenge yagize kuba ngo yaba afite ubutunzi adafite Kagame aho yagize ati :’’Turabasaba Nyakubahwa Prezida Kagame, jye n’abacuruzi bagenzi banjye ko mwakomeza kutuyobora na nyuma yo kurangiza mandat yanyu muli 2017, kugirango dukomeze tugire umutekano wacu bwite n’ibintu byacu ku buryo burambye’’. Fin de citation.
Byanditswe kuwa 26/08/2015 na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.