Archives par étiquette : FDU Inkingi

Dr Jean Damascène Bizimana wa CNLG akeneye gufatwa akavuzwa mbere y’uko yoreka imbaga y’abanyarwanda

Bizimana jean damascèneNtabwo ndi muganga. Ariko uburwayi bwa JD Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) burigaragaza, ntabwo bisaba ubundi buhanga kugira ngo ububone. Abatabona ubwo burwayi ni abarwaye kimwe nawe cyangwa ababyirengagiza kubera inyungu zigayitse babifitemo. Kandi nadakumirwa ngo yigizweyo, bizarangira nabi kuko azatuma abantu basubiranamo.

Uburwayi bwa JD Bizimana

Ngo umuntu asiga ikimwirukaho, ntabwo asiga ikimwirukamo. Umuyobozi wa CNLG yibitsemo ikibyimba kizamuturikana kikamara imbaga. Dore ibyo arwaye:

  • Bizimana arwaye urwango;
  • Bizimana arwaye kubeshya agahimbarwa;
  • Bizimana arwaye ubuhezanguni;
  • Bizimana arwaye ingengabitekerezo ya jenoside

Bizimana yanga abahutu, cyane cyane abize, bajijutse, kuko bazi neza amahano yagwiriye u Rwanda kandi bakaba batabibona kimwe nawe. Abandi yijunditse ni abiyemeje guharanira ko demokarasi isesuye isakara mu Rwanda.

Ni nde wafasha JD Bizimana?

Nta murwayi wimenya, amenywa n’abandi. Mu magambo yuzuye urwango avuga, biragaragara ko ari gatumwa w’ubutegetsi bwa FPR, kuko n’ubwo ibitekerezo bye byuzuye ingengabitekerezo yo gucamo abanyarwanda ibice no kubateranya, bishobora kwongera kuzana imvururu mu Rwanda, ntawumwiyama. Nta muntu rero uri mu butegetsi bwa FPR wabimufashamo.

Abamufasha ni umuryango we, umugore we n’abana, n’inshuti ze za nyazo niba azifite. Bazamuhe indorerwamo yirebe cyane; bazamufashe kumva amagambo avuga, bayamusubiriremo kuko ashobora kuba ayavuga atazi ibyo arimo, akamera nk’imodoka yacitse amaferi.

Amagambo ya JD Bizimana ateye ate?

Ngo uwanga amazimwe abandwa habona. Si inkuru mbarirano, buri wese ashobora kwiyumvira ibyo JD Bizimana avuga. Buri wese yisesengurire, maze arebe iyo bigana.

1-Bizimana yanga abahutu bize harimo n’abapadiri kandi arabivuga: Uko abari INTITI bateguye ubwicanyi||Dr Bizimana yatanze ikiganiro cyihariye kuri Jenoside. Bizimana aratanga amazina y’abahutu benshi bize, akemeza ko bakoze jenoside, kandi nta kimenyetso gifatika na kimwe, uretse ko we yitirira abandi ibitekerezo bibi yifitemo.

2-Bizimana imbere y’abapolisi: Ba Bernard Ntaganda na ba Ingabire bashaka kugarura bene iyi ideologie ntituzatinya kubahana. Kuri Bizimana, gushinga ishyaka ritari mu kwaha kwa FPR ngo ni ukuzana ingengabitekerezo ya jenoside. Bivuze ko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR wese ahita yitwa mubi.

3-Bizimana atinya urubyiruko rwize: Bizimana yatanze urugero kuri Ingabire Victoire nk’uwigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababyeyi be akiri muto. Niba koko Bizimana yemera ko ingengabitekerezo y’ababyeyi iba ariyo y’abana, abana be baragowe kuko ubwo azabaraga ibyo yifitemo.

4-Ese Bizimana azi Imana? Twumve umunyakuri hagati ya Dr Jean Damascène Bizimana wa CNLG na Pasteur Jean-Claude Habimana

5-Uko agoreka amateka: Kwibuka22 – Ikiganiro cya Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Iyo Bizimana  avuga uko jenoside ikorwa, usanga ari byo FPR irimo, kandi Bizimana ari ku isonga mu migirire mibi yayo.

Hari n’ibindi byinshi tutarondoye hano…

Bizimana abeshya nk’uko ahumeka

Kimwe na Kabarebe n’izindi ntore, Bizimana abeshya nka Kagame kugira ngo yerekane ko yamufasheho urugero (umwera uturutse i bukuru). Kubeshya nta soni bigitera mu Rwanda, ahubwo byabaye intego ihamye. Bariho bararushanwa mu kwiyemera, mu kwishongora no kwiyitirira ibyo batari byo. Nabwo ni ubundi burwayi, bwafashe igihugu buhereye ku bayobozi.

Bizimana areremba hejuru y’amategeko

Bizimana ahagarara ku karubanda (kuri micro) agahuragura amagambo y’amahimbano, yo gusebanya no kugereka ku bandi ibyaha nta kimenyetso atanze. Iyo migirire ihanwa n’amategeko. Ariko Bizimana azenguruka igihugu yidegembya, ntawe ubimubaza kuko arashyigikiwe kandi yaratumwe. Ubundi amagambo y’urwango rwa Bizimana yagombye kumujyana mu nkiko. Uru ni urundi rugero rw’igihugu kitagendera ku mategeko.

Umwanzuro

Mu burwayi bwe, Dr JD Bizimana yibasiye ishyaka FDU-INKINGI na présidente waryo, Mme Victoire INGABIRE Umuhoza. Ariko muri uko kuryibasira, umenya nawe atari we, ahubwo byaramurenze ku buryo adashobora kwifata. Ariko FDU-INKINGI yo izakomeza imuhate ineza, kuko umugambi w’ishyaka ryiyubashye ni ukubanisha abanyarwanda no kubigisha ko tuzarubanamo (u Rwanda). Abacuruza urwango bazahomba; ni yo mpamvu bakwiye kumva ko ibyo barimo bishobora kworeka imbaga. Mu gihe batarabyumva, JD Bizimana we ni uwo gutabarwa.

 

Pierre Célestin NDUWIMANA

Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI

Igisirikare cy’u Rwanda gikeneye umucunguzi ukora nka Ahmed Abey, ministri w’intebe wa Ethiopie

armée fprUyu  mugabo  ABEY  Ahmed  agitorerwa  kuba  Ministri  w’intebe  wa  Ethiopie  yahise  aburira  abasirikare  abato  n’abakuru  bo  mu  gihugu  cye  harimo  abakora  mu  nzego  z’iperereza  baba  barakoze  ibyaha  by’ubwicanyi,  kurya  ruswa  no  kubangamira  uburenganzira  bwa  muntu  ko  bazabiryozwa  none  yatangiye  kubishyira  mu  bikorwa  hatabwa  muri  yombi  abasirikare  bakuru  63  kandi  ko  hari  nabandi  bagishakishwa !  hano  iwacu  mu  Rwanda  se  ho  bimeze  bite?  Pahulo  Kagame  bene  abo  nibo  bamukorera  akazi,  aho  kubashyikiriza  inkiko  agenda  abahindulira  imirimo  kugirango  naho  bataregera  bamukuburire  inzira !  urugero  rwa  vuba  ni  aho  aherutse  kugira  uwari  umukuru  wa  police  y’u  Rwanda  Général  Emmanuel  GASANA  bahimba  Rurayi  amushinga  kuyobora  intara  y’amajyepfo  aho  mu  minsi  mike  ahamaze  hamaze  kugaragara  ishimutwa  ry’abaturage  benshi   mu  baturiye  umurenge  wa  Nyabimata  mu  baburiwe  irengero  harimo   uwitwa   Callixte  Nsengiyumva   na  Sikobizaba  Olivier  n’abandi….byongeye  afata  n’uwari  umugaba  mukuru  w’inkeragutabara  Brgdier  Général  Fred  IBINGIRA    amushingira  ikicaro  mu  mugi  wa  Butare  abo  bicanyi  bombi  nkuko  ntawe  utabavuga  bakaba  barajyanyweyo   kubera  ko  muli  iyo  ntara  haba  hihishe  bamwe  mu  ngabo  za  Major  Sankara  wo  muli  MRCD   n’ibyitso  byazo.

U Rwanda  narwo  rero  rukaba  rwari  rukeneye  umuyobozi  nka  AHMED  Abey  wa  Ethiopie   kuko  mu  gihe  gito  abereye  Ministri  w’intebe  amaze  guhindura  byinshi  bibereye  igihugu  cye  harimo  n’inzira  y’ibiganiro  by’amahoro  yamugejeje  ku  ntsinzi   y’ubwiyunge  bw’igihugu  cye  na  ERITHREE  binyuze  mu  gushyikirana   nyuma   y’igihe  kigera  ku  myaka  10  ibyo  bihugu  bidacana  uwaka  aliko  ubu  ifungurwa  ry’imipaka  n’ubuhahirane  ntako  bisa  byabaye  nyabagendwa.

None  se  banyarwanda,  Prezida  Kagame  nk’uhagaraliye  afrika  yunze  ubumwe  muli  uyu mwaka  2018  ukaba  ugeze  hafi  ku  iherezo  hari  ikizere  cy’amahoro  n’ubwiyunge  ku  gihugu  cyacu  akidusigiye ?  ngo  yafunguye  bamwe  mu  banyepolitiki  batavugarumwe  nawe  barimo    Mme  Ingabire  Victoire  UMUHOZA  na  Diane  RWIGARA  aliko  dusanga  nabyo  ari  ibya nyirarureshywa  kuko  kugeza   ubu  nta  bwisanzure  bafite  bwo  gukomeza  ibikorwa  byabo  bya  politiki  bigamije  gufatanya   n’abandi  banyarwanda  mu  gutanga  umusanzu  wo  kubaka    igihugu  nkuko  babyifuza.  Abandi  nabo  b’impunzi  hanze  y’igihugu  barimo  Général  KAYUMBA  Nyamwasa  na  bagenzi  be  ngo  nibohererezwe  za  mandats  d’arrêt  kandi  mu  byukuri  nabo  ari  abanyarwanda  batifuriza  ikibi  igihugu  cyacu  ahubwo  nta gihe  batasabye  ibiganiro  by’amahoro  byabageza  ku  bumwe   n’ubwiyunge  abanyarwanda  bose  bakongera  gufatana  urunana  nkuko  nahandi  hose  ku  isi  bisigaye  bikorwa  muli  iki  gihe  cya  none.    Ngo  bakoze  ibyaha  nkaho  FPR  ari  miseke  igoroye !  ubu  se  dusubiye  inyuma  gato  ku  inama  iherutse  kubera  mu  gihugu  cy’ubufransa ‘’  Forum  mondial  pour  la  paix ‘’  Prezida  Kagame  yari  yitabiriye  ubwe  twasanga  yaramumariye  iki ?  jye  rero  nsanga  ariho bishyira  bigana  ko  hagomba  ibiganiro  byimakaza  amahoro  mu  banyarwanda  b’ingeri  zose  bigamije    ubumwe   n’ubwiyunge  kandi  bigakorwa  muli  iki  gihe  nyacyo  kuko  ntawundi  muvuno  mbona  leta  y’agatsiko  yaba  irekerejeho.  Mugire  Amahoro.

Byanditswe  ku  14/11/2018 , na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Abahezanguni bongeye gushoza intambara kuri Victoire Ingabire nk’iyo bakoze mbere y’uko afatwa agafungwa muri 2010

Tom-Ndahiro--The rwandanKuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije umwami Mutara Rudahigwa, igihe yaratangiye impinduramatwara mu butegetsi (réforme socio-politique). Hakaba hari n’abavuga ko ako gatsiko k’abahezanguni ari ko kamugambaniye.

Ariko igikorwa cya Tom Ndahiro kirimo ukwibeshya gukabije, kuko abanyarwanda barasobanukiwe bihagije, ndetse dutekereza ko na Prezida Kagame atazagwa mu mutego w’ako gatsiko akurikiza ibyifuzo byako. Twibutse ko muri diskuru ye Prezida Paul Kagame yivugiye ko abantu bagomba kuzuzanya. Ntabwo mwakuzuzanya musubira mu ntero imwe, ahubwo hakwiye imiyoboro itandukanye y’ibitekerezo.

Urebye neza, aka gatsiko gakora politiki yo gutandukanya abanyarwanda, kuko batinya ko imyanya barishaga ishobora kuvaho. Umuntu nka Tom Ndahiro ntacyo bimubwiye n’ubwo imyiryane yakongera kuba mu Rwanda, yakwisubirira muri Tanzania ku kazi ke muri Ministeri y’ubuhinzi.

Inyandiko ze z’ubuhezanguni zirarushaho gufungura amaso n’ubwenge by’abanyarwanda, ndetse zikagaragaza bamwe mu bacurabwenge b’ubugome bari muri FPR-Inkotanyi.

Inyandiko za rutwitsi zikomeje gusohoka

Abahezanguni bahawe rugari maze barinigura :

Iyo nyandiko twagize icyo tuyivugaho twerekana ko : « Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside ».

  • Hakurikiraho inyandiko ya Albert Rudatsimburwa yo muri News Times ati : « Victoire Ingabire – Le Déni dans l’ADN » nayo isesereza Mme Victoire INGABIRE Umuhoza.
  • None Tom Ndahiro yongeye gusohora indi nyandiko y’ubuhezanguni mu kinyamakuru cye « Umuvugizi » ayita ngo: “Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba”. Iyi nyandiko iteye isoni ku gihugu nk’u Rwanda, niyo tugiye kwibandaho. Irimo henshi imvugo ishobora guhanwa n’amategeko y’u Rwanda arebana no kubiba urwango mu banyarwanda. Ariko Tom Ndahiro asa n’ufite ubudahangarwa, asa n’aho yabitsindiye kubera gutinya ubuhezanguni bwe. Hari n’amakuru avuga ko umutima w’ubuhezanguni yawerekanye akiri mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi.
  • Nyuma, Tom Ndahiro yongeyeho indi nyandiko ngo :Menya Abaharanira Kwimika Umuco wo Kudahana Abicanyi», nabwo yikoma FDU-INKINGI n’abandi bantu benshi.

Ukuri kunyura mu ziko ntigushye, ibinyoma Tom Ndahiro ahimba bizafata ikibiribiri

Amagambo ya Tom Ndahiro yo gusakuma ibyo hirya no hino akavangavanga, ntabwo abuza ukuri kuba ukuri. Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni nka we bazi neza ko babajije abaturage mu bwisanzure, ishyaka FPR-Inkotanyi ritapima n’ishyaka FDU-INKINGI rikuriwe na Mme Victoire INGABIRE. Niyo mpamvu abahezanguni basizoye bashyushya imitwe, bazi neza ko batakaza umwanya mu Rwanda rutarimo amacakubiri. Biragaragara ko bafite ubudahangarwa bahabwa na FPR, bwo gukora ibyaha mu nyandiko n’imvugo ntibakurikiranwe n’amategeko. Nta wundi wabikora atari uwo mu gatsiko gakomeje gukandamiza abanyarwanda no gutsindagira akarengane.

Ariko abanyarwanda aho bava bakagera ubu barasobanukiwe, ari abacikacumu cyangwa abandi, ko jenoside ari urwitwazo agatsiko k’abahezanguni gakoresha kugira ngo gakomeze igitugu n’akarengane byibasiye abenegihugu. Abacicacumu barimo kwamburwa utwabo, gufungwa no guhunga, igihe ba rutemayeze barimo abiturukiye hanze nka Tom Ndahiro ari bo barimo kubacira imanza. Aba ba rutemayeze, ishavu n’agahinda by’abanyarwanda babigize igicuruzwa cyo kubahahira.

Mme Victoire INGABIRE we bamwibasiye kuva kare, bamuhimbira ibinyoma byose bashoboye kuva muri 2010 agishinga ibirenge mu Rwanda. Ariko ibyo bakoze byose na n’ubu ntibirabaha amahoro, ku buryo magingo aya, bumva bagomba gukomeza kumuhimbira no kumuharabika. Mme Victoire INGABIRE amaze imyaka umunani (8 ans) atuma batagoheka. Urubanza kuri ibyo binyoma rwarenze inkiko z’u Rwanda rugera muri “Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP, Arusha, Tanzanie)” kandi  Mme Victoire INGABIRE atsinda Leta iyobowe na Kagame na FPR ye.

Abahezanguni ba FPR barabiba urwango n’amacakubiri.

Barigaragaza mu mvugo no mu nyandiko zabo, kandi bagamije guhishira ubugome n’akarengane bituruka ku bitekerezo by’abahezanguni bo muri FPR-Inkotanyi. Ni nde wahaye Tom Ndahiro ububasha bwo kwaka abandi banyarwanda uburenganzira bwabo ? Araterura ngo Mme Victoire INGABIRE si umunyapolitiki cyangwa ngo FDU-INKINGI nicibwe!! Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki, arabikunze, arabishaka, arabishoboye kandi yarabigaragaje. Ishyaka rye n’abo bafatanije bateye ubwoba abahezanguni, none bivuyemo nk’inopfu. Ntibazongere kubeshya ngo baharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, kandi birirwa babateranya. Bareruye bavuga akabari ku mutima no mu bwonko, kandi ngo igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo. Abanyarwanda nta kindi kimenyetso bakeneye ngo bamenye ubifuriza icyiza.

Abahezanguni ba FPR-Inkotanyi rero nibakenyere bakomeze kuko FDU-INKINGI itazemera politiki itanya abanyarwanda, politiki y’ibitutsi n’agasuzuguro.

Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi ntishobora kubeshya ngo irahesha abanyarwanda agaciro mu gihe yemera ko inyandiko z’abahezanguni bayo (Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa) zisohoka, zigakwirakwizwa nta nkomyi. FPR n’abayobozi ba Leta, uhereye kuri Prezida Paul Kagame, niberure babyamagane, bitabaye ibyo ni ikimeneyetso simusiga ko bashyigikiye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda. Amateka azababaza inkurikizi zabyo. Kandi ubwo buhezanguni nibukomeza, buzagira ingaruka no kuri FPR-Inkotanyi ubwayo.

Iyo abahezanguni nka Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa basakuza, bibwira ko isi izibagirwa ibibi byose FPR-Inkotanyi yagiriye abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi ikibikomeza na n’ubu. Gusakuza cyane ntibihisha akarengane, ntibikuraho ukuri, kuko abababaye n’abashonje bazi ubahejeje mu bukene, bazi uwabahonyoye ejo, n’ubu akaba akibahonyora.

Ako karengane ni ko politiki ya Mme Victoire INGABIRE na FDU-INKINGI yiyemeje guca mu rwatubyaye. “Gutinya ko akarengane gacika” ngiyo impamvu ituma abahezanguni basakuza kurusha inyombya, kuko batinya gusubizwa mu myanya yabo, aho gukomeza kwigira ibitangaza, no kurebera abandi hejuru y’urutugu.

Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki uhamye, kandi ishyaka riba ku mutima.

Ishyaka FDU-INKINGI ryarangije gutaha mu mitima y’abanyarwanda benshi, mu Rwanda imbere no mu mahanga hanze. Ntawe ushobora kurica mu mitima yabo, Tom Ndahiro araruhira ubusa, iyo asaba ko ricibwa. Ese barica bate kandi kugeza ubu batarigeze bemera ko ryandikwa ?

Ariko ribateye ubwoba kuko baryemera bataryemera, ririho, ibyo ntawabihakana. Mme Victoire INGABIRE rero ni umunyapolitiki uhamye, kandi birigaragaza.

Victoire_Ingabire_UmuhozaAbanyarwanda twese duhaguruke dushyigikire Mme Victoire INGABIRE n’ishyaka ayoboye, maze hakorwe politiki FPR itinya : iyo gufatanya, iyo kumvikana no gusabana mu moko yose duturukamo, no guca akarengane.

Hari abahezanguni n’ibyegera byabo batunzwe n’akarengane bashyira ku bandi, niyo mpamvu batifuza icyatuma umunyarwanda uwariwe wese yisanzura. Akarengane nigacika bazasonza, tubizirikane kuko ni wo muti. Umunyapolitiki Victoire INGABIRE yagaragaje kenshi ko urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa, maze abarengana nabo bakabona uko bavuga akabari ku mutima. Ngicyo ikibabaza Tom Ndahiro n’abo basangiye ubuhezanguni.

Amagambure ya Tom Ndahiro ni ikimenyetso cy’intege nke.

Tom Ndahiro afata abantu bose basobanukiwe n’ibinyoma n’ubugome bya FPR nk’aho ari abajenosideri cyangwa abashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside. Baba abahutu, baba abatutsi, baba abacitse kw’icumu, baba abarokotse jenoside y’abatutsi, baba abahoze ari ingabo za FPR, baba abanyamahanga, ntawe acira akari urutega.

Iyo urebye umubare w’abantu n’imiryango ashyira kuri urwo rutonde rwe, usanga ntaho FPR izamenera mu bihe biri imbere. Abagitsimbaraye kuri FPR rero, musome uko Tom Ndahiro ateza ubwega, akerekana ko mu barwanya FPR (abo yita indyarya n’abirengagiza ukuri) harimo : « Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison », imiryango nka Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP), «  Human Rights Watch, Amnesty International, Medicins Sans Frontieres n’ibinyamakuru byinshi », abadepite b’i Burayi ndetse ngo n’umugabane wose, amashyirahamwe CLIIR na JAMBO Asbl. Niba FPR na Tom Ndahiro bahanganye n’abo bantu bose, ni FPR yari ikwiriye kwisuzuma, ikamenya ko ntawe uzemera akarengane kayiturukaho. Nguko uko Tom Ndahiro arimo kwandagaza FPR, agaragaza ko FPR iri kwamaganwa hirya no hino, ko iminsi iri imbere ishobora kuyibera insobe, kandi uku gusakuza kw’abahezanguni kurabyerekana.

Ibitutsi bya Tom Ndahiro: ikimenyetso cy’uburere buke, agasuzuguro no kutiyubaha. 

Kwemera ko umuntu nk’uyu agira umwanya mu butegetsi bw’igihugu ni agahomamunwa, kandi biratanga isura mbi y’ubutegetsi. Kera mu Rwanda kugira ikinyabupfura byari kimwe mu nkingi z’indangagaciro z’abanyarwanda. Ntawahamya ko abikomora aho yavukiye, kuko no muri Tanzania bazwiho kugira ikinyabupfura.

Ahubwo yaba abiterwa n’uko ashobora kuba hari icyo ahisha. Musome mwihere amaso ibyo yandika ku bantu: 

  • Tom Ndahiro yandika amafuti ngo Mme Victoire INGABIRE yamamaza cyangwa ahembera jenoside, kubera ko avuze ko abantu bose bareshya, ko amategeko atagomba kubogama, ko agahinda ka buri wese kakumvikana. Iyo myumviye ya Tom Ndahiro yo kwitiranya “gusaba ubutabera” no “guhembera jenocide” yarangiranye n’igihe.
  • Tom Ndahiro yita abandi « ibiboze », « umunuko ukurura amasazi » ndetse abo yanze akavuga ko bafitanye ubumwe bw’umunuko. Nguko uko abona abatavuga rumwe na Leta;
  • Tom Ndahiro ati : «  kuyoboka FDU-Inkingi bikwiye kuba icyaha », ngiyo imyumvire imuri mu mutwe;
  • Abandi batabona ibintu kimwe na Leta ariko ari abanyamahanga, Tom Ndahiro abita «inkoramutima z’Interahamwe n’Impuzamugambi »;
  • Tom Ndahiro ati : « Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye kuwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa »
  • Tom Ndahiro yongeraho ngo Mme INGABIRE « Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome »;
  • Tom Ndahiro arerura akavuga ko abatabona ibintu kimwe na Leta ya FPR-Inkotanyi bamwe ari abafite « ubujiji », abandi ngo ni abafite « uburyarya no kwirengagiza ukuri», abandi ngo ni abafite «ubugome»;
  • Iyo bikomeye abuze icyo avuga, Tom Ndahiro asohora iturufu iruta izindi ngo «ni uguhakana no gupfobya jenoside». Jenocide yabaye urwitwazo rw’abahezanguni.

Ibi byose birerekana uko Tom Ndahiro na bagenzi be bumva ko bazarokora ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bakoresheje iterabwoba ririmo : gutukana, gusuzugura, guhimba ibyaha n’indi migirire izira kwiyubaha no kugira isoni.

Tom Ndahiro yigize umushinjacyaha w’umushinja-binyoma utavuguruzwa, kuko atera akiyikiriza

Tom Ndahiro afata uwo abonye wese akamugerekaho ibyaha. Kuri we, ntabwo akeneye kugaragaza impamvu n’ibimenyetso by’ibyo avuga. Yibwira ko abazabisoma bazabyemera gusa. Arica agakiza uko ashaka, aharabika uko ashatse mu nyandiko ze. Ndetse arasabira uwo ashatse ngo : « nabambwe ».

Nyamara u Rwanda rufite amategeko ahana bene ibyo byaha byo guharabika no kugereka ku bandi jenoside ya buri kanya. Ayo mategeko ntakurikizwa kuri bamwe kuko Tom Ndahiro na bagenzi be bishingikirije FPR. Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma.

Tom Ndahiro arakora ibya Kanjogera byo gufata inkota (ikaramu ye) agahagurukira ku wo ashatse.

Tom Ndahiro ni umuhezanguni utareba kure

Iyo Tom Ndahiro agereka ku bandi ibyaha ngo ni uko babaye muri RDR cyangwa FDU-INKINGI, yiyibagiza ko ayo mashyirahamwe yabayeho kugira ngo avugire abantu bahohoterwaga (kugeza na n’ubu bagihohoterwa) na FPR. None se abantu bazahanirwa inkomoko y’amashyaka barimo? Twibuke ko na FPR ifite aho ikomoka, ikagira n’imitwe yayibanjirije.

Tom Ndahiro yari akwiye gusubiza amaso inyuma akareba amateka, akumva ko akarengane buri gihe gakurura amakimbirane, ko kandi birangira habaye impinduramatwara. Ntabwo rero abanyarwanda bazemera akarengane gahoraho ngo ni ukugira ngo bashimishe Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni hamwe n’agatsiko kabakuriye.

Tom Ndahiro nafungure amaso arebe kure, ashire ubwoba n’igihunga, yemere ko u Rwanda ari urwa twese, kandi abone ko FDU-INKINGI iharanira ko tuzarubanamo twese mu mahoro n’urukundo rwa kimuntu mu bantu.

Umwanzuro : FDU-INKINGI na Prezidante wayo barakunzwe kandi barashyigikiwe.

Prezidante wa FDU-Inkingi arashaka guhuza abanyarwanda bose, arashaka gutegura u Rwanda rw’ejo abantu bazabanamo nta mwiryane, umuntu akubahirwa ko ari umuntu. Ubuzima bw’umuntu bukabumbatirwa, bukarindwa nk’imboni y’ijisho. Arashaka ko abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose babana ntawishisha undi.

Mu gushaka kwangisha FDU-INKINGI ayivuga nabi, Tom Ndahiro ari kuyamamaza, kuko arerekana neza ko iryo shyaka rihanganye n’igitugu kirangwa n’ubuhezanguni bw’abari mu gatsiko. Abanyarwanda ahubwo baravaho bayikunda kurushaho kuko ibavugira akababaro.

Tom Ndahiro rero yigaragaje uko ari, nuko abandi bahezanguni bo muri FPR bameze : barangwa n’urwango, agasuzuguro, ubugome n’imvugo igamije kuryanisha abanyarwanda.

Ariko abanyarwanda twese twarabimenye : tuzi aho akarengane gaturuka.

Tom Ndahiro arakajwe n’uko FDU-INKINGI itazakora politiki ipfukirana ukuri, ahubwo izakora politiki ikosora ibibi bikorerwa abanyarwanda kugeza ubu.

Tom Ndahiro akunze gukoresha ijambo « uburozi ». Abutekerezaho cyane kuko abufite mu nyandiko ze. Niyo mpamvu uko agenda yandika mu mvugo mbi y’uburozi, aragenda yishyira hanze. Abanyarwanda bamureke akomeze yishyire hanze, igihe kizagera aho azisobanura akaburana n’inyandiko ze.

Ahubwo twagira inama FPR-Inkotanyi kwigizaho abahezanguni nka Tom Ndahiro bazwiho kuba ba nyamujya iyo bijya, batagira isoni zo guhemuka igihe bakurikiye inyungu zabo, maze FPR igafatanya n’amashyaka yose ashaka kubaka u Rwanda rubereye buri munyarwanda.  Abantu nka Tom Ndahiro biramutse bikomeye ntiwamenya aho banyuze, ntabwo ari abo kwishinga, ashobora kuba akifitiye ubwenegihugu bwa Tanzania.

Naho Mme Victoire INGABIRE Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI bo bakomeje kurwanira icyazanira abanyarwanda amahoro, ubumwe n’ituze, hanze no mu mitima ya bose.

Bikorewe i Rouen kuwa 02 Ukwakira 2018.

Théophile MPOZEMBIZI
Komiseri wa FDU ushinzwe itangazamakuru

 

Rwanda. Paul Kagame yagiye gusenga. Ese amasengesho ye imana ishobora kuyakira?

senga2-de725Nibyo  koko  rero  niyo  yaba  ari  mu  masengesho  yo  guhimbaza  cyangwa  gushimira  Imana  uyu  muyobozi  Kagame  Paul  ahora  yifuza  kuza  imbere  ya  byose  ntamenye  ko  umuyobozi  mwiza  ari  ubera  umugaragu  wabo  ayobora.

Ni  kuri  iki  cyumweru  taliki  ya  10/09/2017  muli  Kigali  Convention  Center  habaye  igiterane  cy’amasengesho  yo  gushimira  Imana  nako  Kagame !  (Imana  imbabarire !)  cyateguwe  n’ihuliro  ry’amadini  mu  Rwanda  ngo   kuba  ibihe  bishize  by’amatora  ye  byararanzwe   n’umutekano,  kikaba   cyari  gihuje  benshi  bo  mu  nzego  za  Leta,  harimo  abayobozi  bakuru  b’igihugu,  abagize  gouvernement  nshya,  abayisezerewemo   n’abahagaraliye  amadini  aho  yayandi  y’inzaduka  yari  yabukereye  mu  kuramya  no  gukeza  umwami  Kagame  usigaye  utakiha  confidence  aho  asigaye  yitabira  ibije  byose  nk’inkundarubyino  bitabereye  umukuru  w’igihugu.

Nkuko  byagarutsweho  na  Pasteur  Eric  mu ijambo  ry’ikaze  yasobanuye  ko  igikorwa  barimo  atari  kimwe  gisanzwe   cy’amasengesho  ngaruka-mwaka  y’abayobozi  b’igihugu  ahubwo  ko  ari  igiterane  cyo  gushimira  Imana  kuba  yarongeye  kubaha  umuyobozi  ubabereye  nka  Kagame  bityo  bakaba  basabwa  kumusengera  cyane  muli  iyi  mandat  y’imyaka  7  iri  imbere,  ati  Imana  imushoboze  imwongerera  imbaraga  zo  kurinda  no  gusigasira  ibyagezweho.

Umuyobozi  w’ishuri  ry’abakobwa  i  Kansi  ho  muli  Butare   Soeur  Immaculée  Uwamariya  niwe  wabimburiye  abanyamadini  mu  gusengera  icyo  gikorwa  dore  ko ariwe  wari uhagaraliye  Kiliziya  gatolika  nta  musenyeri  gatolika  cyangwa  umupadiri wari  uhari  bikaba  byibajijweho  na  benshi  mu  gihe  Prezida  Kagame  we  yitabiriye  ubutumire !

Sr  Uwamariya  rero mu  isengesho  rye  ingingo  nyamukuru  akaba  yasabaga  Nyagasani  Imana  n’umubyeyi  Bikiramariya  Nyina  wa  Jambo  wa  Kibeho  kwoherereza  umwuka  muziranenge  abari  aho  bose  n’abari  buhavugire  amagambo  gufashwa  n’impuhwe  z’Imana  kugirango  batayoba  ahubwo  batange  ubutumwa  bwiza  akaba  yirinze  kugira  uwo  akeza  cyangwa  uwo  ashimagiza  nkuko  bikomeje  kurangwa  na  bamwe  mu banyamadini  y’inzaduka.

Bwana  Lambert  Bariho  umuyobozi  ushinzwe  iyogezabutumwa  muri  ihuliro ry’amadini  ya  gikristo    akaba  mu isengesho  rye  yagaciye  avuga  imyato   n’ibigwi  by’umwami  Kagame  agira  ati:  duteraniye  aha  tuje  gusengera  abayobozi  bacu  by’umwihariko  Prezida  Kagame   Imana  yongeye  kuduha  ngo  akomeze  atuyobore,  ati  murazi  ko  yahaye  abanyarwanda  kwiyunga, yabarindiye  ubuzima  bituma  ibirwara  by’ibyorezo  nka  Ebola  bitagera  hano  iwacu,  atuzanira  mutuelle  de  santé,  ati  ubu  dufite  na  VUP,  GIRINKA    bitanga  ikizere  ku  burambe  bw’abageze  mu  za bukuru,  yatuzaniye  umutekano  n’amahoro  aturinda  urwobo,  tukaba  dushimira  u  Rwanda  ko  ari  igihugu  kigendera  ku  mategeko,  Imana  ibinyujije  mu  bayobozi  bacu  beza  ikaba  yaratugejejeho  inkiko  gacaca  none  abanyarwanda  tukaba  turi  umwe  mu  bumwe  n’ubwiyunge  ati  ibyo  byose  akaba  ari  faveur  Imana  yahaye  u  Rwanda  n’abayobozi  barwo.  Bwana  Lambert  Bariho  yakomeje akeza  Kagame  amusabira  ku Mana  ngo  ijye  imuhora  hafi  imutabare,  imuhe  gusohoza  imigambi  ye,  imuhe  ibyo  asaba  byose,  imuhe  kumushoboza  gutsinda  muli  iyi  mandat  y’imyaka  7  n’ibindi….

Mu  ijambo rye  Kagame  we  akaba  yashimiye  ubutumire  bwo kuba  yifatanije  nabo  agira  ati  gushimira  Imana gusa  sicyo  cya mbere  ahubwo  gushoboza  abemera  gukora  ibyiza.  Banyarwanda  Kagame  se  yaba  yemera  gukora  ibyiza  ariko  ntibimushobokere ?  yagakoze  ibyiza  ntiyari  kwitabira  kiriya  giterane  azi  neza  ko  muli  iyi  minsi  arimo  guhigisha  uruhindu  abatavugarumwe  nawe  bose  aho  amaze  guta  mu  kagozi  abatari  bake  barimo  abayobozi  ba  FDU-INKINGI  dont  le  1er  vice-président  Mr.  Boniface  Twagirimana   n’abafasha  be, JMV. Kayumba  Umuvugizi   w’ishyaka  PDP  IMANZI  ndetse   n’umuryango   wa  Nyakwigendera   Assinapol  Rwigara  atoroheye   nabusa. Kagame  akaba  atekereza  ko  kurinda  cyangwa  gusigasira  ibyagezweho  ari  ukumarira  ku  icumu  abatavugarumwe  nawe !  birababaje  nk’umukuru  w’igihugu ! yakomeje  yongera  gushishikariza  urubyiruko  kwiga  kuyobora  ati  aliko  kuyobora  mvuga ntibipfa  kwizana  birakorerwa  bivuga  ko  kuyobora  ari  ugukora.  Ati  gushaka  ubumenyi nabyo ni  ngombwa  aliko ati  iyo  umaze  kubigeraho  ugomba  no  kumenya  guhitamo !  ni  nkaho  yavuze  ko  hari  injiji  zize  nkuko  akunze  kubinenga  abaminuje,  akaba  asobanura  ko  ubuyobozi  bubi  bwahinduye  amateka  y’igihugu  cyacu  aho  u  Rwanda  rwari  rwarahinduwe  igihugu  kitarabwamo  mu  bihe  bya  za  1994  kubera  ko  ya  Mana  yirirwaga  ahandi  igataha  i  Rwanda  itari  igihari ! ntiyahararaga !  ati  aliko  ubu  yaragarutse  isigaye  itaha  mu  Rwanda . Kagame  yasoje  ijambo  rye  asaba  Leadership  gukomeza  gukurikiza  inshingano  zayo  ati  niho  Imana  izakomeza  kujya  itaha mu  Rwanda  rwacu.

Byanditswe   ku wa  10/09/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Abarimu bamaze amezi atanu badahembwa

photo veritasinfo.fr

photo veritasinfo.fr

Mu minsi ishize nibwo ministre w’imari ambassadeur Gatete yavugiye mu Nteko abwira abadepite ko hari imishinga izacumbikwa kuko nta mafaranga yo kuyikora ahari.

Hirya no hino mu gihugu abarimu baratabaza ko batagihembwa hakaba hashize amezi 5. Muri ya système yo gutekinika ubutegetsi bwa Kagame bwamenyereje abanyarwanda, bakababwira ko ikibazo cyiri kuri listes bahemberwaho.

Ikibazo cyatangiriye mu barimu bo muri Kaminuza babwiye ko hari software nshya bataramenyera gukoresha. Ubu ikibazo cyageze no mu barimu bo mu mashuri y’ibanze. Bo barabwirwa ko listes zabo bahemberwaho zitaragera muri banki nkuru y’igihugu. Nguko uko ya technologie ubutegetsi bwa Kagame buhora buvuga ko bwateje imbere ibaye noneho ikibazo cg urwitwazo ku kibazo cy’imishahara y’abarimu yabuze.

Ikigo giciriritse cy’imari cyashyiriweho mwarimu « mwarimu sacco » ubu ababikijemo bararira ayo kwarika kuko ducye babashije kubikamo twaburiwe irengero. Bajya kubikuza bakababwira ko mu isanduku nta mafaranga arimo. Ikibazo : ayo mafaranga aba yagiyehe?

Abayobozi bavuga imvugo imaze kumenyerwa ngo « ikibazo turakimenye tugiye kucyigaho »! Abandi bagafatirwa mu cyuho batwaye ayo mafaranga aho guhanwa bagahindurirwa aho bayoboraga. Ibi nibyo biherutse kuba muri sacco yo mu murenge wa Jabana ubwo umuyobozi w’uyu murenge Shema James, umwe wakubise abarwanashyaka ba FDU INKINGI bakigera mu Rwanda, ubwo yayoboraga i Kinyinya, agahita yimurirwa i Jabana. Abaturage bamurega ko babitsa we akabikuza. Bohereje uwo kugenzura ibikorerwa muri iyo sacco ahita amubwira afungura compte bahita bamushyiriraho 500.000frw. Aho kugira ngo Shema ahanwe kandi asubize amafaranga y’abaturage yariye, yahinduriwe ahandi. Nkuko byagenze ubwo yakubitaga abo muri FDU.

Igihe abayobozi barata amajyambere igihugu cyagezeho ku butegetsi bwa FPR, abarimu baricwa n’inzara ntibahembwa kandi ibiciro k’umasoko ntibisiba kuzamuka. None ireme ry’uburezi ryava se kuri mwarimu wigisha yabwiriwe akaburara?

Ubutegetsi bwa Kagame bukwiye kumva ko bwananiwe bugahagarika campagne burimo yo kuvugisha abaturage ibyo badafite ku mutima. Ngo Itegeko Nshinga rihindurwe Kagame akomeze ayobore. Ninde wakwishimira kuyoborwa n’abategetsi batamurenganura? None mwarimu uko ariho ubu arishimye kuburyo atifuza impinduka?

Banyarwanda, igihe ni iki cyo gushirika ubwoba tukunga imbaraga, tugaha igihugu cyacu ubutegetsi bujyanye n’igihe tugezemo.

Jean-Jacques Gasasira
13/03/2015

Charles Ndereyehe, umujyanama ushinzwe ingamba nu nama mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi mu mahanga

Dukore Politiki mu mucyo na Demokarasi duharanira

Charles Ndereyehe, umujyanama ushinzwe ingamba nu nama mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi mu mahanga

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.

Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa(*1). Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.

Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire bageze ku butegetsi. Iyo umuntu abona amashyaka ahari atarengera ibitekerezo n’inyungu ze, ashinga ishyaka rye. Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bashobora kwirebera bakiyumvira, bakihitiramo. Si ngombwa kandi ko abantu bose bakora politiki. Hari abantu batagira ishyaka barimo bakazashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ribanogeye batora abakandida batanzwe n’ishyaka ngo bajye mu nzego z’ubutegetsi.

Muri FDU-Inkingi tugamije u Rwanda rwemera uko buri muntu wese ateye, kuko umwimerere wa buri muntu na kamere zitandukanye ari ubukire bw’igihugu butagira ingano; kandi koko “umutwe umwe wifasha gusara, kandi umugabo umwe agerwa kuri nyina”. FDU yemera Demokarasi, ariko ntiyemera ko nyamwinshi yakwikubira ubutegetsi bwose cyanga ngo nyamuke yigire nk’umwana w’inkunguzi. FDU-Inkingi ishaka gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, tugafatanya gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga ubuzima bwa buri muntu, kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji; ubutegetsi butimakaza ubwigomeke no kuba intakoreka. FDU-Inkingi iharanira ubucamananza bujyanye n’ubutabera, butarobanura cyangwa ngo bube igikoresho cyo guhohotera no kurenganya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Dushyigikiye ko ingabo n’izindi nzego z’umutekano ziba iz’igihugu ntizibe iz’umuntu ku giti cye cyangwa iz’agatsiko.

Umuntu cyangwa abantu bashinga ishyaka bakanarishakira abayoboke ukwo babyumva kandi babishoboye. Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo guhitamo ishyaka abona ririmo ibitekerezo bimunogeye, akaba yemera inzira zo kuzanyuramo kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa. Icyakora iyo hari ingoma y’igitugu nk’iri mu Rwanda, ntikunda kubyemera. Iyo abantu bari mw’ishyaka rimwe batacyumvikana ku migambi no ku ngamba , baratana, ugiye agashinga irye nk’uko abyumva. Si ngomba ko uko abantu batangiranye ariko barangizanya.

Amashyaka yabayeho(*2) ari menshi kandi n’ubu aracyavuka. Amwe yarivuguruye cyangwa arasenyuka, andi yibumbira hamwe cyanga yiyubururamo andi. Si mu Rwanda gusa kandi biba, mu bihugu bimenyereye Demokarasi(*3), amashyaka yishyira hamwe, agakora amahuriro cyangwa akumvikana ku bufatanye mu buyobozi bw’igihugu. Iyo atagishoboye kumvikana kuri gahunda yiyemeje , asesa imitegekere/guverinoma aba yashyizeho.

Muri iki gihe hari impaka z’urudaca zivuga zibaza impamvu amashyaka y’abanyarwanda baba mu mahanga adafatanya. Abandi ndetse bakagaca bati kuki abahutu badafatanya; abandi bati naka ni indaya mu bya politiki cyanga aratugambanira, n’ibindi n’ibindi.

Kuva ku ngoma ya cyami kugeza na n’ubu twamenyereye kuyoborwa ntacyo tuvuga ( Irivuze umwami, kuba mu bwato bumwe, …), tukemera ko imbyino nyiri urugo ateye ariyo yikirizwa. Nyamara n’ubwo koko byaba ari byo ku giti cy’umuntu, kuko umuntu yihitiramo inshuti, waba udashaka amahane mu rugo rw’umuntu ukajya mu rwawe, ikibazo ni uko hari n’abagize u Rwanda nk’akarima cyanga urugo rwabo. Abantu ntibakomeze kwibeshya, kuko kuva aho duhungiye, bamwe tukagera mu bihugu bifite demokarasi, cyane cyane urubyiruko twazanye, abenshi twarahumutse.

Abanyarwanda bakunze guhuzwa n’umuryango, akarere cyanga amoko bakomokamo. Ibyo guhuzwa n’ibitekerezo si ibya kera cyane, kuko byatangiranye n’abarwanashyaka ba mbere, bashaka kurengera inyungu za rubanda rugufi mu gihe cy’ingoma ya cyami muri za 1956. Umuntu si ngombwa ko akorana politiki n’inshuti cyanga abavandimwe. Ishyaka ni ishyirahamwe rihuza abantu basangiye ibitekerezo n’uburyo bwo kubigeraho. Aha niho nemera ko iyo umuntu atatiye igihango, abo basangiye urugamba n’imyumvire bashobora kuvuga ko yabagambaniye.

Muri Repubulika ya mbere habaye amashyaka menshi, mu y’imena twavuga ni MDR-Parmehutu, UNAR, APROSOMA, na RADER. Mu ya kabiri, nyuma y’ishyaka rukumbi MRND, cyane cyane nyuma y’igitero cy’impunzi muri 1990 cyakuruye intambara yayogoje igahekura igihugu no kugeza ubu, havutse amashyaka menshi(*4). Amasezerano ya Arusha yatumye amashyaka acikamo ibice, abantu babungera mu mashyaka, ndetse hakaba n’abazi kwiteganiriza cyanga bashaka kwigura, bakagira amakarita y’amashyaka menshi.

Kuva FPR yashora intambara muri 1990, cyane cyane nyuma y’ishyano ryo kw’itariki 6/4/1994, FPR imaze kwica Prezida wa Repubulika Nyakubahwa Habyarimana Juvenal Perezida w’u Rwanda, abantu baratsembatsembwe, bamwe bazira ubwoko bwabo abandi bazira ibitekerezo byabo, abanyarwanda bakwira imishwaro n’amahanga. Nta gihugu kw’isi kitarimo impunzi z’abanyarwanda.

Aho duhungiye, abasigaye mu gihugu barayobotse, abatabishoboye bakiza amagara yabo nabo barahunga, abandi bamarirwa muri za gereza. Uko abantu bagenda basohoka mu gihugu cyacu ni ko bagiye bashinga amashyaka, bashingiye cyane cyane ku myumvire y’abo y’ibibazo byabaye n’ibyugarije u Rwanda. Habanje RDR, hakurikiraho “Rwanda pour Tous” na “Nouer” na UDR, haza FRD na CDA, Imbaga-Nyabutatu na ARENA n’andi yaje nyuma. Amashyaka yagerageje kwibumbira hamwe, habanza UFDR, hakurikiraho “IGIHANGO” , hitambikamo CPODR, birakomeza kugeza aho havukiye FDU-Inkingi, nyuma hageragezwa “ODR”. Bamwe barakomezanye, abandi batakara mu nzira, abandi bahimba amashyaka mashya, hagira n’abazinukwa. Kwishyira hamwe si igitekerezo kivumbuwe vuba aha.

Vuba aha amashyaka yishyize hamwe, havuka n’andi(*5) . Hari abantu ejo usanga aha, bugacya ukabasanga ahandi, bashakisha uko banyurwa.
Hashize iminsi abantu baracitse uruhondogo ngo amashyaka yarasenyutse, ngo aba n’aba barasenya amashyaka; abagize ubutwari bakandika mu mazina yabo bwite , abatavuga ukuri cyanga biyemeje amatiku n’ubutiriganya, cyane cyane iyo ari abantu bamwe bagira ngo babeshye ko ibitekerezo byatanzwe na benshi, bakiharira imbuga bagatera kandi bakikiriza. Nyamara abantu ntibabuze aho kuvugira ngo bemere biyandikeho ibyo bavuga. Uru rugamba rwashojwe muri iyi minsi ruraturangaza, kuko atari rwo ruzatuma tubona u Rwanda dushaka. Gukomeza gusebanya ni ukwikora mu nda ndetse bikaviramo no gutiza umulindi uwo duhanganye nyabyo.

Sinzi niba ari ukutumva politiki icyo aricyo cyanga niba ari ugukomeza kujijisha. Abashaka guhangana mu bitekerezo nibavugire ku mugaragaro bareke kwihisha inyuma y’amazina atabaho. Gukora politiki si ugusebanya, gukora politiki ni ugutanga ibitekerezo bigaragaza ukwo impinduramatwara ishobora gushirwa mu bikorwa n’ibyo izagezaho abanyarwanda. Abantu bareke kwitwara nk’aho bashyikiriye, kandi nta gihugu turabona, nta rubuga rwa poliliki dufite. CYBER-POLITIKI si yo izabohoza abanyarwanda.

Ijambo “Haguma Umwami naho Ingoma Irabazwa” ryagira agaciro muri iki gihe, kuko iyo usomye ibitekerezo amashyaka atangaza, hari menshi atangaza ibintu bimwe ariko bigatandukanwa n’ubitangaza. Iyo umuntu ukeka ko azakuryarya, ni wowe uhitamo gukorana nawe cyanga ukanga. Iyo uvuga ngo umuntu ni inyaryenge ngo akurusha ubwenge, n’ubundi biba bizakugora kumwigobotora. Kereka mutabanye cyangwa ngo mugire icyo muhuliraho ; Nyamara mwabishaka mutabishaka, abazaba bakiriho tuzasangira u Rwanda. Abumva ibyo bitabashishikaje ni bo bakwigira ba “Nyirantibindeba”. Ntabwo abantu bakwiye kwokamwa n’indwara yo kwisuzugura ngo barege abandi kwishyira hejuru.

Kwishyira hamwe kw’amashyaka bitekerezwaho bikigwa. Nta shyaka rikwiye guhatirwa kwishyira hamwe n’iryo badahuje imyumvire y’ibibazo n’inzira zo kunyuramo kugira ibyo bibazo bibonerwe umuti. Hari abazishyira hamwe kuko bari mu bwoko ubu n’ubu, hari abazishyira hamwe kuko baranzwe n’amateka aya n’aya, cyangwa ikindi cyose kibahuje. Niyo mpamvu abantu badakwiye kwivanga mu bibazo by’ishyaka runaka kuko abarwanashyaka baryo ari bo barebwa n’imikorere y’ishyaka ryabo, bakaba bashobora no kwemeza uwo bifatanya nawe.

Nibyo koko, abantu bashaka ko ingoma ya FPR na Kagame uyiri kw’isonga bivaho. Ariko byantangaza abantu bose babona kimwe uko iyo ntego yagerwaho. Yemwe n’abemera Imana byarabananiye kwishyira hamwe. Amadini yose ya gikiristu ashaka kugeza abantu ku Mana, ndetse no mw’idini rimwe bashobora kutumvikana ku buryo. Mw’idini Gatolika nkomokamo, hari Aba-Yozefiti, Abizera-Mariya, Aba-Karisimatiki, n’abandi. Intambara y’amadini iterwa n’uko hari abashaka guhatira abandi imisengere yabo y’Imana Imwe rukumbi.

Tureke intambara y’amashyaka mu mahanga no mu buhungiro, azahanganire mu bitekerezo imbere y’abanyarwanda. Tureke abantu bayoboke amashyaka bashaka:“Kami k’umuntu ni umutima we”.Turebe ahubwo uko abanyarwanda bazasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ubayobora, bitoranirije mu bitekerezo binyuranye by’abanyapolitiki. Amajwi y’abanyarwanda niyo azameza ibitekerezo bibanyuze. Niyo mpamvu nshyigikiye Inama “Ngoboka-gihugu = DIRHI” abanyarwanda bagiramo impaka imbona nkubone. Abayobozi b’amashyaka ni bo bakwiye guhura, bakaganira, bitari uguterana amagambo ku mbuga, bakareba uko iyo ntego bayigeraho. Si ukugira ngo hagire uyoboka undi cyangwa amuhatire gukorana, ni ukugira ngo barebere hamwe uko babona urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda, hamwe n’abanyarwanda aribo twese twemeza ko duharanira.

Igihe rero icyo kitaragerwaho, mureke umuntu yishyire yizane, ajye mw’ishyaka ashaka, yizihize iminsi mikuru ashaka, apfukame imbere y’urwibutso igihe kimuguye ku mutima, cyanga agire mu cyunamo igihe ashakiye, ajye mu myigaragambyo ashaka. Ababishoboye kandi babishaka bafatanye, abo bitanyuze ntibabiryozwe. Abumvikanye ku mpamvu y’inama cyanga imyigaragambyo n’icyo ishaka kugeraho, bayitegulire hamwe kandi bayikorane ukwo babyumva. Uko biri kwose, nta lisiti yo guhamagariramo abaje mu myigaragambyo, kandi si ubwa mbere imyigaragambyo ibaho. Sinzi niba abahora mu myigaragambyo aribo barimo bateza ubwega cyanga niba hari uwakuruwe mu cyondo kubera ko atitabiriye imyigaragambyo yabaye, kandi ni myinshi mu gihe tumaze mu buhungiro.

Twe gupfa ubusa, turamutse twumvikanye uko tubikorera hamwe, umuntu akemera kugira icyo ahara ku mwihariko wa kamere ye ya “njye njenyine” n’ubwigenge bwe, yenda byagenda neza kurushaho. Ariko si kamara. Ababishoboye bazabikore, abatabishoboye nabo bahabwe ituze kandi bubahirwe ihitamo ryabo. Tworoherane, twe kuba nka Kagame ngo “emera ibyanjye”, “emera uko ngutegeka niwanga ngufunge cyanga nkwice”.

Tureke gutatira igihango cya Demokarasi twimirije imbere, tureke gusebanya, twubahane, twubahe uburenganzira bwa buri muntu bwo gutekereza no guhitamo ibimubereye. Apfa kutagira uwo abangamira.

Mugire amahoro.

Karoli Ndereyehe
Umujyanama Ushinjwe Ingamba muri FDU-Inkingi

Contact: Ndereyehe@yahoo.fr
__________________________________________

(*1)
http://www.fdu-rwanda.com/fr/principes-de-base/programme-politique
http://www.fdu-rwanda.com/en/principes-de-base/programme-politique

(*2)
http://www.musabyimana.net/lire/article/paysage-de-lopposition-politique-rwandaise/index.html

(*3)
http://mondesensibleetsciencessociales.e-monsite.com/pages/textes-pedagogiques/sciences-politiques/partis-politiques-francais-histoire-et-idees.html

(*4)
CDR; MFBP; MRND-(D); MDR; PADER; PARERWA; PDC; PDI; PECO; PL; PPJR; PSR; PSD; RTD; UDPR; FPR na UPR hanze y’igihugu.

(*5)
AMAHORO CONGRE’S PEOPLE ; CNR-INTWARI; FDLR ; FDU-Inkingi; GREEN PARTY; MDHR; MRP ; PDP-IMANZI; PDR-IHUMURE ; PS-IMBERAKURI ; RDI-UMUGAMBI ; RNC ; RPP-IMVURA; RPRK/MONARCHIE ; RUD-URUNANA; UDFR-IHAMYE