YEZU Kristu niwe wagiraga ati ‘Nimureke abapfu bahambe abapfu babo’. Kubera Jenoside yo muli Mata 1994 nk’iturufu y’ingoma y’agatsiko ka FPR, hashize imyaka 23 yose kagerageza gutoragura amagufwa aho aboneka hose yaba ay’inyamaswa cyangwa amatungo kayitirira imibiri y’abazize Jenoside nubwo ntawakwihandagaza ngo ahamye ko nta bantu bapfuye cyangwa bahekuwe nariya mahano aliko birababaje cyane aho Leta y’agatsiko igira itya bya nyirarureshywa ikivumburisha ahantu yari yaracukuye indake zayo ariho nyuma y’intambara yajugunyagamo abo ihotoye bose none ikaba igenda iherekana mu cyayenge nkaho abanyarwanda tutabizi !
Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 5/10/2017 hashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro amagufwa y’imibiri y’abantu agera kuri 547 yataburuwe mu kigo cya gisirikare i Kanome bavuga ko ari abatutsi bazize Jenoside kandi ari abahoze mu ngabo za Habyarimana bari barakomerekeye ku rugamba babura uburyo bahungana n’abandi baza guhotorwa n’ingabo za APR nyuma yo kwigarulira icyo kigo cya Kanombe.
Abafashe ijambo muli uyu muhango yaba umuyobozi w’akarere ka Kicukiro cyangwa umuyobozi wungirije wa Ibuka wasangaga bahuriza hamwe kubera ko basaga nabatunguwe nibyayo magufwa kubona nta makuru yigeze ayatangwaho kugeza ubwo avumbuwe n’imashini yakoraga umuhanda muli icyo kigo. Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG we nta nicyo yabitangajeho ahubwo yashishikajwe no gusaba inzego z’ibanze kurangiza imanza z’abangije imitungo y’abarokotse Jenoside no kuyishyuza vuba; aho yunzemo ati umunsi nk’uyu wo gushyingura ni umwanya mwiza wo kwamagana abanyamahanga n’abandi bose bapfobya Jenoside, nimwiyumvire namwe !
Banyarwanda, aba bayobozi batunguwe nuko batamenye amakuru yariya magufwa mbere! Aliko se bo bayobewe ko ari ikinamico rya politiki ! nibajye batobora bavuge kuko igihe nikigera nta ruvugiro bazaba bagifite kuko bucyanayandi! Umuturage umwe uturiye Nyarugunga aho i Kanombe akaba atarashatse kuvuga amazina ye ati bamenye sinara kuri iyi si ya Rurema! twihereye niwe wampamirije ko ariya magufwa yataburuwe mu kigo cya Kanombe amenshi ari ayabasirikare ba EX-FAR bari barakomerekeye ku rugamba bamwe baracitse amaguru abandi bararashwe mu mitwe babuze uburyo bahungana n’abandi mu gihe APR yari imaze kwigarulira ikigo cya Kanombe kuburyo iyo myobo bagenda batabururwamo yari indake z’ingabo zinkotanyi zagendaga zicukura aho zifashe hose noneho nyuma zikagenda zirohamo abo zishe bose nabo zihuhuye nkabo ba EX-FAR ! Muriyumvira ! ntawashidikanya ko rero nahandi hose hazageraho hagashyirwa ahagaragara n’iyi Leta y’agatsiko ikomeje kugenda yivamo buhoro buhoro kubera indonke ivoma mu iturufu ya Jenoside.
Byanditswe ku wa 06/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.