Archives par étiquette : Evode Uwizeyimana

Me Evode Uwizeyimana yagaragaje ikinyabupfura gike imbere y’inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda

Evode Uwizeyimana. "Itabi ry'i Bugoyi ni kaburabuza"

Evode Uwizeyimana.
« Itabi ry’i Bugoyi ni kaburabuza »

Ni  muri urwo  rwego   kuri  iki  gicamunsi  cyo  kuwa  28/11/2017  ubwo  yasobanuriraga  inteko  umushinga   w’itegeko  rishya  rizagenderwaho  mu  guhana abakora  ibyaha  byo  gusebanya  aho   uyu  munyamategeko  yise  abanyamakuru  imihirimbiri ngo  akurikije  inyandiko  bakunze  gusohora  mu binyamakuru  zisebanya  aliko banyirugusebwa  bagahitamo  kutirirwa  babakulikirana  mu  nkiko  kubera  ko  baba  babona  ari  ba  rubebe  nta  ndishyi  babakuraho  bityo  bakicecekera  byongeye  kandi  nibinyamakuru  bakorera  ngo  ugasanga  nta  mikoro  bigira.  Me  Evode  akaba  ariho  ahera  abagereranya  n’imihirimbiri.Nguko.

Banyarwanda ,  ntibyumvikana  ukuntu  inteko  nshinga-mategeko  y’u  Rwanda  nayo  itari  miseke  igoroye  ku  bijyanye  n’ikinyabupfura  idashobora gufatira  uyu  munyamategeko  ibihano  ku mvugo nyandagazi  nkizo  akunze  gukoresha  imbere yayo?

Ijambo  ‘Imihirimbiri  ni  iki ?  ni  umuntu  utagira  shinge  na  rugero,  inkweto  zashiriyeho, imyenda  yacikaguritse  yahindutse  umwanda,  imisatsi  yamwereyeho,  amavunja  sinakubwira ! wibera  mu  mikoki  nk’imbwa  n’amahuku. Izo  mvugo  nyandagazi  zikaba  zidakwiriye  umukozi  wo  ku  rwego  nka  Evode !  nsanga  ari  uwo  kwoherezwa  mu  itorero  rya  Bamporiki  nkuko  Leta  y’agatsiko  isanzwe  ibikorera  abandi  uretse  ko  nayo  ntacyo  yari  yabikoraho  kugeza  ubu,  ntibibaye  rimwe  si  kabili, muribuka  ubwo  uyu munyamategeko  hari  ubwo  yigeze  kuvuga  ko  iyi  ngoma  ari  agatsiko  k’amabandi  ya  FPR  kafashe  igihugu  ku  ngufu  bukeye  imugira  umwambari  wayo,  byongeye  ati  Mgr  Nzakamwita  ntiyamenya  igitera  amakimbirane  yo  mu  miryango  kuko  atagira  urugo  none  nabwo  akaba  yise  abanyamakuru  Imihirimbiri. Yewe  ni  akumiro !

Banyarwanda  banyamakuru  nsanga  iryo  tegeko  ryo  gusebanya  arimo  kudoda  ryagombye  kumuheraho  kuko  nta  gusebanya  kutari  uko  kandi  muhaguruke  muharanire uburenganzira  bwanyu  nta  mpamvu  yo  kutisanzura  mu  gihugu  cyanyu.

Byanditswe  ku wa  29/11/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda/ubutabera : Evode Uwizeyimana arimo kwigura ashyirishaho amategeko abereye P. Kagame

Evode Uwizeyimana. "Itabi ry'i Bugoyi ni kaburabuza"

Evode Uwizeyimana.
« Itabi ry’i Bugoyi ni kaburabuza »!

Umunyarwanda  uzongera  gukora  icyaha  azaba  ari  nko  kwiyahura.

Ayo  ni  amagambo   y’umunyamategeko  akaba  n’umunyamabanga  wa  Leta  ushinzwe  itegeko  nshinga  n’andi  mategeko  akaba   aherutse   kuba  reconduit  muli  gouvernement  shya  y’agatsiko.

Ni  nyuma  yuko  rero  Me  Evode  Uwizeyimana  yemereye  Prezida  Kagame  ko  abanyereza  umutungo  w’igihugu   n’ibindi  byaha  bagiye  kujya  bakurikiranwa  nta  kabuza  kurusha  uko  byari  bisanzwe  aho  umugenzuzi  mukuru  w’imari  yatangaga  amarapports  y’amasiha  rusahuzi  aliko  ntafatirwe  umwanzuro  nyawo  cyangwa   imanza  z’ibindi  byaha  zigacibwa  ku  buryo  bubangamiye  abaturage.

Me  Evode  Uwizeyimana  atangaza  ko  mu  gihe  hari  igitabo   cy’amategeko  ahana  kiri mu  kunonosorwa  abanyarwanda  bagombye  kurya  bari  menge  kugirango  imvura  y’amahindu  itazabagwira  barabimenyeshejwe  mbere,  ati  hari  ibihano  byazamuwe  bihana  byihanukiriye  ku  buryo  umunyarwanda  uwariwe  wese  azumva  ko  gukora  icyaha  ari  ikizira  ati  bizaba  ari nko  kwiyahura.

Me  Evode  akomeza  avuga  ko  muri  ibyo  bihano  bikakaye  harimo   ibirebana  n’abanyereza  umutungo  w’igihugu  by’umwihariko  ku  buryo  abakora  ibyaha  n’abatekerezaga  kubikora  bose  bazabizinukwa.  Ati  icyo  umucamanza  azaba  asigaranye  mu  nshingano  ze   ni  ukumushyingura  gusa.  Nguko !

Yakomeje  agira  ati  muri  iki  gihe  hari  ibyaha  bikorerwa  abana  b’abakobwa  baterwa  amada,  abanyereza  amafranga  bagafungwa  bwacya  bakarekurwa  bajya  kuyacuruza, hari  n’abandi  bakoresha  mu  bucuruzi  umutungo  basahuye  abaturage  ati  ibyo  byose  ni  ubushinjacyaha  butabikurikiraga  kubera  amategeko  adasobanutse. Evode  yakomeje   atangaza  ko  nubwo  bazamuye  ibihano  aliko  kandi  ko  banagabanije  intera  iri  hagati  y’igihano  gito  n’ikinini  aho  wasangaga   nk’umuntu  wakatiwe  igifungo  cy’imyaka  20  ngo  habonetse  impamvu  nyoroshyacyaha  umucamanza  akamuhanantura  amuha  imyaka  2  cyangwa  3  kandi  yaribye  amafranga  akayabo. Ikindi  Evode  avuga  ko  bemeye  ingwate  ku  baregwa  ibyaha  biremereye  hejuru  y’imyaka 5  bityo  bamwe  b’ibifi  binini  bakekwa  ko  baba  baribye  arenga  miliyoni  100  bakazajya  bategekwa   kuyatangaho  ingwate  mu  gihe  bigaragara  ko  mu  mitungo  yabo  arimo.

Igitabo  gishya  cy’amategeko  ahana  kikaba  kigeze  muli  Primature  aho  kizashyikirizwa  inama  y’abaministri  mbere  yuko ingingo  zacyo  zitangwa  mu  kuganirwaho  mu  nteko  ishinga  amategeko.

Nsanga  nta  munyamategeko  watekereza  nka  Evode  yitwaza  kuzamura  ibihano  bihanitse  bibangamiye  abaturage  ku  byaha  ibi  n’ibi  kuko  nubundi  nta gihe  ibyaha  bitazakorwa  ahubwo  uwakora  ku  buryo  inkiko  zikora  zisanzuye  ntawe  uzivugiramo…. Ngo   niba  umuntu  yishe  undi  akatirwe  imyaka  10  ejobundi  narangiza   1/2  abe  yafunguwe  maze  undi  niyiba  bamukatire  20  kuko  ntawe  umuvugira  afite  apfiremo !  birababaje !

Nkaba  nsanga  amavugurura  y’uyu  munyamategeko  ntaho  azageza  igihugu  cyacu,  amaherezo  ahubwo  bikazamugarukira  nk’ibyabaye   kuri  Nyakwigendera  Major  Lizinde  Théoneste  ku  bwa  Kinani  igihe  yategekaga  ko  bica  amadirishya  ya  gereza  special  ya  Ruhengeri  yari  ifungiyemo  abanyepolitiki  ba  kera  ngo  batajya  babona  urumuli  bwacya  akayifungirwamo  ati  ko  hatabona !  none  nawe  Me   ndabona  ari  wowe  ushobora  kuzabanziriza  kwiyahura  abo  ushaka  kuroha  ukurikiye  kumira  bunguri  intonorano  za  Leta  y’agatsiko  ikomeje  kubangamira  uburenganzira  bw’abanyarwanda.

Byanditswe    ku  wa  04/09/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA

 

Rwanda : Ubuhake bwaragarutse!

Mbere ya 1959, abategetsi bari ku ngoma bari mu bwoko bw’abatutsi. Abahutu bari baragizwe abacakara. Bari abagaragu cyangwa abaja. Ibyo bakabikora kugira ngo barebe uko baramuka kuko iyo utabaga ufite umuntu uguhatse ntacyo wabaga uri cyo.

Ubuhake mu magambo make

Umwami Musinga ahetswe n'abagaragu be

Umwami Musinga ahetswe n’abagaragu be

Uwaguhakaga, yitwaga shobuja. Uhatswe akaba umugaragu. Umutware kugeza ku mwami, bagiraga abagaragu benshi bakora imirimo inyuranye : guheka umutware, kumuhingira, kubaka inkike (clôture), kuragira inka, kumutwaza itabi n’agaciro,… Iyo umutware yabaga yishimiye imirimo wakoze yaguhaga inka. Yakugilira imbabazi ugataha ugasubira iwawe, umuhungu wawe akaza kugusimbura. Nawe agahakwa kugira ngo nawe azabone inka.

Guhakwa ukaba mu rugo rw’umutware, babyitaga « gufata igihe ». Iyo umutware yaguhaga inka, babyitaga ko yakugabiye. « Kugaba » rero kari akarima k’umutware kuko niwe wabaga afite ibyo atanga.

Ingaruka zo guhakwa

Kubera ko umugaragu yabaga kwa shebuja, yarakoraga umunsi n’ijoro, agategereza ko bamugabulira. Abatetsi b’umutware

Nyirakigwene n'abaja be

Nyirakigwene n’abaja be

(abanyagikari) n’abatanga inzoga (abafashi cyangwa abaziritsi) babaga nabo bafite ububasha bwabo. Iyo umutware yabaga yabonye ifunguro rye, abandi baryaga ibiryo bageneye abagaragu, bidahagije, ndetse utaba witwara neza ku batetsi ntubibone. Umugaragu rero yahoraga mu ntambara y’ibiryo kandi ari umugabo wubatse. Ariko nta kundi yari kubigenza kuko yagombaga kubaho. Byatumye rero abahutu aribo bari abagaragu babacira ho umugani ko bagira inda nini.

Abagaragu batuye umutware

Abagaragu batuye umutware

Umutware cyangwa umwana we babaga baragiye mw’itorero, aho biga ibijyanye n’ubutegetsi. Naho umugaragu, yirirwaga mu mirimo, nta gihe yagiraga cyo gutekereza ejo hazaza. N’umwana weni uko kuko iyo se atabaga agishoboye imirimo y’amaboko, umuhungu we yazaga kumusimbura, nawe agaheranwa n’iyo mirimo y’uburetwa. Mutekereze mbese ibiriho ubu. Umugabo uri muri  TIG, nta gihe agira cyo gutekereza ku wundi mushinga w’ubuzima. N’umwana we nawe ubutegetsi burangajwe imbere na FPR bwamubwiye ko agomba gusaba imbabazi umututsi kubera ibyaha se yakoze. Murumva ko ari umwana ari se bose barahungeswe, nta mwanya bafite wo gutekereza ku bindi uretse kurara umutima uhagaze batazi ko ejo buzacya. Ibyo byose, byatumaga abo batware bishongora bavuga ko umuhutu adatekereza, ko adashishoza.

Guhakwa byaherekezwaga n’ingeso mbi yo kubeshya, kubeshyera abandi no gusebanya. Ngo « ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwaho ». Naho kubeshyera bandi, umugaragu,  kugira ngo shebuja amurebe neza, yabeshyeraga bagenzi be (ikinyoma ni igitsinze), cyangwa akabasebya ngo yibonekereze.

Uwo muhutu yicaye ku k'abakamyi afatiye ikibindi shebuja ngo asome

Uwo muhutu yicaye ku k’abakamyi afatiye ikibindi shebuja ngo asome

Umuhutu arabyinira inka bamuhaye

Umuhutu arabyinira inka bamuhaye

Ikindi ubuhake bwazanye ni umususu. Umugaragu yabaga yahungeswe. Agahora afite ubwoba budasonutse, yigengesereye ngo atagira icyo yica agakubitwa ibiboko. Ubu mu Rwanda umwana w’umututsi abona aho abahutu bicaye akabwira bagenzi be ati nimurebe uko ngiye gukanga abahutu. Akabegera ati ;  « Sha ko mbona munywa byeri nyinshi mwararwanye?Amafaranga mwayakuye he? Ntabwo muri « Haduyi » (umwanzi) Ese ubundi muri 94 mwari he? Mugomba kwisobanura. Mu kanya ndaje tubisuremo kuko ibyanyu ntibisobanutse ».  Abo bahutu bagatitira, babona asubiye inyuma, bakanyonyomba.

Ubuhake bw’inka

Inka niyo yari ipfundo ry'ubuhake

Inka niyo yari ipfundo ry’ubuhake

Twabonye ko iyo umugaragu yabaga acyuye igihe » (kurangiza ubuhake ugasimburwa n’umwana wawe), shobuja yamuhaga (yamugabiraga) inka. Iyo nka yabaga yarayikoreye igice kinini cy’ubuzima bwe. Ikibabaje ni uko iyo nka, shobuja yashobaraga kuyisubiza igihe cyose ashakiye. Babyitaga « kunyaga ». Umutware iyo yamunyagaga  yitwaje ko atakiyoboka, yoherezaga abantu ya nka bakayitwara. Bavugaga ko « yakunyaze ». None se muri « Gira inka » ya perezida Kagame ntihari abanyagwa inka bahawe mu buryo budasonutse ?.

Guhakwa no guhakilizwa muri iki gihe

Abatware ba kera cyangwa abana babo nibo bari ku butegetsi kuva muri 1994 ubwo bagize abanyarwanda ingaruzwamuheto. Paul Kagame, umututsi w’umwega ni nk’umwami. Arahaka, akagaba, akanyaga. Abahutu nabo bakayoboka.

Dore ingero nkeya zifatika :

= Jean Damascène Ntawukuriryayo, yize i Burayi ajya mu Rwanda Inkotanyi zimaze kwifatira igihugu, arayoboka ari mw’ishyaka PSD.

J.D. Ntawukuriryayo

J.D. Ntawukuriryayo

Muri 2003, ubwo habaga amatora ya prerezida, iryo shyaka mu guhakwa ngo rihabwe imyanya, ryavuze ko abayoboke baryo bazatora Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi. Ntawukuriryayo yagabiwe umwanya wa ministre muri ministeri y’ubuzima. Akeza umwami Kagame karahava. Muri 2010, ariyamamaza ngo apinganwe na Kagame ariko ryari ikinamico ngo Kagame azatorwe bavuge ko yarushanyizwe n’abandi. Kagame yabonye amajwi arenga 90 kw’ijana. Atowe bwa kabiri, agabira Ntawukuriryayo kuba perezida wa Sena. Ejobundi, sinzi uko byagenze, agomba kuba yariyumvisemo ubuhangange ntakomeze kuyoboka, Kagame aramunyaga.

= Pierre Célestin Rwigema ni umuhutu nawe w’inda nini. Ubwo FPR yari igeze i Kabuga, mu

P.C. Rwigema asaba imbabazi Atlanta (USA)/igihe.com

P.C. Rwigema asaba imbabazi Atlanta (USA)/igihe.com

nkengero za Kigali muri 1994,  yazishyiriye amakarito ya shampanye yari yarasahuye, ngo abaha ikaze mu rwa Gasabo. Kubera kuyoboka rugikubita, umwami Kagame yamugabiye ministeri. Bidatinze amugira ministiri w’intebe kubera ko yari yatabye mu nama Faustin Twagiramungu akajya kumuvugaho amagambo kwa Kagame.  Akoreshwa gusenya ishyaka rye MDR,  atanga impamvu zo kurica burundu.

Ntibyatinze Kagame aramunyaga, undi arangara ajya muri Amerika, indanini  iranga aratahuka, arashinyagulirwa, ariko ati « mpemuke ndamuke ». Ejo bundi Atlanta, muri urwo rwego rwo guhakwa, yasabye imbabazi kandi ashima ngo ukuntu bamwakiriye agarutse mu Rwanda. Ngibyo bya bindi by’abahutu byo kudatekereza.

= Pierre Damien Habumuremyi nawe yakubise inkoro bamugira ministiri w’intebe. Yakeje umwami kugeza igihe avugiye  mu ruhame ko

P.D. Habumuremyi/wikipedia

P.D. Habumuremyi/wikipedia

Kagame ariwe wenyine ukorera igihugu , ko abandi bategetsi ntacyo bakora. Ariko ngo akajya anyura impande, akaba nk’umugaragu w’injajwa, akibagirwa ko kuregana biherekeza ubuhake. Baramuvuze kwa shebuja ahita amunyaga.

Rucagu en laudateur

Rucagu yitakuma asingiza Paul Kagame

= Bonifasi Rucagu. Ni umwe mu bahutu bazi guhakwa byahebuje. Yewe kugeza ubu aracyari kw’ibere nubwo bamugera amajanja ariko bigera ku mwami Kagame ati : « Mundekere umugaragu ».Ubu niwe ushinzwe intore aho ziva zikagera. Yari muri MRND ivuguruye none ubu arakomeye mu cyama cya FPR. Azi kunoza ubuhake ku buryo agifitiwe icyizere. Ariko ntako aba tagize ngo yibonekereze mu maso y’umwami Kagame.

A. Gasana asaba ko yakwongera kugabirwa

A. Gasana asaba ko yakwongera kugabirwa

= Anastase Gasana. Uyu muhutu afite amanyanga ahanitse. Yari mu bucurabwenge bwa MRND, ahita ahindura ati ndi MDR. Arangije ati ndi FPR. Ariko mwene Rutagambwa n’intasi ze baba bakurikira. Baramugabiye biratinda ariko basanga ari umugaragu urimanganya. Baramunyaga ari ambasaderi muri Amerika yanga kugaruka mu Rwanda.  Ubu arimo arashora amagambo yo gukeza Kagame ngo arebe ko yakwongera kumugabira. Reka tubitege amaso.

Abahatswe, bakagabirwa, bakanyagwa ni benshi. Ntitwakwibagirwa Stanley Safari. Yaravuze ararogotwa ariko amaherezo baramunyaga ahubwo bashaka no kumushyira ku ngoyi arahunga.

No mu rubyiruko uwo muco wo guhakwa warwinjiyemo. Ari Evode Uwizeyimana, ari Alain Patrick Ndengera (Canada) wumva ngo ko Paul Kagame ariwe wenyine ushobora gutegeka u Rwanda, ari Edouard Bamporiki, Olivier Nduhungirehe, …, bose barimo barakeza umwami Kagame bashyizeho umwete.

Umunyarwanda yaravuze ngo : « Itabi ry’i Bugoyi ni kaburabuza! »

E. Mugisha