Ni muli uku kwibuka jenoside yo muli 1994 ku nshuro yayo ya 22 aho usanga ahenshi habereye uwo muhango wo kwibuka izo nzirakarengane zahitanywe n’ayo mahano ubona abayobozi ba IBUKA y’abacitse ku icumu na CNLG ishinzwe kurwanya jenoside batunga agatoki cyane Kiliziya Gatolika nkaho ariyo nyirabayazana ya jenoside! « Kiliziya gatolika ntiyakoze jenoside ». Nk’idini ryari ryiganje mu gihugu mbere ya 1994 twavuga ko ari bamwe mu bayoboke bayo bateshutswe bitewe na kamere-muntu biroha muli ubwo bugizi bwa nabi nk’abandi bose muli rusange! aliko si kiliziya gatolika. L’église catholique est universelle.
Banyarwanda banyarwandakazi, umuyobozi wa IBUKA, Dr. Dusingizemungu J.Pierre yagombye gutangira abaza uwateje iyo ntambara yahitanye inzirakarengane zitabarika mu gihe gito kuva Kagitumba 1990, kuko yicaranye nawe mu Rugwiro! aho guhindukira abaza Kiliziya gatolika abahitanywe nayo!
Bayobozi ba IBUKA na CNLG nimureke gukomeza gushinyagulira inzirakarengane zahitanywe n’ariya marorerwa n’abasigaye iheruheru, mwemere munywe umuti nubwo bwose ushalira aliko mubabwire ukuri kwose ku byabaye aribwo buryo bwa mbere bwo kubafata imugongo.
Murazi imigambi mibisha yose kuva ku isôko aho yacurirwaga cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Ouganda kuva mu myaka ya 1980,kugeza ubwo hatangizwa accords d’Arusha nayo ikaburizwamo kandi yashyizweho umukono n’impande zombi! yabaye impfabusa;ibyo byose byerekana inyota y’ubutegetsi yarangwaga n’agatsiko ka Prezida Paul Kagame –APR utarashakaga gusangira ubutegetsi n’abandi banyarwanda! ntimukirirwe rero mushakira amata mu matako y’injangwe!
Banyarwanda banyarwandakazi, ni muli urwo rwego kuli uyu wa 30 mata 2016, bwana Dr. Dusingizemungu Prezida wa Ibuka aho yari mu kunamira abazize jenoside kuri paroisse ya Mibirizi, mu ijambo rye yongeye kwikoma Kiliziya gatolika avuga ko ikwiye gukora urugendo rwo kwoza ibiganza bya bamwe mu basaserdoti bayo batatiye igihango bagiranye n’Imana! nimwiyumvire namwe! aha twibaza impamvu uyu Dusingizemungu atabaza Shebuja Prezida Paul Kagame aho yari n’ingabo ze kugeza aho hicwa inzirakarengane bene kariya kageni mu minsi ijana gusa! cyangwa giti mu jisho uwo, ariwe Prezida Kagame yagendaga aherekeje interahamwe ahitana icyatsi n’ururo cyose ahuye nacyo mu mayira! ubwo se yaratabaraga cyangwa yaramaririzaga! nibwo buryo avuga se we n’ingabo ze zari iza APR bahagaritsemo jenoside ! niyo mpamvu yagombye kubibazwa nk’umusilikare wari umaze kwiyemeza no kwemererwa na ba mpatsibihugu mu gutabara abanyarwanda!
Banyarwanda banyarwandakazi, mu kurangiza iyi nyandiko turifuza ko Dr. Dusingizemungu nka Prezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu yadusabira Nyakubahwa P.Kagame ko nawe yarakwiye kugira ikigongwe akora urugendo rwo kwoza ibiganza n’imitemeri y’imbunda bya zimwe mu ngabo ze zatatiye igihango cy’abanyarwanda mu kumena amaraso yabo muli rusange nay’inzirakarengane z’abashumba ba kiliziya gatolika kuli order ye by’umwihariko , byongeye tugasaba ko bashyingurwa mu cyubahiro kandi nabo bakajya bunamirwa nk’izindi nzirakarengane zose…naho abiha gusabira abakristo babo imbabazi nkaho bazi ibiri mu mitima yabo sinamenya icyo bazasubiza imbere y’Imana rurema igihe azaba ababaza ibyo bakoze! Bararye bari menge! Murakoze.
Byanditswe ku wa 03/05/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.