Mu rwego rwo kwikoma umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu (HRW), kuya 19/10/2017 mu nteko ishinga amategeko hateraniye inama nyunguranabitekerezo ihuje imitwe yombi yigaga ku ma rapports asohorwa na HRW itunga agatoki u Rwanda ku iyicwa cyangwa irigiswa ry’abantu by’umwihariko muli rapport yayo iherutse gusohoka muli Nyakanga 2017 ishinja u Rwanda mu guhonyora cyane (tortures physiques et mentales) abatavugarumwe nayo aho abenshi bishwe ntawurabutswe bikozwe na bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye bafatanije n’ingabo n’igipolisi cy’u Rwanda.
Bamwe mu badepite n’abasenateri ba Leta y’agatsiko bakaba basaba gouvernement ko uwo muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (HRW) uyobowe na KENNETH Roth imbwa y’intizo, imbwa y’interahamwe yabaye umuvugizi wa Diane Rwigara n’ibindi…. Nkuko bamwise mu bitutsi nyandagazi bitabereye intumwa za rubanda; ko wakwirukanwa mu Rwanda nkuko BBC yirukanywe byongeye ukanashyikirizwa inkiko.
Aba bayobozi bakaba bemeza ko muri ayo malisti y’abantu Leta y’u Rwanda ishinjwa muli kiriya cyegeranyo harimo n’abitabye Imana bazize urw’ikirago kandi ko n’abandi bahari ahubwo ko ari ibinyoma byambaye ubusa by’uriya muryango. Aba badepite n’abasenateri barasaba inzego zose zagezweho n’ayo makuru kudaha agaciro ibikubiye muli iyo rapport. Ministri Businge w’ubutabera kimwe na Depite Mukama Abbas akaba na V/P w’umutwe w’abadepite bo bagasaba gouvernement ko ONG/HRW yirukanwa mu Rwanda aho kugirango ikomeze gutesha igihe Leta kandi ko ntawa bakora mu jisho dore ko ngo na BBC bayirukanye kandi bakaba bihagije. Nguko !
Banyarwanda, nkuko twabinoshewe akara n’umwe mu bambari ba FPR ati nubwo aba bayobozi birebesha i nyanza ntawe uyobewe ko Leta y’agatsiko aho imariye kubona kiriya cyegeranyo yabaye nkitaye umutwe aka wa mugani wa depite Abbas, nayo yahise ikora uko ishoboye kwose ikora ikintu gisa nk’ikinamico ibinyujije muli ya commission nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu ikorera mu kwaha kwayo mu gushakisha abantu volonteers bayifasha kwambara uruhu rwa bariya ishinjwa kwica kugirango igaragaze ko bakiriho nkuko bimaze iminsi byerekanwa ku ma télévisions ya hano mu Rwanda cyane cyane mu kinyamakuru cya Leta RBA . Muriyumvira rwose !
Banyarwanda, ntawe bitababaza kubona igihugu cyacu kigenda kitandukanya n’amajwi avugira rubanda, abanyantege nke, aho gushakwa ubundi buryo bw’imikoranire hatabayeho iseswa ryamwe mu masezerano mpuzamahanga afitiye abaturage akamaro dore ko ari twe tubihomberamo ! none se banyarwanda ngaho twanze gukorana n’urukiko nyafrika rw’uburenganzira bwa muntu ngo kubera Victoire Ingabire Umuhoza, twirukanye umuryango mpuzamahanga uharanira ikiremwa-muntu, twirukanye igitangazamakuru BBC ngo kirakurura amacakubiri mu banyarwanda, urukiko mpana-byaha rwo ICC ntitururimo, murumva tugana he ? ejo tuzaba twirukanye ONG zose ku butaka bw’u Rwanda kubera ubutegetsi bubi butareba kure.
Byanditswe ku wa 20/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.