
Ageze Ahalindimuka !
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka […]