Mu gihe akiburana ifungwa n’ifungurwa no kunganirwa mu by’amatageko n’umwunganizi we Me Buhuru Célestin nkuko rwasubukuwe ku wa gatatu taliki ya 18/10/2017 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; umwari Diane Rwigara akomeje kugerwa amajanja n’abambari b’agatsiko ka FPR-INKOTANYI.
Kuri 17/10/2017 nibwo mu kiganiro kigufi yahaye kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda umuyobozi wa rimwe mu mashyaka akorera hano mu Rwanda yashyigikiye Pahulo Kagame mu matora aherutse ya mandat ya 3 ariryo PS IMBERAKURI igice kiyomoye kuri Me NTAGANDA Bernard kikaba kiyobowe na Mukabunani Christine; yatangaje ko ishyaka rye rigiye gushyikiriza ubushinjacyaha ikirego riregamo Umwari Diane Rwigara kuba yaribye inyandiko y’abayoboke ba PS Imberakuri akayikoresha mu gushaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.
Banyarwanda ibi byubuye mu gihe ubushinjacyaha burimo buhuzagurika ku byaha bushinja abo kwa Rwigara kandi icyo kirego kikaba kitari mubyo bumushinja ku ikubitiro, bikaba bitumvikana ukuntu uyu Mukabunani abyukije icyo kirego ! aho se ntibyaba ari rya technical rya FPR n’abambari bayo tumenyereye ? nta gushidikanya.
Gusa hambere ubwo Diane Rwigara yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda yigeze kuvuga ko iyo liste y’abayoboke ba PS Imberakuri yashinjwaga na NEC (Commission y’igihugu y’amatora) atazi aho yavuye yongeraho kandi ko icyo atari ikibazo kuko hari nabo muli FPR-INKOTANYI bamusinyiye.
Ababikurikiranira hafi barasanga byanze bikunze uyu Mukabunani ari undi mutangabuhamya wiyongereye ku bashinja Diane Rwigara. Ni akumiro rwose ! uwapfuye yarihuse.
Banyarwanda, tubibutse ko ubusanzwe aya malisti avugwa y’abayoboke b’amashyaka abikwa ahantu hatatu muli rusange ariho mu bunyamabanga bw’ishyaka nyirizina, copies zikoherezwa muli Ministѐre y’ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano zayo no muli commission y’igihugu y’amatora (NEC); bikaba bigaragara ko gushaka guhimbira umuntu ibinyoma wifashishije hamwe muli izi nzego za Leta y’agatsiko cyangwa ku buryo bwumvikanyweho n’aba bose byoroshye cyane.
Mukabunani akaba akomeza avuga ko agiye guteranya inama rusange y’abarwanashyaka ba PS IMBERAKURI bakemeza niba Diane Rwigara agomba kuregerwa icyo cyaha n’ishyaka rye ariko byose ndasanga ari nk’urwiyerurutso. Mureke tubitege amaso.
Byanditswe ku wa 18/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.