Ni nyuma yuko bamwe mu batumirwa bahagaraliye amashyirahamwe yiswe amashyaka muli congrès ya FPR-inkotanyi akorera mu Rwanda kandi ntawe uyobewe ko yose ari ibikoresho bya Leta y’agatsiko ka FPR-Inkotanyi noneho bamwe muribo bakomereje mu madini babarizwamo bakwirakwiza ingengabitekerezo yo gushyigikira Paul Kagame mu matora yo ku ya 3 niya 4 Kanama 2017.
Ni muli urwo rwego Shehi Mussa Fazili Harelimana Prezida w’ishyaka PDI nyuma yuko atangarije abagize congrès ya Fpr-Inkotanyi ko ishyaka rye PDI risyhigikiye kandidatire ya Paul Kagame nkuko ryabyiyemeje kuva 2013 kandi ko nta wundi mukandida bifuza ko abayobora nyuma ya 2017, akanongeraho ko Prezida Kagame akwiye kwitwa ‘’BABA WA TAIFA’’ kuko ngo arenze kuba intwari bityo ahubwo ngo akazubakirwa n’ingoro ivuga ku mateka y’ubuzima bwe by’umwihariko ! nimwiyumvire namwe ! abinyujije mu nama nkuru y’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda rero akaba amaze gusaba abayoboke bose b’idini ya Islam kuzashyigikira candidature ya Prezida Paul Kagame mu ngirwamatora yo muli Kanama 2017. Hakaba kandi hanategerejwe n’andi madini nka ADEPR nandi y’inzaduka yose akunze kwigaragaza mu kwaha kwa FPR.
Banyarwanda banyarwandakazi, uyu mugabo Mussa Fazili ntiyaherukaga kuvuga nyuma yaho ashyiriwe ku gatebe ntahabwe undi mwanya muli gouvernement y’agatsiko akaba abyukije umutwe yongera gucinya inkoro ngo arebe ko bwacya kabili ! aliko aribeshya Leta y’agatsiko siko ikora! Yagombye kubanza kugarura umuhungu we bivugwa ko yoherejwe mu myitozo y’intagondwa z’abayisilamu ahantu hatazwi kugeza ubu! (Islamic state). ngibyo ngibyo !
Naho MUKABUNANI uhagaraliye ishyaka PS Imberakuri igice kiyomoye kuli Me ati ishyaka ryacu nta mukandida tuzatanga mu matora ateganijwe kubera inzitizi zirimo kuba bakitugereranya na FDLR bitewe n’abayobozi bamwe na bamwe mu gihugu batuvangira kandi turi ishyaka ryemewe na republika y’u Rwanda byongeye tukaba turi no mu ihuliro ry’amashyaka nyunguranabitekerezo yemewe mu gihugu cyacu. Ati ishyaka PS Imberakuri rizakomeza gushyigikira ibitekerezo binenga ibitagenda neza no kubishakira ibisubizo binyuze mu nzira y’amahoro nta muvundo.
Mukabunani agakomeza asaba abayoboke be kuzitabira ayo matora y’umukuru w’igihugu bahitamo ingirakamaro.
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire namwe iby’amashyaka mu Rwanda! Ese ishyaka ribaho rinenga gusa ku buryo ridaharanira kugera ku butegetsi kandi ubusanzwe tuzi ko ariyo ntego nyamukuru y’ishyaka iryariryo ryose ? keretse niba atari imitwe ya politiki akaba ari amashyirahamwe ya société civile? uretse ko nayo agira amategeko anonosoye ayagenga ! nkaba nsanga rero bene iyi mitwe ya politiki cyangwa amadini amwe namwe yagombye kwiyambura amakoti y’inyito yayo bagahitamo kimwe bakaba FPR-INKOTANYI ku mugaragaro kuko ikinyoma kiri ku musoto ! c’est trop bête ! uwisenyera inzu umutiza umuhoro.
Tubibutse ko muli iyo congrès ya FPR-Inkotanyi yateranye ku ya 17/06/2017 aribwo hemejwe ko Prezida Kagame atorewe kuba umukandida ndakuka ku mwanya w’umukuru w’igihugu mungirwamatora yidodeyeho ateganijwe muli Kanama 2017.
Ni muli iyo congrès kandi Prezida Kagame mu ijambo rye yavuze nk’umuntu wamaze gutorwa yigijije nkana nk’ufitiye impungenge nyinshi icyo cyemezo dore ko atagira n’isoni zo gufata discours mu rurimi rw’amahanga (icyongerereza) kandi azi ko arimo abwira abanyarwanda muli rusange akaba ahanini abiterwa nuko abo abwira ari ka gatsiko kibumbiye cyane cyane muli RPF-INKOTANYI katurutse muli Ouganda mu gihe abandi banyarwanda baba bakulikira buhumyi nk’abayobowe bunyago !
Prezida Kagame rero akaba yaratangiye abashimira cyane icyo kizere ari nako abizeza ko azakora ibishoboka byose kugirango haboneke uzamusimbura nyuma y’imyaka 7, ati nari nzi ko nagombaga guhererekanya inkoni y’ubushumba nugomba kunsimbura none si ko bigenze! Prezida Kagame akaba yaririnze kugira icyo avuga niba gushaka uzamusimbura bihita bitangira gukorwa mu gihe cya vuba cyangwa ku musozo wiriya mandat y’imyaka 7 ! bikaba bibaye ubugira kabili prezida kagame aha abarwanashyaka ba RPF umukoro abasaba gutekereza uko bizagenda nyuma ye ! aho asa nuwemeza ko hari umurimo ukomeye wo gutegura ihererekanya-butegetsi ku musozo w’iyi myaka 7 iri imbere ! akaba yihamiriza kuba ariwe ukenewe gukomeza kuyobora u Rwanda ngo kuko abona nta wundi wo kumusimbura uhari muli iki gihe! ibi ni agahomamunwa pe ! imyumvire iragwira!
Prezida Kagame akaba yaraboneyeho n’umwanya wo kwongera guhamagalira cyane cyane urubyiruko akomeje gushaka gushora mu bikorwa bya politiki y’amacakubiri aho arusaba kwitabira politiki ati muli mwe abavutse mbere gato ya jenoside na nyuma yayo mumaze gukura hafi imyaka 38 na 41 hashobora rero kuvamo uba Prezida wa republika ! ati mukareka kuba ba ntibindeba ngo ntimwajya muli politiki ! nimukomeza kuyirengagiza muzagira ingaruka zo kuyoborwa n’abantu batababereye mu minsi izakulikira !
Banyarwanda banyarwandakazi rero, biragaragara kandi ntibinatangaje umuntu yibukije ko Prezida Kagame yabereye abanyarwanda umuyobozi mubi kuko umuyobozi mwiza nutegura hakiri kare uzamusimbura kugirango ibyo yubatse bitazasenyuka aliko kugeza magingo aya ngo Kagame atariho ntacyakorwa u Rwanda rwakwongera kuba icuraburindi ! ibi ni akumiro pe ! birababaje ! banyarwanda banyarwandakazi, ese namwe muremeranya nawe kuri iyo turufu y’ikinyoma ? tubiteze amaso !
Byanditswe ku wa 21/06/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.