
Mu Rwanda ntabwo abayobozi bazagera k’umuhigo.
Le 16/4/2015, ministres w’intebe yahuye n’abayobozi bakuru bo mu nzego zinyuranye, basanga ibirebana n’imihigo, ibyo bari bemereye abanyarwanda batazashobora kubigeraho mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016. Imishinga yari iteganyijwe hakozwe gusa ingana na 47%, kandi hasigaye amezi 2 gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire. Niyo bakoresha « tekiniki » nkuko bimenyerewe byagorana ko bazabeshya abanyarwanda ko mu mezi 2 […]

Mu Rwanda gahunda yo guhindura itegeko nshinga irarimbanyije.
Ubu ikigezweho m’umugambi wo gutera inkota itegeko nshinga, ni ugutumiza umwiherero, abajemo buri wese akandika ibaruwa ye, ayandikiye abayobozi b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga rihinduka. Haherutse gutumizwa umwiherero ku bayobozi bo munzego z’ibanze bo m’umujyi wa Kigali, n’amashyirahamwe anyuranye y’urubyiruko, buri wese asabwa kwandika ibarwa ye isaba ko itegeko nshinga rihinduka. […]