Archives par étiquette : ALBERT RUKERANTARE

Rwanda : bimwe mu byaranze inama y’igihugu y’umushyikirano ngaruka-mwaka ya 14.

umushyikiranoNi kuri uyu wa 15-16/12/2016 muli Kigali Convention Center hari hateraniye inama y’igihugu y’umushyikirano ngaruka-mwaka ya 14 mu rwego rwo kurebera hamwe aho igihugu gihagaze.Mu ijambo rifungura inama hagaragayemo ko Prezida Kagame yirengagije bikomeye ko abanyarwanda batari bake mu duce twose  tw’igihugu basigaye baryama inzara itema amara mu gihe we avuga ko yishimira uko igihugu gihagaze ko gikomeye kandi gikomeje gutera intambwe nziza.Prezida Kagame yakomeje agira ati:ikiciro cya mbere kimaze imyaka 22 cyari icyo kugarura umutekano,ubutabera,icyizere no kumva ko ntacyo dutinya,ati hambere twashakaga imibereho none turashaka ubukire,aha naho Prezida Kagame arirengagiza ko ibyo byose byikubiwe n’agatsiko  ka bamwe bakeya bafatanije mu kwigarulira u Rwanda n’abanyarwanda.
Banyarwanda banyarwandakazi,ku byerekeranye nuwo mutekano Prezida Kagame ahora aririmba,aha Mgr Sérvilien NZAKAMWITA wa Diocèse ya Byumba,mu ijambo rye rigufi yagize ati:˂˂ turashima ibyagezweho birimo n’umutekano wose ku nkiko z’igihugu nkuko mubivuga Nyakubahwa Prezida wa republika ati aliko byarushaho uwo mutekano uramutse ushingiye no ku muryango mwiza!ati kuko mu ngo umutekano ni muke cyane kandi ingaruka ziragaragara hose:abana batagira ingano bibera mu muhanda kubera amakimbirane y’ababyeyi babo,abana bica ababyeyi babo cyangwa ababyeyi bica abana,ubutandukane bw’abashakanye bukabije, n’andi mahano akorwa ashingiye ku mitungo˃˃….kuri iki gitekerezo hahagurutse  cya gisahiranda Me Evode Uwizeyimana,mu magambo adahesheje icyubahiro umuntu, yabwiye Mgr Nzakamwita ko ibyo yaba avuga ari uko nta rugo agira ati akenshi aba yibereye mu ntebe ya Penetensiya bityo ntiyamenya ibibazo byo mungo ati kuko ntako Leta iba itagerageje,ako kanya Honorable Makuza Prezida wa Sénat yahise amwambura ijambo asa n’umucyaha kubera amagambo yarasubije Mgr Nzakamwita nibwo Makuza agerageje kugorora amagambo amwunganira abwira abari aho ko kiliziya gatolika ari umufatanyabikorwa kuri icyo kibazo ahubwo ko bakangulira n’andi matorero muri ubwo bufatanye,ati naho ubundi Me evode yaba atumvise neza icyo Mgr Nzakamwita yashakaga kuvuga.
Tugarutse ku ijambo rya Prezida Kagame,yakomeje avuga ko hari ibintu bidakwiye kwirengagizwa ati nko kubona ibipimo mpuzamahanga byerekana ko abanyarwanda barenga 90% bavuga ko bafitiye icyizere polisi n’ingabo by’igihugu ku kigero cya 95% ! heee.eheee..ikinyoma cyambaye ubusa! mu gihe hari icyegeranyo giherutse gusohorwa na Transparency International for Rwanda aho Mme Ingabire Marie Immaculée  umuyobozi w’icyo kigo,yemeza ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose police y’igihugu ariyo iza ku isonga mu kwaka ruswa mu gihugu cyacu! banyarwanda banyarwandakazi, keretse icyo kizere  prezida Kagame avuga niba gituruka mu gusaba ruswa cyane cyangwa mu kurasa abaturage ku manywa y’ihangu, nkuko bigaragara hano mu gihugu!
Ikindi cyaganiriweho ni ukutumva ibintu kimwe hagati ya Kiliziya gatolika mu Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR ku byerekeye imbabazi kiliziya gatolika iherutse gusabira abayoboke bayo baba barakoze Jenoside muli 1994.Kuri iyo ngingo Prezida Kagame yibajije impamvu izo mbabazi zidahagarutsa  Nyiributungane Pape Francis kuza mu Rwanda ngo azihasabire mu izina rya Kiliziya nkuko abigenza ahandi hose..muli Irlande,usa aho abashumba be bagiye bagirizwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu kandi byongeye icyaha cya jenoside akaba ari ndengakamere kuruta ibindi?ati ibyo ntibihagije ko abasenyeri 9 dufata nk’abantu ku giti cyabo hano mu Rwanda aribo bagomba gusabira kiliziya imbabazi!
Banyarwanda,banyarwandakazi,nkuko twabivuze kenshi aho Prezida Kagame ntiyaba yisumbukuruza cyane?aho asaba ko Nyirubutungane Pape Francis aza Kwicarana nawe amusaba imbabazi ku mahano yatewe  n’intambara yagabye ku Rwanda kuva 1990? byaba ari akumiro karenze! icyakora nsanga Prezida Kagame  niba ashaka ko bicarana,aramutse amutumiye ku kibazo cy’abashumba be yarasiye i Gakurazo bwacya yageze i Kanombe airport! naho ubundi nakureyo amaso.
Mu ijambo rye, Mgr RUKAMBA Philippe, Prezida w’inama nkuru y’abepiskopi gatolika mu Rwanda akaba n’umushumba wa Diocèse ya Butare  yongeye kunga mu magambo yavuzwe na Mgr Smaragde wa Kabgayi aho akurira inzira ku murima Leta ya FPR agira ati:’’Kiliziya ntiyakoze jenoside kuko nta ntwaro igira munyumve neza,Kiliziya kandi ntiyateguye jenoside, ati imbabazi kiliziya yasabye zari izo gusabira bamwe mu bana bayo biroshye muli ibyo bikorwa buri umwe ku giti cye,ati byongeye nk’abahagaraliye kiliziya nta kindi twarenzaho aho niho tugarukira’’.
Banyarwanda banyarwandakazi muriyumvira namwe,nkurikije ayo magambo ndasanga nta gushidikanya ko ariwo murongo kiliziya ihagazeho,Prezida Kagame rero  n’abamotsi be nka Tom Ndahiro,Député Gatabazi  n’abandi….nibabe basubije amerwe mu isaho bategereze igihe Nyirubutungane Pape Francis azazira mu Rwanda!
Muri uwo mushyikirano,indi ngingo yagarutsweho niyo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho umunyamabanga nshingabikorwa wa commission y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG),Dr. Jean damascène  Bizimana yongeye kwibasira ibihugu bikomeje gushyigikira abakoze jenoside kugirango badafatwa  ati ku isonga igihugu cy’ubufransa aho mu mpapuro 39 twoherejeyo zifata abakekwaho jenoside,murizo 11 zasuzumiwe amadosiye n’inkiko z’ubufransa aliko nta n’umwe wari woherezwa mu Rwanda! ati hari n’abandi banyepolitiki b’abafransa bakomeje kwemeza ko mu Rwanda habaye double génocide barimo Bwana ALAIN Juppé.
Kimwe na Prezida Kagame ubwo yabonanaga n’abanyamakuru nyuma y’isozwa ry’iyo nama y’umushyikirano,Dr. Bizimana jean damascène yakomeje avuga ko u Rwanda rutewe impungenge n’irekurwa ry’abatarangije ibihano by’icyaha cya jenoside bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga ngo ni uko bitwaye neza ! ati twavuga nka Padiri aumônier RUKUNDO Emmanuel n’umunyamateka NAHIMANA Ferdinand bari bafungiye mu gihugu cya Mali baherutse kurekurwa n’umucamanca m’umunyamerika mu gihe hakiri abatarafatwa bakigedembya hirya no hino ku isi! Ati bityo tukaba tubona bishobora gutiza umwanzi ingufu babandi bapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi! Dr.Bizimana yakomeje asaba kandi ukuntu harebwa  ishyirwaho vuba ry’amategeko akurikirana abantu bidegembya hirya no hino ku isi bakomeje gupfobya no guhakana jenoside nka ba Padiri NAHIMANA, FORTUNATUS  n’abandi….
Kuri iyo ngingo kandi irebana n’ingengabitekerezo hagaragaye  umugabo witwa Boniface MUDENGE wahawe ijambo yagize ati:nari gutaha mbabaye iyo ntaza kubagezaho ikindi kumutima;ati ndi umucikacumu ukomoka mu karere  ka Rubavu ari naho narokokeye,ati ndashimira Prezida wa republika aho igihugu cyavuye naho kigeze ati aliko mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside tuvuga ni uko byagombye guhera hano iwacu ati cyane cyane muri iki cyumba duteraniyemo muli uyu mushyikirano! uko tungana twese hano buri wese akisuzuma,akiyoza tukagisohokamo dukeye nkeka ko nta handi wazongera  kumva iyo ngengabitekerezo ivugwa!ati kuko nsanga buri wese yisuzumanye umutimanama we  ntawarokoka!ati birakwiye rero ko twagombye kwiheraho muli iki cyumba duteraniyemo!ati mumbabarire niba hari uwo naba nkomerekeje kuko ibyo mvuga ni ibintu binzamo!nagiraga ngo mbabwire ko nta handi twari dukwiye kujya gushakira ingengabitekerezo tutihereyeho muli iki cyumba!
Aliko se koko banyarwanda banyarwandakazi,uretse ingengabitekerezo ya jenoside gusa,aho dusubije amaso  inyuma  aka wa mugani ka Bwana Mudenge ntitwasanga abayobozi bacu aribo barangwa nizo ngengabitekerezo zitandukanye?urugero nka Prezida Paul Kagame  iyo yihamiriza ko abanyarwanda bongeye kumusaba kubayobora nyuma ya 2017 azi neza ko binyuranije n’ihame ryo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mahoro, yitwaje ko yabagize ingaruzwamuheto akanabashishikariza kubyemeza muli Kamarampaka, bamwe batari banamenya icyo batoreye kugeza ubu! iyo nayo ni ingengabitekerezo.
Kuki Paul Kagame,Tom Ndahiro,Député Gatabazi  n’abandi batarishyira ku karubanda bumva ko imbabazi zasabwe na kiliziya gatolika mu Rwanda zituzuye ko hagombye ukuza kwa Nyirubutungane Pape Francis! iyo nayo ni ingengabitekerezo.
Banyarwanda banyarwandakazi,muri uyu mushyikirano havuzwe byinshi dore ko bene izi nama ziba zigamije akenshi kwongera guhura kw’abayobozi b’agatsiko kari ku butegetsi byumvikana ko haba harimo n’ibisahiranda bigezweho mu kuza gukeza Prezida Kagame uba yarabitamitse uburozi ntarutswa!urugero …uretse  Me  Evode Uwizeyimana hari nundi ALBERT RUKERANTARE  uherutse gusesekara mu Rwanda ku buryo yahawe n’ijambo muli iyi nama avuga ko yiboneye u Rwanda uko rumeze  n’abayobozi barwo by’umwihariko,ati ndashimira Prezida Kagame..ati n’umubyeyi rwose…narinziko nkigera mu Rwanda nzahita noherezwa muli gereza !ati aliko nasanze ari igihugu cyiza ati nahisemo kuza gutanga ibitekerezo byanjye mu gihugu aho gukomeza gukina politiki zo mu bushorishori hanze yacyo!nimwiyumvire namwe!banyarwanda banyarwandakazi basangirangendo,ibi ntibikagire uwo bica intege kuko bavuga ko nta muryango utagira ikigoryi!kandi ibigarasha nka biriya wa mugani wa Kagame urabireka bikandara!
Mugire amahoro.
 
Byanditswe  ku wa 19/12/2016, na:
 A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.