Archives par étiquette : Adeline Rwigara

Ivanjili si umugani n’ukwemera si inzozi : ni ubuzima

Padiri Athanase Mutarambirwa

Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwanda mwese ndabaramukije. Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari : « Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye ? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n’ubwo kubaho ; none kenshi dusigaye turamukanya tuti : Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako Abanyarwanda bemera Imana kuburyo bwa gikristu kuko bagaruka cyane kuri Yezu ariwe Kristu umwana w’Imana. Indamukanyo imwe ya kera yavugaga Imana ntiyakoreshwaga hose, kuko  tuyisanga gusa mu mihango yo guterekera aho bagiraga ngo : « Gahorane Imana Ryangombe » cyangwa bakeza umwami bati : « Kagire Imana Nyagasani ».Reka mbaramutse noneho ngira nti : « Muraho, Yezu akuzwe, mugire Yezu na Mariya ».

Ndisobanura : Mu ndamukanyo yange ndagirango mbibutse ko tugomba gukomera yego ku muco wacu ariko ko tutanareka kwakira n’ibyiza by’ahandi bitatubujije kwamaganira kure imico y’ahandi yatsemba uwacu.

Hashize imyaka irenga makumyabiri u Rwanda rubayemo intambara na jenoside byatsembye abantu batagira ingano. None muri ibi bihe usanga umunyarwanda yibera mu bwoba, yarabaye undi doreko byo n’amahanga twayagenze. Ubundi ikibazo cyo kongera kwegeranya Abanyarwanda cyakabaye icya Leta ariko mwese muziko Leta yacu ahubwo ariyo ituma turushaho gutatana no kunyanyagira mu mahanga y’irya n’ino. None rero ndumva buri wese akwiye gushyiraho ake by’umwihariko kugirango u Rwanda rugire ihumure kandi twongere tubane twunze ubumwe.

Ibi rero mwambaza ngo byanjemo bite ? Ejo bundi nitegereje ifoto ya muka Rwigara madamu Adeline Rwigara ariko atari ukubahuka munyemerere muvuge mu mazina ye bwite madamu Adeline naramwitegereje rero muri ibi bihe umuryango wabo umerewe nabi mbona agenda yikingiye cyangwa yitwaje Bibiliya.

Ngarutse kuri zandamukanyo zacu rero, iza kera usanga ziganisha ku buzima, ubuzima bwiza, gukomera no kudamarara naho izavuba zibanda ku Mana nk’uko nabivuzeho gato hejuru. Gukira ugasenga akenshi ntibyoroha. Ariko uriya mudamu bakunze kuvuga ko asenga, ku buryo kumubona mu bihe nka biriya yitwaje Bibiliya ntawakeka ko hari indi mpamvu itari ukwemera yifitemo, gupima uko kwemera nabyo ntitwabishobora. Turebe gusa ikimenyetso yitwaje turebe niba kuruhande rwacu hari icyo kitubwira.

Ntagoranye rero njye yatumye nongera kwibaza kubukristu bwanjye no kubukristu muri rusange. Nibajije ku matotezwa  y’Abakristu yagiye aba ntekerezako nubwo abakristu badakunze gutabara bahangana n’umwanzi nsanga nibura nk’uko byanabaye kuri Yezu ubwe abantu bagerageza kwifatanya n’utotezwa kabone naho hari abagomba kubigwamo kuko Abakristu bigora bagakora uko bashoboye kose kugirango ikibi kiranduke cyanecyane ikibangamira ubuzimaby’umwihariko. Ubwo rero narakomeje ndatekereza  nibuka Amaabonekerwa ya Kibeho n’ubutumwa Bikiramariya yahaduhereye. Abenshi ntibakimuvuga  gutyo bivugira gusa ngo « Umubyeyi ».

Ibyo byose byanteye nanone kwibaza  ku mpamvu uwo mubyeyi yaje iwacu no kuburyo twakiriye ubutumwa bwe ari nabyo rero biduha kumenya uko dutwara ukwemera kwacu.Reka twibuke ubutumwa yaduhaye.

UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA I KIBEHO

1-Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: “Nimwicuze nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa”.

2-Isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira”. Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo.

3-Agahinda ka Bikira Mariya : Afite ishavu ryinshi kubera abantu b’iki gihe barangwa n’ukwemera guke n’ukutihana.

4-Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.

5-Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu.

6-“Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya” Bikra Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.

7-Kubaha no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya: Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.

8-Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.

9-Kubaka shapeli yibutsa Bikira Mariya i Kibeho.

10-Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje.

Rwiagara Diane na Nyina azamuye Bibiliya igihe Polisi yari ibashoreye

Rwigara Diane na Nyina azamuye Bibiliya igihe Polisi yari ibashoreye

Iyo usesenguye neza ubu butumwa, usanga koko twari dukwiye kuburirwa: Twari twaribagiwe ibyiza by’umuco wacu nko gufashanya tugamije kuzahura abato n’abakene,gutumirana ngo twese turyoherwe dore ko ngo biryoha bisangiwe, gutabarana umuntu agize ingorane,erega ntibatabara gusa iyo umuntu yavuyemo umwuka, n’iyo akaruru kavuze buri wese akora kuri nangagasaku, nkundamahoro cyangwa ikibamfasha maze akajya guhashya inyangabirama.

Ubu rero ikibabaje ni uko tutigeze duhinduka. N’ubwo usanga benshi bahimbaza uko kuza kwa Bikira Mariya nk’umunsi w’ibyishimo, twari dukwiye kuzirikanako cyane cyane yazanywe n’impuruza no kutuburira: Nimwicuze, nimwicuze ni ukuvuga ngo nimuhinduke muhindure imikorere.

Gusenga ntiyigeze abitindaho ahubwo yongeyeho ati nimusenge mubikuye kumutima. Ati muvuge Rozari n’Ishapule y’ububabare kandi musabire Kiliziya yugarijwe n’amakuba. Aha narazirikanye numva ko tugomba kuzirikana cyane ubuzima bwa Yezu tukabucengera; nonese iyo tuvuga ishapule si imibereho ye tuba dutondagura haba mu ishavu cyangwa mu byishimo kukamukuza, tukamusaba n’urumuli? Nonese kuri buri yibukiro ntidusaba n’inema arizo mbaraga zidushoboza ubundi ibigora mwenemuntu?

Nibyo koko, nk’uko Elizabeti mutagatifu yabivuze ati: “mbikesha iki kkugirango nyina w’umutegetsi wange angenderere?” natwe tugomba gushimishwa n’uko Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo yaje iwacu ariko tujye tunibukako yatubwiye no kumenya guha agaciro ububabare buba mu buzima bwacu,tukirinda uburyarya kugirango twubake Isi irimo urukundo n’amahoro.

Ubwo rero nitegereje madamu  Adeline Rwigara ukuntu yitwaje Bibiliya numva tugomba kumwitaho nk’uwacu rwose abemera Kristu. Hari uwabaza ati ese dukore iki? Nabonye amatangazo agira ati twifatanye dusabire umuryango wa Rwigara ni byiza, ariko nge iriya Bibiliya Adeline atwaye, yatumye nibukako inatubwira intwaro tugomba kugira,nk’uko Pahulo izitubwira mu banyefezi umutwe wa gatandatu, kuva ku murongo wa cumi kugera kuwa cumi n’umunani.(Eph 6,10-18)

Aragira ati:”ahasigaye rero, nimugire ubutwali muri Nyagasani, mugire imbaraga zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugirango mubashe guhangara imitego ya Sekibi.Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi Roho mbi zo mu kirere. Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugirango muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! UKURI  mukugire nk’umukandara mukenyeje, UBUTUNGANE mubwambare nk’ikoti ry ‘icyuma, UMWETE WO KOGEZA INKURU NZIZA Y’AMAHORO ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyanecyane muhorane UKWEMERA, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ariyo JAMBO RY’IMANA. Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza kuburyo bwose mubwirijwe na Roho, mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose “.

Nge numva aya amagambo rero ari ay’ukuri, atera n’ubugabo kandi ko yageza ku mugambi w’ubuzima. Ninayo mpamvu natangiye mvuga mumutwe w’iri jambo nti:” ivanjili si umugani n’ukwemera si inzozi : ni ubuzima

Ngaho rero nk’uko byahoze, kuva kuri Yezu igihe uwanyu afashwe ntimukamutererane, mujye mumuba hafi mwitwaje ziriya ntwaro. Nimwongera kumva mu Rwanda hari uwo baje gufata mukarengane, mwikore mumushyigikire,  mumwome munyuma n’iyonka , ababeshyerwa mubavugire, abafunze mubasure maze murebe ngo ikibazo kirakemuka.Ubutwari nibusimbure ubwoba maze ukuri guhemure ikinyoma.

Bakristu bavandimwe, bino, byatumye nibukako nka Kizito tutamweretse urukundo, mu bihe bikomeye kandi ngo inshuti uyibona mu byago, muribuka ubwinshi bw’abantu babaga bari mubitaramo bye, afunzwe se nakoze iki, wakoze iki? Twoye gukora amakosa kabiri, dutangire ubu twibohore. Muribuka aririmba Inuma y’amahoro, muribuka atwibutsa ubukristu na bwa bubabare Bikiramariya atubwira agira ati urupfu nicyo kibi kiruta ibindi ariko rutubera inzira igana ikiza kiruta ibindi? Ariko ntiyavugaga gupfa uhagaze mu mwiryane,ubusambo,ishyari, ubugome n’andi mabi nkayo. Yavugaga kuba imfura ikunda ukuri n’ubutabera ntiyanduranye byaba ngombwa ikabizira.

Mugusoza ndagirango mbibutseko Pahulo atubwirako tugomba guhagurukira ibinyabubasha ko tutagomba guhangana n’abantu, ari nayo mpamvu natwe ntawe ufite uburenganzira bwo kudukumira igihe cyose dukereye ukuri dutabara inzira karengane cyangwa tugiye kurengera ubutabera. Dushirike ubwoba, dukore ibitureba, twibohore maze nanone nk’uko dukunda kubibyina kanyobwe kanyobwe abafitanye ibibazo babikemure.

Mukomere mugire Yezu na Mariya.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA