Ni kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/08/2017 habaye ikiganiro n’itangazamakuru gihuje abayobozi 300 bo mu nzego zinyuranye harimo abayobozi bashinzwe umutekano urwego rwa police n’ingabo, abo mu buyobozi bw’ibanze n’umujyi wa Kigali aho biyemeje gukora ibisa n’ihohotera rivanze n’ivangura baca burundu abazunguzajyi mu mugi wa Kigali.
Bwana Nyamurinda Pascal umuyobozi w’umugi wa Kigali akaba yaratangaje ko kudakoresha ingufu ku bazunguzajyi n’ababagulira bituma batubahiriza amategeko yashyizweho kuva 2015 bikagaragazwa n’imyitwarire idahwitse yabo bityo umujyi wacu ubusanzwe uzwiho kurangwa n’isuku n’umutekano ukahononokera bitewe nabo.
Bwana Nyamurinda akaba yakomeje yemeza ko kimwe mu byaranze iyi minsi hagaragaye akajagari gakabije kugeza aho abo bazunguzajyi bari basigaye batumva ibyo tubabwira bagahitamo guhangana n’inzego z’ubuyobozi niz’umutekano, ibyo ntitugomba kubirebera ariyo mpamvu bigomba guhagarara burundu. Ati iyo akajagari nka kariya kagenda gakura turamutse tubijenjekeye kazavamo ibindi bibazo by’umutekano amazi yararenze inkombe.
Umuyobozi w’umugi wa Kigali yakomeje atangaza ko izo ngamba zigiye guhita zishyirwa mu bikorwa guhera uyu munsi aho abazunguzajyi bose bagiye gufatwa bagasubizwa kw’ivuko ryabo ati ntitwishingiye abica amategeko kubera ko bahisemo nabi baza kuzerera mu mujyi kandi ntacyo bafite bahakorera.
ACP BADEGE Theos umuvugizi wa police y’igihugu wari witabiriye icyo kiganiro yatangaje ko guhera ubu police y’igihugu igiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo ihashya burundu umuco mubi wari utangiye kwaduka wo gusuzugura inzego z’umutekano ati tugiye kwongera ingufu mu muhanda kuko dufite ibikoresho n’abapolisi bahagije kuruta DASSO.
Kubona Leta y’u Rwanda guhita ikoresha imbaraga za gisirikare cyangwa za police ngo irereka amahanga ko byose ari Smart nsanga atari igisubizo kirambye hagombye kubanza kubaho ubwenge n’ubushishozi hamenyekana impamvu nyayo abo bantu bahunga kw’ivuko ryabo bakaza kwirunda mu mugi noneho hagafatwa umwanzuro nyawo hatirengagijwe imibereho mibi bashobora kuba babayeho iyo kw’ivuko naho ubundi bitagenze bityo hazabaho ibisikana ry’imodoka zibacyura from Kigali nizindi zibatunda zibakuye mu cyaro basubira kuwuzunguzamo nubwo bwose Nyamurinda atekereza ko uzajya agaruka bazajya bamusubizayo kugeza ubwo arambiwe kuwugarukamo.
Tubibutse ko muli abo bazunguzajyi bavugwa higanjemo cyane n’abana b’abakobwa bahetse impinja birirwa basabiriza mu mugi.
Bamwe mu basesenguzi barabona ari ubundi buryo bwo guhohotera ikiremwa-muntu mu rwego rw’ivangura no gutera abaturage ubwoba aho kubutera umwanzi ! bityo uwavuze ati ‘‘ubwo amatora ya Kagame arangiye n’agahenge kararangiye’’ ntiyabeshye pe!
Byanditswe kuwa 24/08/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.