Archives par étiquette : abanyiginya

Gakondo k’Iwacu

gakindo2Iriburiro

Ikibazo cyashegeshe Igihugu cyacu n’Abagituye ni ukutamenya iwabo n’ababo. Uko umuco wa Kinyarwanda wagiye usobekerana n’indi mico, Abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza iby’iwabo, kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana ; ngo basangire basabane, byabaye ibango ryo gutatira igihango cya Gakondo ; biteye agahinda kamwe k’Umukubabibero !

Muri iyi nyandiko twise  »Gakondo k’Iwacu tuzajya twibanda cyane ku Ndangagaciro z’Inkomoko ya buri bwoko zigenda zikendera ; zigateshwa agaciro cyangwa zigasimbuzwa nkana iz’ahandi aka ka gahararo gaca imbata  

Tugiye kwibanda cyane cyane kuli Gakondo y’ahantu dutuye n’uko hahoze ari ibihugu byigenga. Muhawe rero ikaze ngo mutange ibitekerezo by’uko twasigasira Indagagaciro z’umuco wacu n’uko twakwagura amarembo tukakira n’iby’ahandi ariko byiza, atari ibibonetse byose.

Indangamuntu yacu nyayo ihera ku isoko, hariya kure cyane « Ibuvamuntu », ni ko kumenya neza uwo uri we, iyo uva ari byo biguha iyo ujya n’abo ubana nabo n’ibyo utunze ku mutima bifite isoko yabyo mu nkomoko y’Inyabutatu yateshejwe Ubusugi itaratera kabiri, umukokwe ibyaye ukaza kwokama abumva ko bakora Politike ; batabanje gucengera iremo ryayo, ngo bayitamire, bayishyire mu ijigo bayumve amajya n’amaza, ahubwo bagashimikira bashaka ishema ryabo bwite aho gushaka iry’Abanyarwanda muri rusange, ngo u Rwanda rube ruzima.

Abazima n’abazimu basabane mu Muterekero w’Indengakamere.  

None wowe uzi gusoma niyo waba utabizi usomeshe ; Sesengura, maze imyumvire mizima igiye kugutaha ku mutima nawe uyituze mu mitima y’abo muturanye n’abo mu mpugu zindi kugira ngo ibe Gisaga ; isage u Rwanda rwose, ruzuke, ruzure umugara rufite Umugambi wo KUNGANA kw’Abanyarwanda, mu Rwanda ruzima rutamba IBITAMBAMBUGA, Ibikwerere n’Abakambwe bakdandagira ; u Rwanda rwimika MUNTUNKUNDI ndetse rugashyiraho n’akarusho ka MUNTUNDUNDI.

Gakondo  

Iyo wumvise ijambo Gakondo, uhita utekereza Gukonda, igikoresho kikaba Inkonzo kuko umuntu yumva ko nyirumurimo ari mu ishyamba ry’inzitane. Nyirugukonda akaba Umukonde naho aho akonze hakaba Gakondo, bivuga ko aho hantu ari ahe ; akazaharaga abamukomokaho uko iminsi igenda iha indi.

Abakonde rero ni Abahinzi akaba ari nayo mpamvu bimitse Isuka yaje kwimura Inkonzo, Ubucuzi bumaze kuvumburwa n’Abahinzi.

Buri muntu yaba afite Gakondo ke kuko ari umuntu akagakomora ku Bukonde bw’abo akomokaho aribo Bakurambere be.

Reka tube duhujwe n’uru rurimi, ndaba ndetse kuruvuga izina kuko muri icyo gihe izina ryarwo rishobora kuba atari iryo rufite ubu.

Gakondo rero yagiye yaguka ndetse n’Abakonde bagenda biyongera. Uko bagenda bororoka baje guhuza Izina ni uko baritwa. Rigashobora gukomoka ku Mukurambere wabo cyangwa ku yindi sano bumva ko bahuje.

Uko bagenda bagura Ubwatsi bwabo baza kubugira Igihugu, barema Imihango ibaha Umwami uvuka mu Bwoko bwabo.

Muri iyo nzira rero yo gushaka kumenya abo turi bo, iyo tuva ari byo bizaduha kumenya iyo tujya, ndashingira ku gitabo cya Padiri Muzungu Bernardin cyitwa : »Histoire du Rwanda pré-colonial », ugenekereje mu kinyarwanda ukaba wavuga  » Amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu ».  Muri icyo gitabo cyasohotse mu mwaka wi 2003 (édition L’Harmattan), umwanditsi agaragaza imiterere yarangaga Ibihugu by’icyo gihe n’ibisanira abantu bafitanye ashingiye cyane cyane ku moko, akivugwa na n’ubu.

Amoko 

Abenengwe, Abasinga, Ababanda, Abongera,Abungura,Abazigaba, Abagesera, Abagara.

Uretse rero Padiri Muzungu Bernardin reka turebe ko hari n’abandi bashakashatsi banyuze inzira nk’iya Padiri Muzungu ariko ku buryo bwabo.

Padiri Kagame Alexis mu gitabo cye yise  »Les organisations socio-familiales de l’ancien Rwanda » cyasohokeye i Bruxelles muri 1954)  dusangamo amoko 15 ari yo aya:

Abega, Abasindi, Abakono, Abaha, Abagesera, Abazigaba, Abasinga, Abashambo, Abahondogo, Abacyaba, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abungura, Abasita.  

Umwanditsi witwa d’Hertefelt we mu gitabo cye cyitwa :  »Les clans du Rwanda ancien.Eléments d’ethnosociologie et d’ethnohistoire, Musée de Tervuren, 1971. » aragenda akagera ku moko cumi n’umunani ari yo : Ababanda, Abacyaba, Abega, Abenengwe, Abagesera, Abaha, Abakono, Abanyakarama, Abanyiginya, Abongera, Abashambo, Abashingo, Abasindi, Abasinga, Abasita, Abatsobe, Abungura, Abungura.

Reka rero turebe Amoko y’Abasangwabutaka ari nabo Bakonde aba banditsi uko ari batatu bahurizaho.

Amoko arindwi bahurizaho ni aya :

Abenengwe, Abasinga, Ababanda, Abongera, Abazigaba, Abagesera, Abacyaba.

Ndabona rero Amoko arindwi ariko Abagara Muzungu yita ubwoko nkaba numva ari inyito bakomora kuri Gakondo kabo ari yo Bugara, bakaba rero ari Abacyaba b’Abagara.

Mbaye mpagarariye kuri aya moko arindwi kugira ngo ndebe niba aza kugusha ku Bihugu Gakondo byayo.

Evariste Nsabimana

Musome inyandiko yose hano (impapuro 10) : Gakondo ndende