
Yagaruye Ubuyanja
Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300. Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda […]

Imbwa za Lyangombe
Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe. Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo : Bakosha Badahannye, Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babika mu rwina n’umuriro, […]

Ageze Ahalindimuka !
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka […]

Umutoma wa Noheli
MUKANOHELI Mutesi utatse uburanga Umwari w’ikimero n’ubuhanga Karabo kera kagira ibanga Amaso yawe agaba umutuzo Nkumva nagupfumbata mu gituza Ongera umwenyure mbone gutuza Hogoza ryanjye umbere umuhoza Ejo hacu twembi hatembe ineza L’Amour fait très bon, tu sais? Ihogoza ryanjye nzaruguhata ususuruke. Gilles NTAHOBATUYE Twabikuye : Igitondo.com