
Muhanga : Abantu basaga 80 bamaze gutabwa muri yombi baregwa guhungabanya umutekano
Ni mu minsi ishize aho mu Karere ka Muhanga mu majyepfo y’igihugu haherutse kumvikana abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro za gakondo batemaguye abanyerondo bane ariko ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana. Umuyobozi w’akarere ka Muhanga , Uwamariya Béatrice yadutangarije kuri tél. ngendanwa ye ko abo baturage batawe muri yombi mu rwego rwo guhumuriza abaturage babagaragariza ko […]

Rwanda : Uruganda rw’inkweto rwa Rujugiro Tribert rwaratwitswe rumaze gusahurwa
Uruganda rwari urw’inkweto bita BODABODA zikoze muli plastique aliko rutigeze rukora igihe kirekire nyuma yuko rwahagaritswe na Leta ya FPR kuba rwari urw’umunyemari RUJUGIRO Ayabatwa Tribert utavugarumwe nayo kuri ubu wibera mu buhungiro; ni kuri uyu wa 06/06/2018 rwakongejwe umuliro n’abagizi ba nabi rurashya rurakwongoka guhera mu ijoro kugeza bukeye nta mutabazi ubonetse nkuko bisanzwe […]

Rwanda : leta ya FPR inkotanyi igiye kugura intwaro zo kurinda ibitero byo mu kirere.
Kubera kwikanga baringa u Rwanda rwatangiye ibiganiro n’igihugu cy’uburusiya mu nzira yo gusaba icyo gihugu kuba cyarugurisha intwaro zarufasha kurinda ikirere cyarwo. Ibyo bikaba bije bikulikira ibyemezo by’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo iherutse kwemeza umushinga w’itegeko riha uburenganzira abanyagihugu bwo kujya batunga imbunda mu gihe babisabye no kwemerera uwazicuruza ku butaka bw’u Rwanda aramutse […]

Rwanda: prezida Kagame yabeshye abari mu nama i Geneve ko u Rwanda rwagejeje gahunda z’ubuzima kuri bose .
Mu gihe bamwe mu banyarwanda bagiheka abarwayi mu ngobyi gakondo nibwo Pahulo Kagame avuga ko u Rwanda ari intangarugero mu kuba rwaragejeje gahunda z’ubuzima kuri bose nyuma ya Jenoside yo muli Mata 1994. Prezida Kagame nk’umuyobozi w’Afrika yunze ubumwe 2018 yakomeje abwira abari muli iyo nama ko buri gihugu cyose n’ubushobozi cyaba gifite bishoboka ko […]

Rwanda: Leta ya FPR igiye kugura cameras 124 zo gukaza umutekano mu mugi wa Kigali
Ibi bikaba byaremejwe mu nama y’igihe gisanzwe ya commission y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe gusuzuma ingengo y’imari , yabaye mu cyumweru gishize mu rwego rwo kwemeza ingengo y’imari y’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda mu mwaka 2018-2019 (RISA) mu magambo avunaguye. Nkuko abisobanura CIP Theos BADEGE, umuvugizi wa police y’u Rwanda yagize ati hifashishijwe ikoranabuhanga […]

Rwanda : iyo ibiza bimaze gusiga ingogo niho prezida Kagame na gouvernement bibuka abaturage bya nyirarureshywa
Uyu mugabo Pahulo Kagame ukomeje kwibera mu Kirere no kwigaragaza mu ma film atangwaho akayabo gaturutse mu mitsi ya Rubanda rutagira kirengera amenya ko Ibiza bihari ari uko byamaze abanyarwanda ari nabwo yumva ko agomba kubabeshya bya nyirarureshywa yihanganisha imiryango yabuze ababo ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gufasha abibasiwe n’ibyo biza mu gihe kirambye. Byahe […]

Rwanda: Leta irashinja abaturage b’intara y’iburasirazuba ingengabitekerezo ya jenoside ikabije
Ni muli urwo rwego ubwo bugizi bwa nabi buherutse gukorerwa umuturage Nsengiyumva François wari utuye mu Murenge wa Rurenge ho mu Karere ka Ngoma intara y’iburasirazuba ubwo yitabaga Imana ku wa 19/04/2018 arashwe n’umupolisi wari umujyanye mu bwiherero ibyo bikaba byarabaye nyuma yuko uyu nyakwigendera atawe muli yombi mbere gato y’itangizwa ry’icyunamo abeshyerwa agategekwa no […]

Rwanda: umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gasabo yarabajije ati : « Uwahagaritse jenoside yakorewe abahutu we ni nde? »
Ni kamwe mu dushya twaranze icyumweru cyo kuwa 07-13/04/2018 mu kwibuka Jenoside yakorewe abanyarwanda ku nshuro ya 24 aho insanganyamatsiko yayo yagiraga iti : « Kwibuka twiyubaka ». Muli ibyo biganiro byabereye mu murenge wa Gatsata kuwa 09/04/2018 ho mu Karere ka Gasabo umugi wa Kigali ubwo abaturage b’imidugudu itatu ariyo Busasamana, Muremera na Kamamana bari bateraniye […]

Rwanda: Prezida Pahulo Kagame yiyambaje abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhangana n’abashaka gukomanyiriza u Rwanda
Mu mwiherero w’abayobozi bose b’inzego z’ibanze mu gihugu hose wabaye kuri 28 kugeza kuri 30 werurwe 2018 mu nsanganyamatsiko igira iti « Imiyoborere mpinduramatwara ishingiye ku muturage » ukaba warafunguwe na Prezida Kagame, mw’ ijambo rye yabagejejeho nkuko akunze kuryita impanuro yakomoje uko igihugu kibanye n’amahanga ! ati iyo umuntu atakwifuriza kubaho aramutse agufungiye amazi kabe naho […]