Archives mensuelles : mai 2023

20230523_201026

Ikiganiro cyanyuze kuri East Africa Daily hagati ya Jean Paul Turayishimye na Jean Pierre wiyise Mugabe

Tariki cyatambutseho kuri Youtube : 08/05/ 2023

Igihe kimara : 2h :55 :45

Inyito yacyo :  Jean Pierre Mugabe yazize gutuka umukuru w’igihugu, ahungira muri FPR avuze ishingwa ry’INTERAHAMWE.

Cyakurikiwe : 16K

Cyakunzwe kugeza none 15 h 15 : abakurikizi 174

Commentaires :288 kugeza kuri iyi saha abakineguye muri aba barenze 90% nta na 10% bakivuze imyato ngo bakirate. Bivugwa ko kitakunzwe kandi cyagabanije agaciro abakurikizi bari basanzwe baha uyu nyiri iyi chaine You Tube ya East Africa Daily ndetse benshi babimutangarije.

 

INCAMAKE Y’IBYANEGUWE BYASOHOTSE MURI CHAT :

  • Kwikuza birengeje kwa MUGABE.

Ibyo bigaragara aho yiyemereza ubwe ko yari umusore muto cyane, ndetse yanabanje kwiyita umwana nuko Jean Paul aramucyamura aza kwemera ko ibyo arimo kuvuga byamubayeho afite imyaka 22.

Yemeza ko ari Président HABYARIMANA ubwe wamufungishije atanze itegeko . Ibi biteye kwibaza. Ni ikihe gitutsi yatutse Président HABYARIMANA cyatumye we ubwe ahaguruka akamwikurikiranira? Ntibyunvikana, ni ibyo kwibazwaho.

Tugarutse ku byo ashaka kwemeza by’ ubushyamirane bwe na Président HABYARIMANA twashatse kumenya neza MUGABE ni muntu ki ? Nkuko twabitohoje uyu musore MUGABE witwaga KATAMOBWA nka se, akomoka mu muryango usanzwe rwose. Se umubyara yari umunyezamu i Kigali.

Umuryango wa Jean Pierre wiyita MUGABE kuko abo biganye n’abo babyirukanye bo bamuzi ku izina rya KATAMOBWA, wari utuye mu nkengero z’umujyi wa KIGALI, ahitwa ku Kimisagara muri segiteri yategekwaga na Madamu Rose KAMASHARA.

 

Aha na none twakwibaza : igihe yahinduriye izina rye n’impanvyu yabimuteye.

Ahantu henshi mu kiganiro arizamura cyane akiha umwanya atari afite mu mibereho n’imibanire ya rubanda, muri politiki no mu rwego rw’ubukungu. (Sur le plan social, politique et économique).

Yari umusore nk’abandi ariko we ntabwo abyemera urasanga yisumbukuruza mu byo yatanzemo ingero byose.

Yemeza ko yisangaga kuri TWAGIRAMUNGU Faustin, MUGENZI Justin, Landouard NDASINGWA, aba bose bari abakuru b’amashyaka. Yemeza ko yasangiraga ku meza n’abakuru ba FPR iyo ku MULINDI mbega ko yavuganaga n’abakuru b’amashyaka nkaho banganya icyubahiro na rang social. Iwabo yinjiraga adakomanze.

Ari abantu bakuriye hamwe mu ishuri rya Seminari ntoya ya RUTONGO atarangije kuko ngo yaje kwirukanwa, ari abo bakoranye bya hafi mu itangazamakuru, bose bemeza ko MUGABE  yari azi «  GUCABIRANYA » no «  GUCENGERA » !

 

  • Gushingira inkuru ze ku bihuha byatambukaga mu gihe cy’amashyaka menshi.

Urugero : kwemeza ko Président HABYARIMANA n’umuryango we, harimo Madamu we n’abana be bibye.

Ibi kikaba aricyo yita igitutsi yatutse HABYARIMANA. Twebwe tugasanga ari ugusebanya no gukwiza ibihuha. Ko ari umunyamakuru wiyita n’umushakashatsi yagombye kugaragaza ingingo zikurikira :

Aba yita abajura bagiye mu ruhe rubanza rubahamya icyo cyaha ? Bibye ryari ? Bibye iki ? Abo bana bakekwa ko bafatanije na se kwiba ni bande ko umuryango wa HABYARIMANA wari uzwi? Bakoraga mu zihe services zibaha umwanya n’uburyo bwo kwiba Leta ? Madamu HABYARIMANA we se yakoraga iki muri Leta ku buryo yaba umufatanyacyaha n’umugabo we ?

MUGABE ko hano yigize « Bamenya » ko atatubwira ibyo bibye aho babihishe? Muri Paradis fiscal ? Basanze comptes zabo mu Rwanda cyangwa mu mahanga ziriho imali ingana iki ? Ibyo byose ntabwo bisobanutse . Yagendeye ku gihuha n’urubwa rwari rwatangiye kuvuka muri politiki y’amashyaka ashyamiranye n’iryari ku butegetsi ariryo MRND ya Président HABYARIMANA.

Uriya mupfumu yemeza ko ari uwa HABYARIMANA :

Iyi nvugo ihuje neza neza nk’iya FPR kuva yafata  ubutegetsi no kugeza ubu ikoresha igamije guharabika uwahoze ari umukuru w’Igihugu HABYARIMANA Juvénal  ivuga ko yiberaga mu bapfumu, ko mu nzu ye basanzemo ikiyoka kinini, ko hari ubwiherero yakirriagamo abapfumu n’ibindi. Nyamara iyo nzu ye yatuwemo na Président Pasteur BIZIMUNGU, ibi biharabikano byaje ayivuyemo.

Gusa ntibitangaje ko MUGABE abisubiramo kubera ko yiyemerera UBWE ko yahoze akorera FPR, wenda akazi ke ntabwo karangiranye n’ihunga rye.

Nk’inkuru ajya kuzahura y’ifungwa rya Ministre Gatabazi Félicien akayihuza n’amashyaka n’uturere ni ukujijisha. Ati « yari Ministre wa Travaux Publics, baramufunga bamuziza ko ari umunyenduga ». Ibi bihuje na bya bihuha bya FPR twavuze.

Bizwi ko GATABAZI Félicien yafunzwe nyuma y’urubanza rwaciriwe mu ruhame,  mu idosiye y’imicungire y’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda bari birukanwe muri Ouganda muri 1982, ku gihe cy’ubutegetsi bwa Milton OBOTE. Icyo gihe rero GATABAZI yabazwaga ibyabaye akiri ministri w’Imibereho Myiza n’Amajyambere y’Abaturage (Ministère des Affaires Sociales et du Développement Communautaire).

Ntabwo rero yazize ko yari umunyenduga, yazize imicungire mibi y’infashanyo zari zigenewe izo mpunzi.

 

  • Guhuzagurika, kwibagirwa, gukekeranya, kwivuguruza no kuvanga inkuru cyangwa amazina y’abantu n’ahantu.

Aha niho hateye kwibaza ku muntu wihaye titres eshatu : Umunyamakuru, Umushakashatsi, Maneko wa DMI ndetse akaba yunva bamwita umwanditsi kuko ngo yanditse igitabo avugamo bimwe mu binyoma yemeza muri iki kiganiro.

Ku mu maneko wa DMI kwitiranya MUGESERA Antoine, wabaye Sénateur wa FPR uyu yakoragamo yanayobotse mu ikubitiro,  na MUGESERA Léon « wemezwa ko yashinze Interahamwe akajya no kuzishishikariza abayoboke mu mashuri makuru muri 1981 », ntabwo byunvikana !!!

Hagombye imbaraga nyinshyi za Jean Paul TURAYISHIMYE kugirango MUGABE yigarure, amenye itandukanirizo rya ba Mugesera bombi.

KAMASHARA Rose wari Conseillère wa Kimisagara aramwita KARWERA nyamara yari atuye muri segiteri yayoborwaga nuwo mudam Rose.

MUGABE agafata Colonel Simba Aloys akamujyana muri Cyangugu ngo niho avuka kandi akomoka i Gikongoro.

Préfet Renzaho Tharcisse nawe uvugwa ko yatanze imbunda mu Nterahamwe ntabwo yibukaga izina rye ku muntu wari préfet , aba akomeye ku buryo utamwibagirwa uri umunyamakuru , umushakashatsi na maneko wa DMI ugakubitiraho kuba umwanditsi.

Hari ibikurikizwa ntarengwa iyo watangiye kuba umunyamakuru n’umushakashatsi : Ufata notes ukandika buri kantu, ukazasubira mu byo uzi neza atari ugukekeranya.

Kubeshya ko Mme Nkundiye yapfuye yiciwe kuri barrière kubera ko yari umututsikazi. Uyu Mudamu ariho, twakwishimira ndetse ko ari kumwe n’abana be.

Kubeshya ko uwitwa Katumbi yiciwe muri gare nukugabanya ubugome no gusomboroza abaturage FPR yiciye. KATUMBI yiciwe iwe mu nzu azize grenade banyujije mu idirishya nkuko iyo ari modus opérandi yo kwica kwa FPR.

Niko Taxiwoman wari watwaye inkotanyi zishe Gatabazi Félicien yishwe, niko Bourmestre Rwambuka Fidèle yishwe nawe iwe azize grenade inazwe mu idirishya umwicanyi aturutse inyuma y’inzu.

 

  • Kwemeza ibintu nkaho yabihagazeho mu by’ukuri ari ibihimbano cyangwa se ibitagira gihamya.

Ingero eshatu zagaragajwe n’abatanze commentaires cyangwa ibibazo.

Biriya bihumbi ijana by’amafranga avugwa ko yahawe Interahamwe noneho abana b’abakire bakayirira barimo abahungu babiri ba HABYARIMANA, aba Mbonabaryi 2, na Robert Simba wa Simba Aloys n’umuhungu wa Rwagafirita. Yibasiye aba bana kandi urebye yaragendanaga na bamwe muri bo niba barayariye barayasangiye. Ese yamenye ate ko MRND yayatanze ko atavuze ngo yari gestionnaire de crédits wayo. Niwe se yanyujijweho ?

Ati hakozwe plan yo kunyica ndayimenya : Abacuraga umugambi wo kumwica babimubwiraga mbere ? Kuki yemeza nta no gukoresha « Conditionnel » ko imigambi mibisha yo kumwica yacurirwaga kwa HABYARIMANA kandi twerekanye ko NTAHO BARI BAHURIYE NTA N’ICYO BAPFAGA !

Ese ko hari abandi banyamakuru bandikaga ibintu bikakakaye kuri HABYARIMANA bisumbye kure ziriya caricatures zo muri le Tribun du Peuple avuga, kuki HABYARIMANA atabicishije ?  Hari ibinyamakuru byinshi byari bibogamiye ku mashyaka yari ashyamiranye na MRND byandikwaga n’abahutu cyangwa  abatutsi, byanengaga ubutegetsi bwa HABYARIMANA , hari izindi nyandiko zagiye zijya ahagaragara nk’iyiswe « Ikiguri nunga » ya Mfizi Christophe wari ukomeye mu kazi ka Leta , abo bose ntawakorewe umugambi wo kwicwa cyangwa ngo abifungirwe…Ibi biratuma uwunvise kiriya kiganiro yahamya ko MUGABE yikuza akarenza uko areshya.

 

INYITO Y’IKIGANIRO N’UKO YUBAHIRIJWE :

Umukurikizi w’iki kiganiro ashiturwa n’inyito yacyo. Bibaho ko abanyamakuru cyangwa abayobora za réseaux sociaux baremereza imitwe y’ibiganiro kugirango bironkere abakurikizi benshi. Iki kiganiro uko cyiswe ntabwo ariko cyatanzwe.

Ahubwo MUGABE Jean Pierre yaboneyeho umwanya wo guhambiranya ibintu yavugaga ngo arabizi neza kandi mu byukuri bihabanye n’ukuri. Ni byinshi cyane bimwe bita mu gifransa « les amalgames et contradictions notoires ».

Twari twiteze kunva igitutsi gihambaye MUGABE yatinyutse gutuka HABYARIMANA ntitwacyunvise ! Twari dutegereje kunva amavu n’amavuko y’INTERAHAMWE ntabyo twungutse.

Ahubwo muri iki kiganiro MUGABE yagaragaje ubukana mu gusebanya no kuvuga ibyo atazi neza bidafite aho bihuriye na mba n’inyito y’iki kiganiro.

 

Ingero :

Kuri MRND : MUGABE aragira ati : « Muri 1981, HABYARIMANA yohereza Bonaventure HABIMANA muri Chine (Ubushinwa) ngo ajye kwiga amatwara y’ubukomuniste. Nyuma ngo aza kumugira Umunyamabanga mukuru wa MRND. Nyamara HABIMANA Bonaventure yagizwe Umunyamabanga mukuru wa MRND muri 1976 hashize umwaka umwe gusa Muvoma ishinzwe

MUGABE akongera ati : «Ariko ubutegetsi bwa HABYARIMANA bwari bumeze nk’uburi hagati ya za blocs zombi zategekaga imigendere y’isi, le bloc soviétique twakwita abacommuniste, na bloc américain twakwita ko ishingiye kuri capitalisme. Yakoresheje ijambo rya « neutralité positive ».

Dukurikije ibyo Jean Pierre avuga, wagira ngo BONAVENTURE HABIMANA yari umukozi usanzwe mu nzego zo hasi za administration, wakoherezwa kwiga, cyangwa gukora stage, akamara igihe hanze.

Nyamara tuzi ko muri icyo gihe cya 1981, Jean Pierre avuga, Bonaventure HABIMANA wigeze kuba Ministre wa Justice (1973- 1976), yari Umunyamabanga mukuru wa MRND, dusanga ko bitunvikana ko Umutegetsi wari kuri urwo rwego rwa  kabiri nyuma ya Prezida wa Républika  yasiga inshingano ze  ngo ajye kwiga « ubukomunisti » butanajyanye n’umurongo ishyaka ryagenderagaho, ariwo wa « démocratie-chrétienne »  nkuko tuza kubisobanura. MU BY’UKURI NTAHO HABIMANA YAGIYE KWIGA KUYOBORA MRND.

Twakwibutsa ko MRND yabanaga n’amashyaka cyangwa imiryango d’obédience démocrate-chrétienne nka za CDU mu Budage na Fondation yayo Konrad Adenauer, imiryango nka CSC- la Confédération des Syndicats Chrétiens mu Bubiligi ari nayo yafashije MRND gushinga CESTRAR – Centrale Syndicale des Travailleurs Rwandais muri 1985.

MRND kandi yabanaga na MOC ou Mouvement Ouvrier Chrétien de Belgique nayo yafashije gushyiraho Urugaga rw’Abanyarwandakazi mu Majyambere – URAMA rwari rushingiye kuri MRND muri 1989.

MRND yabanaga kandi n’amashaka amwe n’amwe mu bihugu by’abaturanyi nka MPR yo muri Zaïre, UPRONA mu Burundi na CAMA CA MAPINDUZI yo muri Tanzaniya.

HABIMANA Bonaventure mu rwego rwo gutsura umubano n’andi mashyaka yakoze ingendo mu bihugu by’inshuti ajya gusura amashyaka yaho.

 

Kuri MRND na none arongera ati :

« Muri 1981 uwitwa Mme MUTWE KARWERA Espérance wakoraga muri Protocole ya HABYARIMANA we na MUGESERA Antoine (yitiranije na MUGESERA Léon), bazengurutse  amashuri yose makuru, ndetse baje no mu ishuri nigagamo gucengeza amatwara ya JMRND » arirwo rubyiruko rwa Muvoma imwe rukumbi.

Agakomeza ati muri 1991 : « Mu cyumba cya sinema cya La Sierra   yari super marché twashoboraga kuguramo utuntu two kurya no kunwa n’amandazi » .

Ku bazi neza KIGALI, LA SIERRA yari akabari kahoze ari ak’abazungu. Ntabwo yari super marché nkuko byemezwa na MUGABE kandi nta n’ amandazi yacuruzwagamo muri icyo gihe.

MUGABE ati : « ba bandi babiri, Mme MUTWE KARWERA Espérance na MUGESERA  (ariko noneho arakosora aba Léon)…bari bicaranye kuri podium hagati yabo hari Simba Robert , umuhungu wa Simba Aloys, hari kandi n’abana b’abategetsi batuye mu mujyi wa Kigali,  bashyiraho JMRND ariyo izahindukamo INTERAHAMWE. Ati ariko JMRND yo ntiyari mbi nk’INTERAHAMWE zayoborwaga na Robert KAJUGA, na Phéneas na Rutaganda Georges ? umuhungu wa « préfet cyangwa bourgmestre wa Gitarama » uko nyirubwite yabyivugiye.

Twibutse ko uyu Georges Rutaganda ari umuhungu w’ uwahoze ari Bourgmestre wa Komini Masango,muri préfecture ya Gitarama,  Mpamo Esdras. Iyi lapsus ku mu maneko wa DMI, umunyamakuru w’umushakashatsi ntiyemewe !

Uko bigaragara muri narratif yuno MUGABE, ntabwo MRND Ishyaka rimwe rukumbi, ryigeze rigira priorité mu gushyiraho ishami ry’urubyiruko.

Aha kandi muri iyi interview hakaba hagaragara contradiction ikomeye muri calendrier y’ishyirwaho rya JMRND.

Ko yemeza ko muri 1981, hari abakozi babiri bazengurutse amashuri yisumbuye yose mu Rwanda basobanura ibya JMRND, bagarutse bate muri 1991 kongera kuyishinga ?

Usibye ko nuriya musore MUGABE muri 1981 atari yakageze muri secondaire avuga bamusanzemo kumucengezamo amatwara y’urubyiruko rwa MRND ishyaka rukumbi. Kiriya gihe yari umwana ufite nka 10 ans, ukurikije imyaka 22 yivugira ko yari afite muri 1991 ubwo bamujyanaga kumufunga !

Twabajije abo biganye muri séminaire i Rulindo, ntabwo bigeze bahabona abo bavugwa ko baje gutanga inyigisho kuri JMRND kandi ko izo nyigisho avuga batigeze bazihabwa na rimwe.

Ikindi kandi tuzi Mme MUTWE KARWERA nawe wari umunyamakuru, ntabwo twigeze tumubona muri service ya protocole ya Président HABYARIMANA.

 

MUGESERA Léon nawe muri 1981 : yari ataraza gukora muri MRND. BYUNVIKANE RERO KO NTAHO YARI GUHURIRA nuyu Mudamu ngo bakore za tournées mu mashuri yisumbuye icyo gihe muri 1981. Ibi ni ibihimbano.

Ikindi umukurikizi wa kiriya kiganiro cya Jean Pierre MUGABE na Jean Paul TURAYISHIMYE yakwibaza ni mu buhe buryo iyo JMRND muri 1991 yashinzwe Robert SIMBA. We yakoraga iki ko MUGABE atabisobanura ?

Mbese habaye itora ry’abari aho ? Habaye simple nomination se ? Yaje gusimburwa ate na Robert KAJUGA ko nabyo bidasobanutse usibye kutubwira ngo JMRND yo ntiyari mbi. Ko itari mbi bayisimburiye iki ?

Ko MUGABE yemeza ngo muri 1981 : Hasobanuwe JMRND y’ishyaka rya MRND, ishyaka rimwe rukumbi, akongera ati insoresore z’abakire batuye mu Kiyovu muri 1991 zashyizeho muri Sierra, JMRND iyoborwa na Robert SIMBA, kuki adasobanura impanvu yizo JMRND ebyiri zibangikanye, iyo muri 1981 niyo yindi yo muri 1991 ?

Utwo ni utubazo twerekana ko MUGABE nubwo yemeza ko yabikoreye ubushakashatsi ntabwo azi neza imikorere ya MRND avuga, ntazi inshingano z’Umunyamabanga mukuru wayo.

Turaza gusanga ko MUGABE acabiranya akavangavanga za MRND zombi, iyari ishyaka rimwe rukumbi ariryo « MOUVEMENT REVOLUTIONNAIRE NATIONAL POUR LE DEVELOPPEMENT » n’iryo mu ruhando rw’amashyaka menshi yatangiye kubaho kuva tariki 5 Nyakanga 1991 (MOUVEMENT REPUBLICAIN NATIONAL POUR LA DEMOCRATIE ET LE DEVELOPPEMENT).

Ntabwo abana b’abategetsi bakwipakiza muri la Sierra ngo barashyiraho umutwe w’urubyiruko wa MRND bitanyuze muri Comité Nyobozi y’ishyaka nkuko indi miryango iyishamikiyeho yavutse, ariyo CESTRAR NA URAMA.

Habaye des Assemblées constituantes zikoraniyemo abahagarariye bagenzi babo mu nzego zose z’igihugu, batora amategeko azagenga iyo miryango banatora abazabahagararira, hakurikijwe statuts n’amabwiriza bya MRND (MOUVEMENT REVOLUTIONNAIRE NATIONAL POUR LE DEVELOPPEMENT) nguko uko les organisations zishamikiye kuri MRND zajyagaho.

Kwemeza ibindi ni ugufindafinda.

Nta JMRND yigeze ibaho ku bwa MRND ya mbere nubwo wenda haba haratanzwe ibyifuzo byabo basore bahuriye muri Sierra bakagira icyo bavuga ku rubyiruko rwayo. Gutanga ibitekerezo no gushinga umuryango biratandukanye.

Aha niho MUGABE ateza urujijo mu kudatandukanya za MRND zombi yemeza ko JMRND yabayeho kandi ko ariyo yavuyemo INTERAHAMWE.

 

  • Utuntu n’utundi tudafite aho duhuriye n’ikiganiro ahubwo twerekeza kuri propagande ya FPR.

Isimburwa rya HABIMANA Bonaventure ku mwanya w’Ubunyamabanga mukuru wa MRND.

HABIMANA Bonaventure bitaga MUVOMA yabaye na ministre wa Justice (Ministeri y’Ubutabera) kuva 1973- 1976. Yigeze gufatanya uyu mulimo wa Ministre wa Justice n’Ubunyamabanga bukuru bwa MRND. Hanyuma aza kwiyegurira imilimo bwite ya MRND kuva 1976- 1991.

Mwunve kurushaho ukuntu atashoboraga kujya kwiga iby’ubukomunisti mu Bushinwa yari deuxième personnalité de la République. Habaye abakozi baciriritse bagiye boherezwa hirya no hino kwiga uko za organisations ahandi zikora : nko muri Cameroun, Ububiligi, Rhénanie Palatinat ndetse no kwiga système électoral yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika etc.

N’abandi kandi bazaga kutwigiraho uko twubatse « philosophie y’umuganda » n’uko ukorwa,  uko u RWANDA rugena uruhare rw’Umuganda mu majyambere y’igihugu bawushyira mu migambi ya Leta (Plan quinquennal de développement).

U RWANDA rugeze mu ruhando rw’amashyaka menshi MRND- MOUVEMENT REVOLUTIONNAIRE NATIONAL POUR LE DEVELOPPEMENT yarasheshwe   HABIMANA Bonaventure, inshingano ze zo kuyibera UMUNYAMABANGA MUKURU zirangirira aho. Ntabwo rero yirukanwe kubera ko yari atunze umututsikazi nkuko MUGABE abyemeza. None se agirwa UMUNYAMABANGA MUKURU WA MRND, uwo mututsikazi ntiyari amutunze ?

Twibutse ko avuye ku Bunyamabanga bukuru bwa MRND ya mbere, HABIMANA Bonaventure wakomeje kwitwa MUVOMA,  yashyizwe mu kanama k’inararibonye zatanze ibitekerezo byo guha umurongo amatwara y’impinduka mu gihugu aricyo bitaga « Commission Nationale de Synthèse » yari iyobowe na KAREMERA Edouard bitaga « RUKUSANYA ».

Aha nkaba naha MUGABE ka information gato (pour la petite histoire comme on dit en français) kuko nunvise mu kiganiro avugamo KAREKEZI Tharcisse sebukwe wa HABIMANA Bonaventure. Uwo mukambwe niwe wari waratsindiye isoko ryo kugemura inyama mu bigo bya gisirikari byose byari i Kigali. Nta muhezo rero umukwe we yagira ngo nuko atunze umututsikazi, umukobwa wa KAREKEZI. Uwitwa KAMALI Sylvestre nawe wari umukwe w’uwo KAREKEZI yari ambassadeur.

 

Ngo Général GATSINZI Marcel (que Dieu ait son âme kuko yatabarutse mu mezi ashize) yirukanwe ku mwanya wa Chef d’Etat-Major mu gihe cya génocide kubera ko yari umunyenduga nabyo sibyo kuko uriya GATSINZI avuka i Kigali neza mu mujyi, iwabo hahoze ari mu Kiyovu – Rugenge.

Ahubwo MUGABE wakoraga muri DMI ya FPR yaduhaye amakauru ku mikorere y’uwo Général GATSINZI avuga ko yabahaga amakuru ko nawe yari maneko wa FPR. None se ko abyivugira atyo, arakeka ko ku ruhande rwa Leta y ‘ u RWANDA ayo makuru bo batari bayafite ? None bamwirukanye ku mwanya wa Chef d’Etat -Major bigomba gutangaza no gushakirwa impanvu zidashyitse ngo yari umunyenduga ?

 

Consignation des armements des FAR par la MINUAR :

Kuri iki kibazo MUGABE ntakivuga nkuko byagenze: Bizwi ko intwaro z’abasilikari ba Gouvernement y’u Rwanda mu bigo by’i Kigali, ubwo biteguraga kwakira ingabo za FPR zizaza gucangwa, hakurikijwe amasezerano y’amahoro ya Arusha, MINUAR yabitse intwaro zose zidakenerwa ku izamu, izifungirana mu mangazini ikaba ariyo yonyine yibikaho infunguzo.

N’ikimenimenyi abasilikari ba Leta y’U Rwanda babaga bavuye muri za préfectures baje mu butumwa i Kigali nta ntwaro bari bemerewe kwitwaza.

Nyamara rero icyo MUGABE atavuze nuko abasilikari ba FPR bose cyane cyane abari bacumbikiwe muri CND i Kigali, bari bafite intwaro zabo bakanazitemberana.

MUGABE we yemeza ko mu gihugu cyose hari hakwiriye imbunda zihishwe zari kuzakoreshwa na ba ex- FAR démobilisés kumwe n’INTERAHAMWE muri Plan yise ko yari yarateguwe yo kumara abatutsi bari mu gihugu n’abazaba baturutse hanze. Iyo plan na none akemeza ko Président HABYARIMANA yari ayizi.

MUGABE agakomeza yemeza ko hanyuma y’ihanurwa ry’indege ya HABYARIMANA, Leta y’Abatabazi ya SINDIKUBWABO na Jean KAMBANDA bahisemo gukora plan B yo kumara abatutsi bari mu gihugu.

Iyi plan B nayo ntabwo MUGABE ayitangira ibimenyetso byaba byaravuye mu bushakashatsi bwe kimwe n’uko atavuga za sites izo mbunda zari zahishwemo, aho yazivumbuye n’igihe zavumburiwe.

Ihishwa ry’intwaro yitirira abasilikari ba gouvernement y’u Rwanda haje kuvumburwa ko ahubwo ari inkotanyi zazihishaga. Urugero : i Rutongo n’ahandi.

 

Ikindi cyakwibutswa hano :

Ko byunvikana ko atabaga ari mu manama ahakorerwa iyo migambi, yaba afite inyandiko yaba yaravumbuye ahantu akayishyira ahagaragara ?

Mbese ko Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha rwakase imanza za bamwe mu bategetsi ba Leta ya HABYARIMANA ko rutigeze rubahamya uwo mugambi w’ itegurwa ryo gutsembatsemba abatutsi mu gihugu. MUGABE WE AWUSHINGIRA KUKI ?

MUGABE we ko yemeza ko yakoze amaperereza yatanze uwo mwanzuro yifashishije abatangabuhamya bahe atagaragaza ? Nta n’inyandiko nimwe abigaragariza. Ahubwo akihutira kubihamya uwitwa Colonel BAGOSORA ubu witabye Imana kandi urukiko rwa Arusha rwo icyo cyaha rutakimushinja nkuko nta n’umwe mu banyarwanda ugishinjwa !

 

IVUKA RY’URUBYIRUKO BITA INTERAHAMWE.

Usibye iriya épisode yo muri Sierra nayo iterekana neza uko JMRND yasimbujwe INTERAHAMWE, usibye  kandi ko mu nvugo ya MUGABE  harimo icyuho kirekire cy’imyaka 10 hagati ya 1981 aho abeshya ko JMRND yasobanuwe mu mashuri yose yo mu Rwanda na 1991 MUGABE yemeza ko MUGESERA na KARWERA bashyizeho JMRND bakayiha Robert SIMBA ngo ayiyobore, ibindi byose abisobanura neza.

Iby’ishingwa ry’INTERAHAMWE ryagaragajwe neza bihagije mu manza zabereye Arusha cyane cyane urwa Georges RUTAGANDA, nta mpanvu zo kubigarukaho kuko na MUGABE nta kintu gishya azana mu kiganiro cye.

 

Dore uko atondekanya ivuka rya za mouvements de jeunesse des partis politiques mu ruhando rw’amashyaka :

1/ Habanje JMDR – INKUBA YEGAMIYE MDR ( aba nibo bazanye kubohoza abantu n’ibintu bya MRND)

2 / Hakurikiraho uko byunvikanye : JPL yegamiye ku ishyaka PL

3/ Haza ABAKOMBOZI (nabo barabozaga) begamiye ku ishyaka PSD.

4/ Haje kuza rero n’abahungu ba FPR uko abivuga bivanze n’abo bo hejuru. Aba nibo Tito Rutaremara avuga ati twarababwiye ngo bajye bivanga mu mashyaka muri buri cellule, segiteri n’ahandi.

Uko MUGABE Jean Pierre abisobanura ati MRND (nshya) ya HABYARIMANA ibonye nta ngufu ifite nayo ishyiraho aba jeunes bayo biswe INTERAHAMWE. Haje kuza n’IMPUZAMUGAMBI za CDR bo ntabwo MUGABE yabavuze. Nyamara yibanze kuri KATUMBI n’urupfu rwe kandi niwe wari Président w’Urubyiruko rwa CDR.

Ukuri MUGABE yagaragaje ni uko ari MRND yabaye iya nyuma gushyiraho urugaga rw’urubyiruko rwayo rwiswe INTERAHAMWE zari ziyobowe na KAJUGA Robert na comité ye.

MUGABE akagaragaza ko ubwo génocide rero yatangiraga, aba jeunes ba za MDR, PL, PSD, MRND na CDR bose bahindutse INTERAHAMWE.

Haje kuvuka impaka hagati ya Jean Paul TURAYISHIMYE na Jean Pierre MUGABE kuri iki kibazo : « Ninde wahagaritse Génocide » ?

MUGABE ati ni ingabo za FPR kuko zanesheje abahutu bakoraga génocide batsembatsemba abatutsi. Ku bwa Jean Paul we, aremeza ko FPR yatsinze intambara y’imbunda igafata ubutegetsi yifashishije imbunda ko ariko icyari kiyishishikaje kitari uguhagarika génocide ngo itabare abatutsi.

Bombi bemeranwa ko « FPR nayo yishe abantu na nubu kandi ko ubwicanyi bwayo butahagaze ».

 

C- IKI KIGANIRO MU BYUKURI CYARI KIGAMIJE IKI ?

HARI ICYO CYUNGUYE ABACYUNVISE USIBYE ABASANZWE BATAZI UKO BYAGENZE KUVA 1990 – 1994. ?

Igisubizo kiri ku munota wa : 2h25 :45 no ku wa 2h34 :52

Ku kiganiro cyamaze amasaha 2h :55 :45, hasigaye gusa iminota 30 nibwo Jean Pierre MUGABE akurikije inyito y’ikiganiro yeruriye abakurikizi ba Jean Paul TURAYISHIMYE ko « Topic y’uyu munsi kwari ugusobanura uko INTERAHAMWE zavutse ».

Kuki iki kiganiro cyari kigamije gusobanura ivuka ry’INTERAHAMWE  cyarinze kugera mu minota 30 yacyo ya nyuma ntawe uramenya icyo kigamije ?

Kuki MUGABE yemeza ko iki kiganiro cyari kigamije gusobanura no gutangaza imivukire y’Interahamwe kuki ariya masaha yose yayamaze atubwira ibindi atanazi neza nkuko twabyerekanye haruguru ?

 

Iki kiganiro cyari kigamije ahubwo kwandagaza no gusebya uwahoze ari  umukuru w’igihugu, HABYARIMANA Juvénal.

Cyunguye iki rero ? Nta kuri kundi usibye gushakisha gusisibiranya uruhare Inkotanyi zagize mu kwica abatutsi n’abahutu, zifatanije n’INTERAHAMWE rukomatanyo rw’abagize urubyiruko rw’amashyaka bise Power kimwe n’urwa MRND.

Amagambo yavuzwe na Tito RUTAREMARA yagize « une onde de choc mu bategetsi b’Inkotanyi » wa mugani baca ngo akarenze umunwa karushya ihamagara… BYARASOHOTSE ISI YOSE UBU IRABIZI.

Kuri ubu rero hari ugushaka kuzimanganya ko aba Techniciens ba FPR bagize uruhare rukomeye muri génocide yakorewe abatutsi. MUGABE muri iki kiganiro yagiranye na Jean Paul TURAYISHIMYE nibyo yagerageje gupfukirana,  apfundikanya inkuru zidafite aho zihuriye n’inyito y’ikiganiro.

UBUSHAKASHATSI bwa MUGABE nabwo bugerwa ku mashyi. Mu kinyarwanda baravuga ngo ubugabo s’ubutumbi, ntabwo twarenganya MUGABE ko atize amashuri ahambaye yatuma ahagarara ku byo yemeza ko ari ubushakashatsi.

Hari amategeko agenga uwo mwuga : KWEMEZA IBYO WAHAGAZEHO, WABWIWE, IBYO UFITIYE INYANDIKO. IBITURUTSE KURI SOURCE IYARIYO YOSE UKABITANGIRA GIHAMYA IGIZWE N’IBIMENYETSO. Muri iki kiganiro habuzemo « la rigueur de la recherche ». Ni bobards cyangwa ibihuha.

 

IKINTU GISHYA NACYO : Ni kuriya ishyirwaho ry’imitwe y’urubyiruko rw’amashyaka yagiye ikurikirana. Nicyo cyonyine gishya twavuga cyatanzwe muri iki kiganiro.

 

Fait le 12 mai 2023.

Ganishya Jeanne -Gaélle