Umwami n‘Umuntu ni uyu nguyu

photo wikipedia

photo wikipedia

Mvuge Gisanura utuma basamura
Tumuhe ibnze tureke abanze
Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa
Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane
Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda.

Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi
Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura
Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse
Akaba umwami nyirurugero Imana yagennye ari Urugero
Ni muntu ni undi aho mu kirere akaba na Ndeshyo
N’ubwo abatwara ahora abareba akanabarebera
Ntagendera isumbwe no mu isunzu hahora ibambe;

Impuhwe n’imbabazi ntibimutashya biramutaha
Iburyo hari indyo ikiza abashage iramira abashonji
Mu rubega rundi ni inkongoro ngo azira nkota
Uyu Nyirubuntu ni umunyabuntu n‘umunyabintu
Aruta abandi abarusha ubwami ubwo ni umwami
Umugiramana yaramuhaye arabyakira ayiha wese
Ateye intambwe araratura areba abandi arabanikira;
Ikirenge agisumbya se mu Bumuntu ho ntibareshya
Se umubyara Kigeri Nyamuheshera ubu arasumbwa
Umutwe we utekeyemo ubumuntu we ni umuntu
Umutimamuntu ni wo mutoza yarawutoye ntumutonda
Umugaba nk’uyu agira igisingizo kimukwiye akakikwiza
Yagabiye benshi, incuro nyinshi biramubera
Izina rivanze n’ikuzo rikamukuza ni Rugabishabirenge ;

Igihe kiraje ngo natange mvuge Mibambwe Gisanura
Koko aratanze nuko umwami wimye afite ibyo atanga
Ntabwo yimanye wa murage waroze abandi kwica
Dore wanze gukendera none urusaziyemo urukemba
Ntuvumwa uvumbitse mu bikwohwa by’abikanyiza
Warakanyaraye uba igikagange uzira gukanjakanjwa
Aho se mama uzima iyi ngoma iri imbere azawima?

Umwami utanze ahaye umwami wimye iyo ngoma
Mibambwe Sekarongoro Gisanura ararembereye
Ahaye umuhungu ari we Yuhi Mazimpaka uzazisiga
Ntahaguruka ngo ajye kurwana anyage iby’abandi
Ari ku nteko ni aho atetse n’aho yatirimuka ntarara
Si wa mutsembyi utsembatsemba icumu lihoga
Ni umunyabyago Mutimamuntu wabuze byose.

Nabe Igicumbi mu Banyarwanda
Aho gucumbika kwa Nyamuzinda
Ngo ahore azinduka ajya mu bantu
Najye mu mvugo avugwe iteka
Aragwe urubyiruko uwo Gusanura.
(Cfr. Bernardin Muzungu,
Histoire du Rwanda Pré-colonial, L`Harmattan 2003)

Evariste Nsabimana