Twavuze kenshi ko leta ya FPR ihora yisumbukuruza kandi abaturage bayo rukinga babili muli rusange. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa rero ibiganiro byabaye mu mezi aherutse hagati y’abakuru b’ibihugu by’uburusiya n’u Rwanda igihe Prezida Kagame asura uw’u Burusiya Mr. Putin V. bakabonana imbonankubone; taliki ya 05/12/2018 i Moscow mu gihugu cya Russie hasinywe amasezerano ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kubaka no gukoresha ingufu kirimbuzi (centrale nucléaire) bavuga ko zizifashishwa ahanini mu kubungabunga amahoro n’iterambere.
Nkuko bitangazwa na Ambassadeur Claver GATETE Ministri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa remezo avuga ko aya masezerano ari ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka Center for Nuclear Science and Technology mu Rwanda akaba ariyo masezerano ya mbere u Rwanda rusinyanye n’ikindi guhugu mu gukoresha ingufu kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.
Banyarwanda, ese koko u Rwanda rwaba rukeneye ingufu kirimbuzi muri ibi bihe rwugarijwe n’ubukene impande zose yaba mu buhinzi, mu bucuruzi no mu miyoborere yarwo idasobanutse ? n’ibindi….. izi ndoto z’aba bayobozi b’agatsiko zirahulirahe n’ibibazo abanyarwanda bikoreye mu byukuri ? ndareba ngasanga ari ukwikoreza umutwaro abazukuru bacu kuko ikiguzi cy’uyu mushinga dore ko ari n’inguzanyo, kitazishyurwa mu gihe kingana no munsi y’imyaka 100 mu gihe cyagashowe mu birebana n’imibereho myiza y’abaturage aho kubazanira kabutindi y’umwanda ba nyirawo babuze aho bawujugunya hirya no hino ku isi bitewe n’ingaruka zawo.
Niba u Rwanda rukeneye umuliro uhagije w’amashanyarazi rwatsuye umubano mwiza na DRC aho buri muturage w’icyo gihugu yemerewe umuliro wo kumurika mu nzu ku buntu ! aho kugira ngo twinjire mu madeni y’ibitadufitiye umumaro aka kanya ! keretse niba twifuza gukora Bomb atomic ! ngo izatumalire iki se mu gihe ibihugu byabanjemo izo nganda zizikora byatangiye inzira yo kwivana muri uwo murongo kubera ibihumanya bizirimo ibindi nk’ubufransa bwibaza aho buzerekeza déchets ziva muli izo nganda!
Aliko rero banyarwanda ibyo ntibikaturangaze kuko usinya siwe usinyura ariyo mpamvu aya masezerano yose cyangwa amategeko ashyirwaho na leta y’agatsiko ka FPR muli iki gihe atagakwiye kudutesha igihe uretse kuyitondera kugirango tutazisanga mu ruzi turwita ikiziba.
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 10/12/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.