Inyandiko iri hasi aha ni iya Nsabimana Evariste. Irasesengura, ku buryo buhanitse, incike y’ishyaka. Ifite amapagi 13. Tubashishikarije kuyisoma yose uko yakabaye. Irimo ireme n’amasomo byafasha benshi muri twe. Dore agace gato twabahitiyemo.
1. Gucika
Ngo ibijya gucika bica amarenga! Amashyaka avuka mu Rwanda mu nkubili ya Revolisiyo yo mu 1959, yavukanye Ubwiko abuminjiliyemo ubwenge bw’Abanyrwanda u Rwanda rwuzuramo ibico maze ibintu biracika ibindi biradogera !
Yavukanye Ubukenya, agenda akenyuka ruhongohongo kugeza ubwo hasigaye rimwe ry’Intungarutoki. Mwibuke rero ko inkingi imwe itagera inzu.
Limwe reo ryaratanganitse, rirasanya ndetse ririyasira ryigarurira u Rwanda.
Ryumva ko nta rindi; riba ikinege muri urwo rwego u Rwanda ruba ruragumbashye, ruba Ingumba. Andi mashyaka ntiyagwingiye gusa yaragwengeye, aragwangara na bene yo rurabokama ; ntiyabaye incike gusa yabaye incibwa kuko ntaho yari agihagaze.
Umuntu yakwumva rero ko ba nyirayo babaye ba Mbuzamamenero, no kurya iminwa ntibyari bikibashokoye, basigara batunzwe no guhekenya amenyo.
Kandi uhekenya amenyo ntaba ayahekenyera Nyirukumubangamira gusa ahubwo burya ni we aba ahekenya. Ku Munsi wa Simusiga akamumira bunguri.
Abadahekenye amenyo kuko bumvaga batabangamiwe bari ahabo nka rwa Ruheri. Nta n’ubwo biriwe baruca ngo barumire kuko urwabo rusanzwe mu nda niho ndaro yarwo. Nguwo umuvumo wavumbukanye n’Amashyaka; aho gutekereza cyane ngo batobore batikure ijambo, bahitamo Guha amashyi Nyirurwanda.
Twumve gusa ko rimwe na rimwe muri ayo mashyi haba havanzemo Inshyi ; mu Mpundu harimo Induru naho mu Masengesho ahanini huzuyemo Guhinza.
Ngurwo urupfu rw’u Rwanda! Ukuboko kumwe kurya bihora
Ngo ntawe utira uwo batongana ! Ubundi uwo mutongana ni uwawe !
Ishyaka rero ritagira andi biva inda imwe riba aho nta kwa gutongana maze bikariviramo kwitonganya. Byanze bikunze muri rimwe hiremamo menshi, aho kubyara intonganya hakavukamo amahari agenda akagusha ku Mahano.
Hikubitamo Ubutoni buturanye n’Ubutiriganya bigahita bivumbura Ubwindura ; bwandura kurusha Macinya. Bishya rero bishyira kugagara, n’uko umugogo w’ishyaka ukagarama. Nguko gucika kw’ishyaka ariko akenshi ntibicira aho kuko bishobora no kubyara kwicuza.
2. Kwica
Ishyaka ni ryo ryica ariko ntiricika gusa kuko iyo ryikunkumura ntiribura gukumbanya abaryo. Hari n’ubwo rirarira nk’umunyamutwe rigatwara ingenzi ziba zigendera hafi aho .Uretse ko n’ubusanzwe aho Inzovu zirwaniye ibyatsi biruma.
Gucika byo kuba incike;ari byo kubyara umwe ; udakurikira ntakurikirwe kandi bisa n’umwaku mu muco wa Kinyarwanda byabaye umurage mu mashyaka uko yagiye asimburana ku Ngoma.
Uwo muco wa Nyakamwe mu Ngoma waje gutaha mu Ngoro ukahaba akaramata none ukaba uzirambanyije zose wabanje mu Ishyaka lyimakaje Ubugumba kandi kubyara kwaryo bitagombye no kuragurizwa. Abana baryo bariho ndetse bakagira n’izina libakwiye litabatandukanya n’abandi kuko bose bitwa Abarwanashyaka.
Kuki havamo umwe rukumbi akaba Ntambahagali, akaba imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso maze yategeka hakabura utigatiga !
Kuki ugeze ku isonga ry’Ishyaka agasimbizwa ku isonga ry’Igihugu, Inteko ya mbere atayizibukira kandi abaziba icyuho batabuze ?
Aho se mama ntiyaba yaravukanye imbuto ? N’uwavukanaga imbuto mu gihe cyabyo, iyo yimaga Abiru bahitaga bashimikira, bakaraguriza ubwoko buzavamo umugore uzabyara umwana wo gusimbura se.
Ndetse umwana w’umwami uganje barabanaga kuko yagendaga agera ikirenge mu cya se ! Maze umunsi byabaye mahwi umwami akabona gutanga ; agaha umuhungu we na we akima. Twumve aho hantu, aho si aho gushakirwa inzira nzima ?
Aho muri Repubulika ntihabuze Abiru b’igihugu ngo basimbure abiru b’ingoma ? Habuze Abiru habura n’Abere babereye kuboneza ingingo z’Inkamatabugingo bagira ngo bazakure umugiga mu Rwanda.
Ngo mu ngazo y’Ishyaka haganje ba Nikozitamba baba basa. Harya ngo Basabose ni umwana w’Umwanyanda ? Urwo rujijo rutaramyemo injiji ni rwo rwajunjuye u Rwanda ! Intekerezo y’intungarutoki ikata inkoni za Nkomamashyi ; gutekereza bihinduka gusobanya aho kugira ngo bibe umusoto w’Ingengarwanda.
Soma umwandiko wose : Incike_Nsabimana