Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside.
Ku italiki ya 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye inyandiko yuzuye urwango, ibitutsi n’ubuhezanguni yanditswe na Tom Ndahiro wayise: « Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside». Icyo kinyamakuru cyayisohoye gisa n’aho cyitandukanya nayo mu magambo yo kwigengesera yanditse hasi ngo «Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi»
Ibyo bitekerezo by’urwango ni ibyo kwamaganwa kandi tukamenya n’ikibimutera.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza akomeje politiki kuko niyo yatumye ataha mu Rwanda
Kuva yafungurwa taliki ya 15/09/2018, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza politiki mu Rwanda. Yerekanye icyerekezo yifuza ko igihugu cyayoborwamo :
- gukorera hamwe mu bitekerezo binyuranye n’amashyaka atandukanye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi mu bufatanye
- kubaka igihugu mu mahoro, twese tukumva ko kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi atari ukuba umwanzi, ko ahubwo aba ari izindi mbaraga ziba zije, zigomba gushyirwa hamwe mu kubaka igihugu.
- guha buri wese kuvuga icyo atekereza nta nkomyi mu gushyigikira iterambere rirambye, hakoreshejwe gahunda za politiki zinyuranye.Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yavuze ko prison ari ishuri yakomerejemo gutekereza ibya politiki no gukurikirana imibereho y’igihugu.
- Yasabye ko abafungiwe ibya politiki bose bafungurwa kuko biha isura mbi igihugu.
- Yemeje ko azaharanira kwandikisha ishyaka FDU-INKINGI, ariko amarembo n’urubuga bya politiki bigomba kubanza gufungurwa.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yagaragaje ko ikimushishikaje atari ukujya mu butegetsi, ko ahubwo ari ukugira ngo urubuga rwa politiki rufungurwe, inzitizi zose ziveho.
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasabye izihe mbabazi?
Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasobanuye ko atasabye imbabazi (pardon) ku byaha, kuko ntabyo yakoze ; agaragaza ahubwo ko yasabye imbabazi (grâce présidentielle) ku gifungo yari arimo nta mpamvu, ko ndetse urukiko nyafrika rushinzwe uburenganzira bwa muntu (Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples) rwemeje ko yari afungiye ubusa. Imbabazi yagiriwe ntizimubuza gukora politiki afatanije n’Ishyaka rye mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ni kuki rero Tom Ndahiro amwibasiye ? Ubwoba bwa Tom Ndahiro buraturuka he ? Ese uburyo abikoramo si uguhamagarira rubanda kwinjira mu rwango rusenya ? Ese byaba biterwa no kubura ibindi bitekerezo bizima Tom Ndahiro yashyira imbere muri politiki ? Byaba bituruka se ku ishyari ryo kubona umunyapolitiki nka Ingabire utarya iminwa ku bibazo by’igihugu kandi ugaragaza inzira zo kubikemura? Ni iki gituma Tom Ndahiro ahimba ibirego bitari ikosa cyangwa bitagira gihamya?
Ibirego bya Tom Ndahiro bidafite ishingiro
Tom Ndahiro arihanukira agatura hasi ibirego ahimbye, ndetse bimwe biteye kwibaza ukuntu urwango rushobora gutesha umuntu ubwenge:
- Ngo Mme INGABIRE Victoire yambara imyenda ifite amabara y’Ishyaka rye. Ndetse ngo abamwakiye bamuhaye indabyo zifite ayo mabara. Ese koko icyo ni icyaha ? Ibyo se bihuriye he no kugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ? Kuki igikozwe n’uwo adashaka akibonera mu ndorerwamo ya jenoside ? None se ubwo ni nde wasaritswe na jenoside ?
- Ngo Mme INGABIRE Victoire ari «ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ».
Tom Ndahiro amenye ko Ishyaka FDU-INKINGI rifite programme politique ihamye, kandi uwayisoma wese yanyurwa. Aratinya ibitekerezo bishya, akihindira inyuma yo kuvuga jenoside gusa. Azasome ibyerekeye FDU INKINGI hano, maze ashire ubwoba. - Ngo Mme INGABIRE Victoire agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.”
Iki kirego nta shingiro gifite kuko nta kosa ryo gushimira uwagufashije, kandi ibikorwa by’abarwanashyaka byo gushyigikira Présidente no kumusura byose byagiye bikorwa ku mugaragaro, kandi nta kosa ririmo, yewe nta n’icyaha. Kuba Tom Ndahiro abibonamo ikibazo bituruka ku myumvire ye icuramye, kandi yarangiza iyo myumvire akaba ariyo yitirira abandi. - Ngo Mme INGABIRE Victoire ahakana imbabazi yasabye. Usibye ubuhezanguni bugamije gutsindagira abandi ibyaha, Tom Ndahiro azi neza itandukaniro ry’imbabazi bita « pardon » n’imbabazi bita « grâce présidentielle ». Ariko arabyirengagiza, kandi Mme INGABIRE Victoire yarabisobanuye bihagije (reba hejuru aha). Icyo Tom Ndahiro agamije ngo ni ukwerekana ko Mme INGABIRE Victoire yemeye ibyaha bamutsindagiye, nyamara nta kwirengagiza ko urubanza rwageze no mu rukiko nyafrika ruri muri Tanzaniya, ko Mme INGABIRE basanze yararenganye bategeka u Rwanda kumusubiza uburenganzira bwe no kumugenera indishyi z’akababaro. Niba Tom Ndahiro atabizi, azegere Prezida Kagame, niwe utegeka Union Africaine, we arabizi.
- Ngo Mme INGABIRE Victoire afite ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni. Iki kirego kirimo gutukana kandi nta kimenyetso na kimwe Tom Ndahiro atanga kerekana ubuhezanguni. Wagira rero ngo Tom Ndahiro ari kwireba mu ndorerwamo akibona kuko ari we wasaritswe n’ubuhezanguni nk’uko bigaragarira mu nyandiko ze nyinshi ziri kuri internet.
Ntawarondora amagambo mabi, ibirego n’ibitutsi bya Tom ndahiro, abifitemo ubuhanga, uburambe n’ubunararibonye. Ariko Abanyarwanda bazi ububi bwo guhembera urwango, ntibazagwa muri uwo mutego.
None iyo myitwarire ya Tom Ndahiro izamugeza ku ki ?
- Tom Ndahiro arateza ubwega ngo « turugarijwe », ngo « abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare ». Nyamara nta cyaha na kimwe agaragaza gihanwa n’amategeko cyaba cyakozwe na Mme INGABIRE. Ndahiro arahamagarira rubanda ko bagereka kuri Mme INGABIRE Victoire ibyaha bidafite ishingiro nk’uko babikoze kuva muri 2010, nyamara byarangiye urukiko mpuzamahanga rw’Afurika CADHP ruri Arusha, Tanzaniya, rwemeje ko yarenganye, ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe, ndetse agahabwa na Leta y’u Rwanda indishyi z’akababaro. Gushaka kwongera kumuhimbira ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside nta gishya bizanye ugereranije n’uko yahimbiwe ibyaha atakoze kuva muri 2010.
- Ariko Tom Ndahiro n’abandi nka we bafite ikibibatera :
v bifuzaga ko gufungwa kwa Mme INGABIRE Victoire bimucecekesha, ariyo mpamvu Ndahiro amurega ngo ko yavuze ko gufungwa muri prison ari ishuri, ko iyo ufunzwe uri umunyapolitiki iyo politiki idahagarara;
v ubushake n’ubwitange bya Mme INGABIRE Victoire byateye ubwoba abahezanguni ba FPR nka Tom Ndahiro kuko Mme INGABIRE afite politiki y’ubwumvikane no gushakira icyiza buri wese.
v bari bizeye ko nafungurwa azahita ajya mu Buholandi kureba umuryango we, bityo akaba abaviriye aho. Si ko byagenze, kuba ataragiye byabateye ipfunwe, none ni cyo bari kumuziza.
Ndetse ni politiki ijyanye n’amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kurahiza abadepite bashya kuwa kane kuri 19/09/2018 agira ati :
«… Rero, uwashaka yacisha make ; uwashaka yakora neza, yakorana n’abandi, ndetse mu gihugu cyacu twifuza gukorana n’abandi neza, neza, cooperation. N’amasomo ku isi hose, uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, kumvikana, gushakisha inyungu za buri wese aricyo cyonyine gisigaye twakoresha. Uwashaka twabana, twagirana inyungu, twatera imbere hamwe».
Ibi Perezida Kagame abishyize mu bikorwa ntibibe amagambo gusa byaba ari byiza.Tom Ndahiro n’abandi batekereza kimwe na we bakwiye gukurikira aya magambo ya Prezida Kagame, maze hakubakwa u Rwanda rw’ituze n’amahoro. Mu kubaka urwo Rwanda rutunogeye twese, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI ayoboye bazabigiramo uruhare, nta kabuza.
Théophile MPOZEMBIZI
Commissaire wa Information FDU-INKINGI