Muhanga : Abantu basaga 80 bamaze gutabwa muri yombi baregwa guhungabanya umutekano

MuhangaNi mu minsi ishize aho mu Karere ka Muhanga mu majyepfo y’igihugu haherutse kumvikana abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro za gakondo batemaguye abanyerondo bane ariko ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga , Uwamariya Béatrice yadutangarije kuri tél. ngendanwa ye ko abo baturage batawe muri yombi mu rwego rwo guhumuriza abaturage babagaragariza ko umutekano wabo uhari, ati ntitwari buceceke ngo tubyihorere ku buryo bamwe muri bo bagera kuri 19 batangiye no kubyemera bakaba bari gukorerwa amadossiers ngo bashyikirizwe ubutabera.

Banyarwanda , ibi bintu ntawe utabibonamo urujijo ruturutse kuri iyi Leta y’agatsiko ka FPR-INKOTANYI, none se ntibyumvikana ukuntu abaturage bangana batyo baba barishoye mu bikorwa nkibyo nta mpamvu ihari ! ni ukubitega amaso.

Ibi bikaba bije bikulikira nanone iby’ifatwa ry’uwitwa SHYAKA Hassan wo mu Karere ka Kamonyi umurenge wa Musambira uregwa kuba yararabuye ko hari abantu bitwaje intwaro za gakondo baherutse kugaba ibitero mu baturage ba Kamonyi bakanabatemagura.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi KAYITESI Alice we akaba yarasabaga abaturage kwirinda no kutita kuri ibyo bikorwa kuko ngo bishobora guteza imidugararo mu gihugu hose.

CIP Emmanuel KAYIGI akaba avuga ko uriya mugabo Hassan SHYAKA agiye gukurikiranwa icyatumye avugira ku karubanda ikibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Akomeza kandi yemeza abaturage ko ibyo bikorwa birimo guterwa n’abajura bamaze kuba benshi mu ntara y’amajyepfo.

Banyarwanda, aliko se uretse kutubeshya no kutuyobya ko mbona byose byibasiye Intara y’amajyepfo nibirimo kubera Nyaruguru mu ishyamba rya Nyungwe harimo kumvikana amasasu umunsi ku wundi nabyo ni abajura ? ubwo se umutekano waba urihe niba igihugu cyacu gisigaye giterwa n’abajura bishwe n’amavunja baba bitwaje intwaro za gakondo ndetse n’imbunda zirimo amasasu kugeza ubwo ingabo zacu zibakubita amaso amaguru zikayabangira ingata ! birababaje rwose !

Banyarwanda rero ntibakababeshye ikigaragara gusa ni uko bariya baturage batawe muri yombi abenshi muribo baba bahawe breefing yibyo bagomba gutsimbararaho kugirango badakomeretsa Leta y’agatsiko ibintu bikadogera. Nguko!

Byanditswe ku wa 24/07/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.